Babigarutseho mu kiganiro bagiranye n’itangazamakuru
kuri uyu wa Kane tariki 28 Ukuboza 2023, cyabereye kuri B-Hotel i Nyarutarama
mu Mujyi wa Kigali.
Umuherwekazi w’umunya- Uganda, ariko ubarizwa muri
Afurika y’Epfo, Zari yari aherutse gutangaza ko tariki 29 Ukuboza 2023
azataramira muri Kigali.
Iyi tariki yayihuje n’abo muri Kigali Boss Babes, kuko
nabo ku wa Kabiri tariki 20 Ukuboza 2023, ari bwo batangaje ko habura
iminsi 9 icyenda kugira ngo bahuze abakunzi babo mu birori.
Ni ubwa mbere, Kigali Boss Babes bagiye gukora ibirori
byabo bwite, ndetse bagaragaza ko bigamije gufasha abakunzi babo kuzishimira
iminsi Mikuru isoza umwaka wa 2023.
Na Zari agaragaza ko ashaka kurangiza umwaka ari mu
Rwanda, mu birori bigamije kwifatanya n’abakunzi be b’i Kigali.
Umuyobozi wa The Wave Lounge, Owere Godfrey aherutse
kubwira InyaRwanda ko batumiye Zari nk’umwe mu banyamideli bazwi bifuza ko
azabafasha kurangiza neza umwaka wa 2023.
Yavuze ati “Zari azaba ahari, twaramutumiye ari nayo
mpamvu ubona twamaze kubitangaza."
Mu kiganiro n’itangazamakuru, Amb.Alliah Cool yavuze
ko intego z’ibi bitaramo zitandukanye, bityo ko nta muntu wari ukwiye
kubahanganisha na Zari, cyangwa se kumva ko bateguye ibi birori bagendeye ku
kuba Zari nawe agiye gukorera i Kigali ibirori nk’ibi.
Yavuze ati "Kubyerekeranye no gutegura igitaramo
tariki 29 ku munsi Zari nawe yateguyeho ibirori, ntekereza nk'uko ahabera ibitaramo
ari henshi mu gihugu ni nako n'abantu bategura ibitaramo bagomba kuba
benshi."
Alliah Cool yavuze ko nk’uko ahabera ibitaramo ari
henshi, n’umubare w’abategura ibitaramo ukwiye kwiyongere.
Akomeza ati "Ntabwo nibaza ko kuba umuntu
yateguye 'events' (ibirori) bishobora gutera ubwoba abanyagihugu bose kugirango
badakora 'events'. Nk'umunyarwandakazi mfite uburenganzira bwo gukora 'events'
igihe cyose ashakiye nk'abanyarwandakazi dufite uburenganzira bwo gukora 'events'
igihe dushakiye, twatekereje umunsi utatubangamiye tuzakora 'events'.
Yisunze umugani wa Kinyarwanda, Alliah Cool yavuze ko
hari itandukaniro hagati y’ibirori bateguye n’ibyo Zari azakora.
Ati “Niba hari abantu baduhanganisha, sinzi impamvu
baduhanganisha nawe niba babona tumeze kimwe ntabwo mbizi... uko byagenda kose ntabwo
wahangana n'umuntu uvuye hanze wowe uri iwawe, muba mugomba guhangana, inkoko
iri iwabo igomba gushonda umukara."
Ni ubwa mbere, Kigali Boss Babes bateguye igitaramo
cyangwa se ibirori byabo. Ni nyuma y’amezi atandatu ashize bahuje imbaraga mu
rugendo rugamije kumenyekanisha ibikorwa byabo, birimo na filime mbarankuru
izagaruka ku rugendo rw’ubuzima bwabo.
Kigali Boss Babes yagarutsweho cyane mu
itangazamakuru, buri wese yibaza ku mikorere yabo, ariko bagaragaye cyane mu
bitaramo n’ibirori batumiwe.
Iri tsinda rivuga ko iki gitaramo cyabo bise ‘The KBB
All Black Party’ kizabera mu busitani bwa Century Park i Nyarutarama mu Mujyi wa
Kigali. Ni hamwe mu hantu hazwi hakunze gusohokera ibyamamare mu mpera
z’icyumweru.
Kwinjira ni ukwishyura mu myanya isanzwe (Earl Birds)
ni 30,000 Frw ni mu gihe uzagura itike ku munsi w’ibi birori ari ukwishyura
50,000 Frw.
Bavuze ko ku meza ya ‘Premium’ ari ukwishyura Miliyoni
5 Frw, ku meza azwi nka ‘Diamond’ ni ukwishyura Miliyoni 3 Frw, ku meza ya
‘Gold’ ni ukwishyura Miliyoni 2 Frw n’aho ku meza ya ‘Sliver’ ni ukwishyura
Miliyoni 1 Frw.
Uraranganyije amaso ku mafoto anyuranye yagiye asohoka
ya buri umwe ugize itsinda rya Kigali Boss Babes ubona ko ari abagore/abakobwa
b’ikimero. Kandi bagaragara mu buzima bw’abanyamafaranga koko!
Mu kiganiro na Kiss Fm, Queen La Douce yigeze kuvuga
ko basanzwe ari inshuti z’igihe kirekire, ku buryo ubwo mu minsi ishize
basohokeraga hamwe mu hantu muri Kigali, bifata amashusho na telefoni zabo
baganira, basangira ari bwo bagize igitekerezo cyo gushinga iri huriro.
Yavuze ko bakimara kwiyemeza gushinga ihuriro bahise
bafungura konti ya Instagram. Camilla Yvette uri kubarizwa mu muhanga niwe
wazanye izina rya ‘Kigali Boss Babe’ baryemeranyaho bose, hanyuma babona
kubitangaza.
Uyu mugore yunganirwa na Isimbi Alliance uvuga ko
‘turi inshuti z’igihe kirekire’. Isimbi yavuze ko ‘Dukorana Business twiyemeza
kugira icyo twakorana cyadufasha natwe kikatugurira akamaro’.
Kigali Boss Babes yashinzwe muri Mata 2023 isanzwe
ibarizwamo: Gashema Sylvie, Queen Douce, Christella, Camille Yvette, Ishimwe
Alice [Alice La Boss] na Alliah Cool.
Alliah Cool yatangaje ko badatewe ubwoba no kuba
igitaramo cyabo kizaba ku munsi umwe n'uw'igitaramo cya Zari
Christelle aganira na Alliah Cool bahuriye muri Kigali
Boss Babes

La Douce yavuze ko bateguye ibi birori kubera ko bashaka kumurika filime mbarankuru ku buzima bw'abo

Kwinjira mu birori bya Zari itike ya menshi ni ukwishyura Miliyoni 1.5 Frw

Kwinjira mu birori bya Kigali Boss Babes itike ya menshi ni Miliyoni 5 Frw
Kanda hano urebe amafoto yaranze ikiganiro Kigali Boss Babes yagiranye n’itangazamakuru
AMAFOTO: Ngabo Serge-InyaRwanda.com