Imiterere ya ba Jacques
Jaques ni umugabo w’imico iteye ukwayo, agira ubushake bwo gukora ibintu neza, akunda kwifata kandi akunda kwiha intera n’abandi bantu, aracecetse kandi akunda guhisha amarangamutima ye bigatuma abamurebera ku ruhande babona yiyemera. Arihangana. Iyo abonye uburyo bwo kugera ku nzozi ze abubyaza umusaruro, ndetse ashobora gufasha abandi kugera ku nzozi zabo, akurura abantu kandi akagira igikundiro.
Yanga gupfusha ubusa umwanya, akunda gutegeka cyangwa kuba ari ahantu ari umuyobozi. Ntapfa gucika integer atageze ku cyo yiyemeje, abyihambiraho kugeza ubwo abonye umuti n’igisubizo birambye. Agira gahunda kandi akagira uburyo bwihariye akoramo ibintu bye. Iyo akiri umwana, Jacques ntakunda kuvuga kandi akaba umunyamahane. Akunda kwiharira ibintu ndetse no ku bavandimwe be ntakunda kugira ibyo asangira nabo kuko abifata nko guhohoterwa cyangwa gusuzugurwa. Mu ishuri arakurikira ndetse aba umuhanga gusa hari igihe ibitekerezo bya kure bimutwara akarangara.
Ibyo Jacques akunda
Jacques akunda kuba ari mu bantu benshi, gutembera, ahora ashakisha ikintu kimwungura ubwenge, arikunda kandi aba yumva yashyiraho amategeko isi yagakwiye kugenderaho. N’ubwo muri kamere ye harimo kwikunda, Jaques rimwe na rimwe ashobora gukora ibikorwa by’urukundo no gufasha. Mu rukundo nta kizere yigirira, gusa aba yumva yagenda wese mu rukundo nta cyo asize inyuma, gusa ibi ntibimubuza kwikunda mu rukundo no kubika inzika cyane biherekejwe no kutababarira. Imwe mu mirimo Jacques aba yumva yakora harimo ubusizi, ibijyanye n’idini, umuziki, politiki, amategeko, ubuvuzi cyangwa icungamutungo.