Igihingwa cy’inyanya cyahinzwe
bwa mbere n’abaturage bakomokaga muri Mexico bazwi nka Aztecs na Mayans.
Aba-Aztecs bari batuye muri Mexico rwagati mu kinyejana cya 14 kugeza ku
kinyejana cya 16. Abaturage b'Abamaya “ Mayans " babaga mu majyepfo
ya Mexico no mu majyaruguru ya Amerika mu myaka 2600 mbere ya Yesu.
Aya moko y’aba bantu bamaze
kwadukana umuco wo guhinga inyanya, batangiye kuvumbura byinshi bijyanye nuko
zakoreshwa n'uko zahingwa.Izo nyanya bahingaga zabaga ziganjemo amabara
arimo umutuku, icyatsi, umuhondo n’izindi zijya gusa n’ibara rya move.
Ubwo zakomezaga kwamamara
henshi, bamwe batangiye kuzikoresha mu migenzo y’idini batamba ibitambo ku
bigirwamana basengaga, gusa nyuma bavumbura ko zanaribwa ubuzima bukagenda
neza.
Mu kinyejana cya 16, abashakashatsi bo muri Espagne batembera muri Amerika babonye inyanya bwa mbere.
Abashakashatsi bashimishijwe n'izi mbuto nshya maze bazijyana mu
Burayi. Ku ikubitiro, inyanya zahinzwe cyane cyane nk'ibiti by'imitako mu
busitani bw'i Burayi kubera amabara meza yazo.

Zikivumburwa
zahawe izina rya Tomatl nyuma abakomoka muri Espagne bazita Tomate, naho
abakoresha icyongereza baziha izina rya Tomato.
Ubwo zagezwaga mu Burayi, abaturage batuye muri ibi Bihugu batinye kuzirya ahubwo bahitamo kuzihinga zigakoreshwa nk’imitako mu busitani bwabo bataka n’ibice bikikije amazu yabo.
Byatangajwe ko
abanyaburayi batinye kuzirya batazizeye kuko bumvaga zateza ibibazo mu mibiri
yabo cyangwa bakinjiza uburozi bwabangiriza ingingo.
Mu kinyejana cya 18 ni bwo
inyanya zatangiye gukoreshwa nk’ikiribwa mu Bihugu by’i Burayi, cyane
cyane mu gice cya Mediterane nk'u Butaliyani.
Inyanya zatangiye kwamamara ku
Isi hose biba akarusho ku bihe by’abakoloni na bamwe bahunga bagasakaza imico
itandukanye no mu bikorwa by’ubucuruzi, nibwo haje kuvumburwa ko inyanya ziri
mu biryo bikungahaye ku ntungamubiri zikenewe na muntu.
Kugeza uyu munsi, inyanya
zihingwa mu bihe bitandukanye kandi ni kimwe mu bihingwa bikundwa n’abatuye Isi, abandi bakazikoramo byinshi birimo amasosi n’imitobe.
Bamwe bavuga ko inyanya ziri mu
bwoko bw’imbuto, abandi bakavuga ko ziri mu bwoko bw’imboga. Nyamara byose
nibyo, kuko inyanya ziribwa ari mbisi ndetse zikaribwa zitetse mu biryo.
Inyanya zitwa “Solanum
pimpinellifolium " zakomotse muri Amerika y'Epfo, zikiganza mu duce turimo
Peru na Ecuador ariko zikagira umwihariko wo kuba nto zikagira n’amabara
y’umutuku n’umuhondo.
Iki kinyamakuru kivuga ko,
Christopher Columbus wavumbuye Amerika n’abandi bashakashatsi bari mu
bamenyekanishije iki gihingwa cyane cyane ku Mugabane w’u Burayi.
Abaturage bari batuye ahazwi
nka Mesoamerica bazwi nka Aztec na Mayans nibo bazanye umuco wo guhinga iki
gihingwa ndetse kiza gukwirakwira.
Ubuhinzi bw’inyanya mu gihe cya kera bwakorwaga mu buryo butandukanye. Muri Mesoamerica, abahinzi kavukire bakoze gahunda y’ubuhinzi ihanitse yo guhinga inyanya neza.
Bakoresheje ibitanda bizamuye hamwe n’imiyoboro yo kuhira kugira ngo bagenzure
itangwa ry’amazi zikure neza.
Mu 1800 nibwo inyanya zinjiye
muri Afurika, zitangira guhingwa no gukoreshwa, nyuma zisakara no ku yindi
migabane nka Asia zikundwa na benshi.Inyanya zikoreshwa mu bwoko bw’ibiryo
butandukanye.
Inyanya zikorwamo byinshi
nk’amasosi avangwa n’imboga azwi nka salsa, akaryoshya ibiryo n’ibindi birimo
Ketcup. Inyanya kandi zikoreshwa ku mafunguro mabisi azwi nka salade. Iki
kiribwa kandi gikungahaye ku ntungamubiri zirimo vitamine A, C, K,imyunyungugu
nka Potassium, Fiber n’ibindi.

Source: limentarium /Food
Miseum and History Cooperative
