Isi y’imyidagaduro yongeye kuvugishwa n’amagambo akomeye nyuma y’uko umuraperi w’icyamamare Drake, uzwi nka “Drizzy”, ashyize hanze imizingo (albums) itatu icyarimwe ku wa 15 Gicurasi 2026.
Iyi mizingo mishya igizwe n’indirimbo 43, ariko indirimbo imwe yihariye yise “Burning Bridges” ni yo yahise ikurura impaka ku rwego mpuzamahanga.
Iyi ndirimbo iri ku muzingo yise Iceman, yagaragaje ko amakimbirane hagati ya Drake, A$AP Rocky n’umugore we Rihanna atari inkuru nshya ahubwo ari ibikomere bikomeje kubyuka buri gihe.
Mu ndirimbo “Burning Bridges”, Drake agaragaza uburakari n’agahinda mu buryo butaziguye, aho yibasira A$AP Rocky akoresheje amagambo arimo kumwibasira no kumuseka ku mubano we na Rihanna.
Amwe mu magambo yavuze agira ati: “Yo baby mama ain't even post your single… Damn, where she at?”
Aya magambo yaje nk’igisubizo ku ndirimbo ya A$AP Rocky yitwa “Stole Ya Flow” yasohotse muri Werurwe 2026, aho Rocky yavugaga ko Drake yamwibye umujyo w’imiririmbire (flow), na we akamwambura icyo yari akunda kurusha ibindi aricyo Rihanna.
Ibi byahise bituma abafana n’abasesenguzi bavuga ko iyi ari imwe mu ntambara zikomeye muri Hip-Hop zishingiye ku rukundo n’ishyari.
Nubwo ubu basa n’abahanganye bikomeye, Drake na A$AP Rocky si abantu batigeze bagirana umubano mwiza ahubwo bahoze ari inshuti magara birangirira mu marira.
Mu mwaka wa 2012, Drake yafashije Rocky kuzamuka mu muziki amushyira mu bitaramo bye bikomeye bya Club Paradise Tour. Icyo gihe Rocky yamufataga nk’ikitegererezo n’umuvandimwe mu rugendo rwe rwa muzika.
Mu 2013, bongeye gukorana indirimbo yakunzwe cyane yitwa “Fuckin’ Problems”, igaragaza ubucuti bukomeye bari bafitanye.
Ariko uko imyaka yagiye ishira, urukundo rwa Rihanna rwinjiye hagati yabo rutangira gusenya uwo mubano wari ukomeye.
Umubano wa Drake na Rihanna wabaye inkuru ndende mu myidagaduro. Kuva mu 2009 kugeza 2016, aba bombi bagiye bagaragara nk’abakundana, bakorana indirimbo zakunzwe cyane zirimo “Take Care” na “Work”.
Mu 2016, Drake yatunguye benshi ubwo yatangarizaga ku rubyiniro ko Rihanna ari we mugore yakunze kuva kera, amagambo yakoze ku mitima ya benshi.
Ariko nyuma y’aho, Rihanna ntiyigeze yemera kubaka urugo na Drake, ndetse aza no gutangaza ko umubano wabo warangiye burundu.
Mu 2020, A$AP Rocky na Rihanna batangaje ku mugaragaro ko bari mu rukundo, ibintu byafashwe nk’ihinduka rikomeye ku mateka y’aba bahanzi.
Uru rukundo rwaje no gukomera, aho ubu bafitanye abana batatu, bakaba bagaragaza ubuzima bw’umuryango utuje kandi ubanye mu mahoro.
Ku ruhande rwa Drake, benshi babibonye nk’inkuru yamuteye agahinda, kuko yari yaramaze imyaka agaragaza ko akunda Rihanna kurusha abandi.
Kuva icyo gihe, Drake yakomeje gutera amagambo Rocky na Rihanna mu ndirimbo zitandukanye:
Mu 2023, mu ndirimbo “Fear of Heights”, yavuze amagambo asesereza Rihanna, nubwo byafashwe nk’agahinda gahishwe.
Mu 2024, mu ndirimbo “Family Matters”, yongeye kwibasira Rocky amushinja “kumugira umugore wo mu rugo” aho gukomeza kumushyigikira mu muziki.
“Burning Bridges” yo mu 2026 isa n’iyagaruye aya makimbirane ku rwego rushya.
Drake yibasiye ASAP Rocky bapfa umugore

ASAP Rocky na Rihanna bibasiwe kuri album nshya "Iceman" ya Drake
