Kuri iki Cyumweru muri Stade Amahoro ni bwo hasojwe irushanwa ryateguwe na APR FC ryiswe Inkera y’Abahizi. Umukino wabanje ni uwo Police FC yatsinzemo AS Kigali kuri penariti 5-4. Uwa APR FC na Azam FC wo wakinwe saa kumi n'ebyiri. Uyu mukino watangiye ikipe ya APR FC ariyo ihererekanya neza ndetse rutahizamu wayo Djibril Ouattara abona uburyo imbere y’izamu.
APR FC yakomeje gusatira ariko umunyezamu wa Azam FC, Zuberi Foba akomeza kuba ibamba. Ku munota wa 24 ikipe y’Ingabo z’igihugu yabonye penariti ivuye ku ikosa ryakorewe William Togui ariko itewe na Djibril Ouattara umunyezamu ayikuramo.
Mbere y’uko igice cya mbere kirangira Azam FC yaje gufungura amazamu ku gitego cyatsinzwe na Zidane Sereri kivuye ku makosa Aliou Souane yakoze aha umupira nabi Ishimwe Pierre.
Mu gice cya kabiri APR FC yaje isatira irebe uko yakwishyura ariko biza kurangira ku munota wa 54 Azam FC iyitsinze icya kabiri cya Yahya Zayd.
Nyuma y’uko ikipe y’Ingabo yarase uburyo buremereye imbere bwa Memel Dao na Djibril Ouattara, Umukino warangiye Azam FC itsinze APR FC ibitego 2-0. Police FC yahise isoza iri rushanwa iri ku mwanya wa mbere ndetse ihita yegukana igikombe.
Azam FC yatsinze APR FC ibitego 2-0
Police FC yegukanye igikombe cy'Inkera y'Abahizi