Injyana y’umuziki ya K-pop imaze kugumura benshi muri Koreya ya Ruguru

Imyidagaduro - 18/07/2026 8:26 AM
Share:
Injyana y’umuziki ya K-pop imaze kugumura benshi muri Koreya ya Ruguru

Abaturage benshi bahunze Koreya ya Ruguru bavuga ko umuziki wa K-pop wabahinduriye ubuzima, ubafungurira amaso ku buzima bwo mu mahanga ndetse ukanabatera kwizera ubwisanzure batigeze bagira iwabo, ibintu bishobora kubagiraho ingaruka mbi.

Abaganiriye na BBC bavuga ko bakuriye mu gihugu cyigisha ko Kim Jong Un ari we wenyine ukwiriye gukundwa no kubahwa, ndetse ko gukurikira umuziki cyangwa filime zo muri Koreya y'Epfo ari icyaha gishobora kuganisha ku gifungo cyangwa no kwicwa.

Yeon-su, umwe mu bahunze Koreya ya Ruguru, yavuze ko amaze kugera muri Koreya y'Epfo yabonye amahirwe yo kujya mu bitaramo bya BTS, ibintu avuga ko bitashobokaga iwabo. Yagize ati: "Bwa mbere numvise icyo bisobanuye guhitamo uwo nkunda no kumushyigikira nta muntu umbitegetse."

Kang Gyu-ri yavuze ko indirimbo Dynamite ya BTS yageze muri Koreya ya Ruguru mu buryo bw'ibanga. Yavuze ko urubyiruko rwatangiye kwigana imbyino n'imyambarire y'abaririmbyi ba K-pop nka BTS, Teen Top, Girls' Generation na Blackpink.

Abahunze icyo gihugu bavuga ko umuziki wa K-pop wakwirakwizwaga hifashishijwe amakarita ya SD, MP3 ndetse no gufata imiyoboro ya televiziyo yo muri Koreya y'Epfo mu buryo bwihishe. Nubwo byari bibujijwe, abantu benshi bakomeje kuwumva kuko wabahaga icyizere cyo kubaho neza.

Mu myaka yashize, ubutegetsi bwa Kim Jong Un bwakajije ibihano ku bantu bafatanwa ibihangano byo muri Koreya y'Epfo. Hari raporo zagaragaje ko bamwe mu rubyiruko bishwe cyangwa bafungwa bazira gukwirakwiza filime n'indirimbo za K-pop.

Abahunze icyo gihugu bavuga ko kuri bo K-pop itari imyidagaduro gusa, ahubwo yabaye idirishya ribereka ko hari ubundi buzima burangwa n'ubwisanzure, amahitamo n'icyizere, ari na byo byatumye bamwe bafata icyemezo cyo guhunga Koreya ya Ruguru.

BTS bo muri Koreya y'Epfo bafatwa nk'abami b'injyana ya K-pop

REBA IMWE MU NDIRIMBO ZA BTS ZAKUNZWE CYANE


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...