Inkomoko, Ibisobanuro n’imiterere y’abitwa izina Wilson

Utuntu nutundi - 18/07/2016 7:59 PM
Share:
Inkomoko, Ibisobanuro n’imiterere y’abitwa izina Wilson

Iri zina rikunze gukoreshwa cyane mu bihugu bivuga icyongereza, rikomoka mu rurimi rw’ikidage aho Wil bivuga ‘icyifuzo’. Iri zina kandi risobanura “umuhungu wa William " rikaza ku mwanya wa 7 mu mazina akunze kwitwa abantu mu Bwongereza, naho muri leta Zunze Ubumwe za Amerika riza ku mwanya wa 10

Imiterere ya ba Wilson

Wilson ni umuntu ugira kamere ikomeye imufasha kuba icyitegererezo ku bamukomokaho cyangwa ku bamuzi bya bugufi. Akunda umurimo, ntakunda kwicara hamwe, ni umunyamurava kandi akunda ibyo akora. Biroroshye kuba wamwisanzuraho kandi muri kamere ye ntakunda kwigizayo abantu bamusanze bafite icyo bamukeneyeho.

Azi uburyo bwiza bwo guharanira uburenganzira bwe atanduranyije kandi azi no gutanga ibitekerezo mu buryo bwumvikana ndetse mu mivugire ye ashobora kuvangamo no kugaragaza ibyifuzo bye iyo hari icyo ashaka kuwo baganira byose akabikora mu buryo bworoheje kandi bwumvikana.

Agira imishinga mynshi muri we n’ibitekerezo byinshi kandi biremereye ndetse n’iyo nta bumenyi abifiteho aba yumva yagerageza kwiga ikintu cyose cyamufasha kugera ku cyo ashaka. Iyo abona ibyo ashaka nta nzira yo kubigeraho abona, arategereza kuko kuri we atekereza ko igihe icyo aricyo cyose bishobora kuzakunda. Akunda kwitegereza kurusha kuvuga kandi yanga kugirana ibibazo n’abantu, kuri we ibibazo bimutiza imbaraga kandi agerageza guhangana nabyo aho kubihunga.

Yanga akarengane kandi ashobora kugira amahane cyane mu bijyanye n’ubusumbane, yita ku nshuti ze za bugufi kandi akunda kuba mu matsinda avuga ku bintu byinshi bitandukanye, cyane cyane politike cyangwa ubuzima busanzwe. Iyo akiri umwana, Wilson aba ari umunyeshuri mwiza, ahorana udushya kandi ibyo akora akenshi abikora neza. Akunda kuba afite ahantu yikundira ku buryo nk’iyo yaakaye ariho ahita ajya, kuko ahakorera utuntu dutandukanye atuje.

Wilson akunda iki?

Akunda umuryango we cyane kandi yakora igishoboka cyose ngo abo akunda babane amahoro. Akunda gushishikariza abantu gukunda amahoro n’ubwo we rimwe na rimwe aba ari gashozantambara. Agira impano yo guhimba ibintu bishya mu bugeni, kuri we akunda kuba afite ahantu heza yita iwe mu rugo ndetse ni iby’agaciro cyane mu buzima bwe.

Mu rukundo, ntibimworohera kuko afite ibintu byinshi cyane agenderaho mbere yo guhitamo umukunzi, yewe na bya bindi abantu benshi batitaho we abirebaho cyane ku buryo abantu beza by’ukuri bashobora no kumucika ntabimenye kubera kugendera ku bintu byinshi cyane akageraho akabura amahitamo. Ntibyoroshye gukundana nawe no kubana nawe kandi akunda kuva mu rukundo mu bintu bidasobanutse. Mu bijyanye n’imirimo, akunda imirimo ijyanye no kugira abantu inama, ubucuruzi, ubukerarugendo n’ubugeni.

Bamwe mu byamamare bitwa izina Wilson

Rebel Wilson: Uyu ni umukinnyi wa filime n’umunyarwenya ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, azwi cyane nka Fat Amy muri filime Pitch Perfect.

Russell Wilson: Nawe ni umunyamerika, ni umukinnyi w’imikino ngororangingo ndetse n’umukinnyi w;umupira w’amaguru.

Ann Wilson: Ni umuhanzikazi uririmba mu itsinda rya Rock ryakunzwe mu myaka ya za 70.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...