Inkomoko, ubusobanuro n’imiterere y’abantu bitwa ba Diane cyangwa Diana

Utuntu nutundi - 30/04/2016 10:11 AM
Share:
Inkomoko, ubusobanuro n’imiterere y’abantu bitwa ba Diane cyangwa Diana

Diana cyangwa Diane yirinda ibibazo, yigirira icyizere kandi agira umuhate. Ntapfa kunyurwa kandi akunda kugira ijambo mu bandi.

Inkomoko yaryo

Diane/Diana ni izina ryitwa ab’igitsina gore rifite inkomoko mu Burayi, tugenekereje rifite ubusobanuro bw’ibifitanye isano n’Imana cyangwa ibikomoka ku Mana. Ibi ahanini bituruka ku Mateka y’ikigirwamanakazi Diana, imana y’ubuhigi, ishyamba n’ivuka ry’abana. Iri zina ryaje ku rutonde rw’amazina 200 yagarutse cyane mu yiswe abana b’abakobwa bavutse mu myaka ya za 1930 muri leta zunze ubumwe za Amerika. Iri zina kandi riza ku rutonde rw’amazina 100 yitwa n’abantu benshi ku isi.

Imiterere y’abakobwa bitwa Diane

Diane ni umukobwa uhorana ishyaka, yigirira icyizere kandi akunda ubutabera, yifuza kubona abantu bose ntawe uhonyora undi kuko amurusha ikintu runaka. Azi kuzuza inshingano kandi iyo bibaye ngombwa yitangira abandi. Abenshi mu bitwa izina Diane bakunda ibintu (materialists), kuba ari we ukuriye abantu bari mu kazi kamwe cyangwa mu ishuri rimwe biramushimisha. Diane ntiwapfa kubona ibimunyuze, mbese guhaza ibyifuzo bye biragoye. Mu rukundo ba Diane bakunze kuba bagoye, bahora bifuza ibintu bidashira ku mukunzi yaba mu buryo bwo gukosora imyitwarire cyangwa no mu buryo bw’amafaranga. Iyi myitwarire ituma agaragara nk’utegeka umukunzi we gusa imbere mu mutima we agira urukundo rwinshi kandi yita ku mukunzi we cyane, ari nacyo gituma aba ashaka kwiturwa ibyo nawe aba yavunitse amukorera.  Diane kandi akunda kuba ari kumwe n’abantu benshi batandukanye kandi ntiyivanga mu buzima bw’abandi, ntatinda ku myitwarire yabo. Mu bwana bwe, ni umwana witwara neza kandi wumvira ababyeyi akita no kuri barumuna be igihe abafite.

Ibyo Diane akunda

Diane yifuza intsinzi mu buzima bwe binyuze mu kuyobora abandi, aba ashaka ko abantu bamwitaho. Akunda kubaho ubuzima buhenze aho yumvriza uburyohe bw’amafaranga. Akazi aba yifuza gukora ni akajyanye n’ubuvuzi, ubutabera, imyidagaduro n’itangazamakuru. Rimwe na rimwe ashobora guhitamo ibyerekeye icungamutungo.

Bimwe mu byamamare byitwa izina Diane

Princess Diana: ni igikomangomakazi cyo muri Wales

Diana Rigg: ni umukinnyi w’amafilime

Diana Krall: atunganya imiziki, ni umucuranzi wa piano akaba n’umwanditsi w’indirimbo


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...