Imiterere ya ba Ariane
Ariane agira igikundiro, yisanzura ku bantu ariko akunda kwifata mu byo avuga. Akunda kubaza amakuru y’abantu ndetse azi kuvuga mu ruhame. Akunda kuba ari kumwe n’abantu batandukanye baganira gusa ntakunda umuntu ushaka kumenya byinshi ku buzima bwe bwite. Nta buryarya agira kandi ntajya aripfana.
Atinya ikintu gishobora kumubabaza cyane cyane mu rukundo cyangwa mu bucuti busanzwe n’abantu, niyo mpamvu usanga bimufata igihe kwemeza ubucuti afitanye n’umuntu runaka. Igihe abashije kukugirira ikizere, Ariane akubwira ibintu byose ndetse akakwisanzuraho cyane.
Akunda ikintu gishobora kumuzanira ibyishimo kandi abenshi mu nshuti ze bamubonamo umuntu usobanukiwe ibijyanye no kwishimisha, urugero nko kumubaza ahantu heza ho gusohokera, filime nziza zo kureba, ibitabo byiza byo gusoma n’ibindi. Ni umunyamatsiko kandi ahorana inyota yo kwiyungura ubumenyi, nko kwiga indimi nyinshi zitandukanye n’ibindi.
Ibyo ba Ariane bakunda
Akunda ibijyanye n’ubushakashatsi kandi agakunda n’ibintu bidasanzwe bitandukanye n’ibimenyerewe na buri muntu. Mu rukundo, Ariane agira ibanga cyane, ntiyisanzura ku mukunzi we ndetse igihe yakwanze ntabikwereka arakureka ugakomeza ukamwiruka inyuma. Atinya gukunda cyane kubera ko aba atekereza ko ejo cyangwa ejo bundi ashobora kwicuza yahemukiwe. Imirimo akunda ni ukwigisha, kwamamaza no gushaka amasoko, akunda kandi ibijyanye n’indimi, kuririmba cyangwa gukina filime, ubuvanganzo cyangwa itangazamakuru.
Bimwe mu byamamare byitwa iri zina
Ariane Rinehart; Ni umukinnyi wa filime ukomoks muri leta zunze ubumwe za Amerika, yakinnye muri filime The Sound of Music Live! Yitwa Liesl
Ariane Moffat, Ni umuririmbyi mu njyana ya Pop ukomoka muri Quebec
Ariane Labed, Uyu nawe ni umukinnyi wa filime w’umufaransa ariko wakuriye ku Budage