Inkomoko, ubusobanuro n’imiterere y’abitwa ba 'Olivier'

Utuntu nutundi - 14/07/2016 5:57 PM
Share:
Inkomoko, ubusobanuro n’imiterere y’abitwa ba 'Olivier'

Olivier ni izina ryitwa ab’igitsina gabo rigakunda gukoreshwa cyane mu bihugu bivuga igifaransa, mu cyongereza ni Oliver. Olivier bisobanura “igikomoka ku giti cya olive.

Imiterere ya ba Olivier

Olivier ariyoroshya, arumvikana kandi akagira ibitekerezo byubaka kandi akaba umunyamahoro. Agira amarangamutima menshi kandi akunda ibikorwa bijyanye no gufasha ikiremwamuntu.

Agira ibanga cyane kandi akunda gutura ahantu hatuye abantu benshi, mu mijyi. Mu mibereho ye akunda kugira inshuti nyinshi ariko ntapfe kugira izo yizera cyane, inshuti aba ashaka ni izo kubana byoroheje, abantu bamubona mu buryo butandukanye kuko kumenya kamere ye bitoroshye.

Azi gukemura ibibazo kandi biragoye kubona Olivier yagiranye amakimbirane n’abantu kuko muri we agira impano yo kumenya kubana na buri muntu uko yaba ameze kose. Ni umugwaneza, ntabika inzika kandi amarangamutima ye menshi ntapfa kugaragara inyuma. Iyo akiri umwana, Olivier aba acecetse, yitonda kandi akunda umuryango we cyane. akunda umutuzo mu gihe abandi bana bakina we aba yumva yakwigumira iruhande rwa mama we.

Ibyo Olivier akunda

Akunda ubutabera, iyo akiri umwana akunda kubarirwa inkuru mbarirano n’umuziki. Akunda gufata inshingano cyane cyane mu muryango. Akunda kubona inshuti zimusanga kurusha uko we yazishaka, akunda ibijyanye no kugira abantu inama.

Mu rukundo ntibimugora kuko imico ye ikundwa n’abantu imworohereza kubona umukunzi bitamugoye. Akunda umukobwa utuje kandi w’umugwaneza udafite amarere menshi. Mu bijyanye no guhitamo imirimo, Olivier akunda ibijyanye n’ikoranabuhanga, itangazamakuru, amateka n’ubuganga.

 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...