Mutuyimana Consolee avuga ko umubyeyi we (Nyiramajyambere Esperance)
yitabye Imana afite imyaka 43 yitaba Imana tariki ya 13 Werurwe 2023 umunsi
umwe n’umubyeyi we (Papa we) aho bombi bashyinguwe tariki ya 14 Werurwe 2023.
Mutuyimana
avuga ko amafaranga y’icyuzi bayahawe mu kwezi kwa Gicurasi nyuma y’igihe
bayishyuza hanyuma Nyiramajyambere yitaba Imana mu mwaka ukurikiyeho mu kwezi
kwa Werurwe.
Mutuyimana
avuga ko bari bibumbiye muri Koperative bita “Turengere Ibidukikije” babumba
amashyiga ya ‘Canarumwe’ na ‘Hisha vuba’ bakaba bari baribumbiye muri iyi
koperative kugira ngo biteze imbere.
Ubwo
iyi koperative yatekerezaga ubundi buryo bwo kwiteza imbere, batekereje ku butaka
bari barahawe na Leta kuba babubyaza umusaruro ariko hagati y’ubwo butaka harimo
icyuzi.
Mu
gushaka uko babyaza umusaruro icyo cyuzi, batekereje uburyo bwo kugura umurama
w’amafi ngo batangire korora amafi bihaze mu biribwa ndetse babone n’indyo
yuzuye irimo n’inyama z’amafi.
Nyuma
y’uko bari bakataje mu mushinga wabo wo korora amafi, haje kunyura umuhanda
hanyuma cya cyuzi baragisenya nuko bababwira ko bazishyurwa amafaranga y’ingurane.
Nyuma
y’uko bemerewe kuzahabwa ay’ingurane, hatanzwe icyiciro cya mbere ariko abari
muri koperative ‘Turengere ibidukikije’ ntibayabona, icya kabiri biba uko, icya
gatatu biba uko nuko Nyiramajyambere abona ko bashaka kwamburwa.
Ubwo
yabonaga itangazamakuru ryari ryaje mu birori byo gutaha inzu zari zubakiwe
abatishoboye, ni bwo yatangiye kuvugana naryo asaba ko bishyurwa
amafaranga yabo y’icyuzi kuko bayakobokeye.
Nyuma
y’igihe, amafaranga y’icyuzi baje kuyahabwa mu cyiciro cya kane bahabwa
amafaranga yabo yose uko ari Miliyoni eshanu n’igice ndetse Mutuyimana akemeza
ko uyu mubyeyi yitabye Imana amafaranga ye yarayabonye ndetse yarayariye.
Nyiramajyambere Esperance yitabye Imana azize kanseri y’umwijima ayirwara amezi atatu akaba ari nayo yazize. Nyiramajyambere yareraga abana 5 n’abuzukuru 4 bose hamwe bakaba 9 bose akabatunga wenyine.