Imiterere ya ba Honorine
Honorine ni umuntu ukunda ubuzima cyane, agira ishyaka kandi agira amarangamutima menshi, ashobora kwishima cyane mu gihe gito cyangwa akarakara cyane. Yanga ibintu biri hagati na hagati, niba ibintu agikunze aba agikunze kandi niba acyanze nabwo biba ari ibyo. Ni umugwaneza, akunda gukora ku buryo aba yumva atakwicara hamwe. Yiyumvamo imbaraga kandi aba yumva ashoboye, ashobora kugira amahane rimwe na rimwe.
Iyo akiri umwana, Honorine nta bwoba aba agira, aba ari umunyentambara kandi atumvira. Ashobora kugira ishyari no gukunda utuntu kandi ahora mu makimbirane n’abavandimwe be. Ntaca ku ruhande, ntiyihishira kandi akunda guhangana.
Ibyo ba Honorine bakunda
Honorine akunda gutsinda, yanga akarengane kandi agakunda guhangana. Akunda kuyobora no kuba umuntu ukomeye aho ari, ntiyihangana kandi aba ashaka ko ibintu byose bica mu nzira abishakamo. Aba ashaka kuba ayoboye abandi ariko muri we agira amarangamutima menshi n’ubwo uko agaragara inyuma bitagaragaza ayo marangamutima. Mu rukundo bikunze kumukomerera kuko aba ashaka gutegeka, agira gufuha cyane, ku buryo biba byiza iyo ahuye n’umusore w’umunyamahane kandi umurusha gutegeka ku buryo Honorine aburizwamo.
Imirimo aba yumva yakora harimo iyo mu rugo, ifite aho ihuriye n’amafaranga cyangwa ubucuruzi, ibifite aho bihuriye no gutegeka no kuba umuntu ukomeye nk’igisirikare, amategeko na politiki, itangazamakuru, gukina amafilime n’ibindi bituma amenyekana cyangwa akaba umuntu ukomeye.