Inkomoko, Ibisobanuro n’imiterere y’abitwa izina Florence

Utuntu nutundi - 03/11/2016 3:53 PM
Share:
Inkomoko, Ibisobanuro n’imiterere y’abitwa izina Florence

Florence ni izina rifite inkomoko mu rurimi rw’ikilatini, rikunze kwitwa abantu bo mu bihugu by’i Burayi, bisobanura “kurabya kw’indabo " (blossoming).

Imiterere ya ba Florence

Florence ni umuntu woroshya ubuzima ndetse kubana nawe biroroshye gusa ntakunda kugaragaza amarangamutima ye inyuma, akunda mahoro n’umutuzo ndetse ni umuntu ukunda cyane ibintu bisa neza. Akunda gufata imyanzuro ashingiye cyane ku marangamutima y’umuryango we, kandi ntakunda kugira imbaraga zo guhangana n’ibibazo ahura nabyo mu buzima, akenshi iyo bije biramutsinda.

N’ubwo bimeze bityo ariko Florence azi gufata inshingano, yigirira ikizere kandi akunda kubaho yigenga cyane. Iyo akiri umwana, Florence yanga ko ababyeyi bamuhozaho inshingano no kumutegeka, yanga kurengana cyangwa kubona hari urengana ku buryo ashobora no kuba yarwana iyo abona ari kurenganywa. Gusa ni umwana udakunda kugira amakosa menshi, ababarira vuba kandi akagira ikinyabupfura.

Ibyo Florence akunda

Florence akunda ibijyanye no gutekereza  cyane bishingiye ku miterere ya muntu (psychology, parapsychology, sociology). Akunda gushimisha abandi kandi akurura abantu. Akunda kubona abantu bamushaka (abasore cyangwa abagabo) gusa nanone akagira inenge yo gukabiriza ibintu bimwe na bimwe kugira ngo abantu bamwiteho.

Akunda imitako n’ibindi bintu byiza bitakwa mu nzu, ku buryo aba mu nzu yuzuye imitako myiza. Mu rukundo ntapfa gufata ubonetse wese kuko amahitamo ye agoye cyane. Ibi bikaba bishobora no kumutera ibibazo byo kubura umukunzi nyuma cyangwa se igihe babanye kubera ukuntu ashaka utuntu twinshi mu mukunzi we bakaba bananiranwa bagatandukana. Aragoye kuko asaba utuntu twinshi kandi agashaka ko icyo avuze ari cyo gikorwa. Imwe ku mirimo aba ashaka gukora ni ubuganga cyangwa ibindi bifite aho bihuriya no kwita ku bantu, amategeko n’imirimo ifite aho ihuriye n’isuku cyangwa ubugeni.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...