Iyi ndirimbo yanditswe na Munyakuri Prosper na Murenzi Yonah, ikaba irimo ubutumwa bukomeye bw’ihumure n’icyizere, bwibutsa abantu ko n’iyo ubuzima bwaba bubakomereye bakabona nta nzira, Imana iba ihari kandi yumva ijwi rya buri wese uyitakiye mu isengesho.
“Mpora Nkubona” ishimangira ko Imana itajya ireka abayo, ahubwo ihora hafi yabo, ibumva kandi ibafasha mu gihe bayihamagaye bafite umutima wicisha bugufi. Ni indirimbo igamije gukomeza imitima y’abaremerewe, kubasubiza imbaraga no kubibutsa ko ibyiringiro bitabura mu Mana.
Injili Bora ifite izina rikomeye mu muziki wa Gospel mu Rwanda, ikaba iherutse gukora igitaramo gikomeye cyiswe “We For the Gospel Live Concert”, cyari kigamije kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo binyuze mu ndirimbo.
Iki gitaramo gitegerejwe na benshi cyabaye tariki ya 16 Ugushyingo 2025 kuri Bethesda Holy Church, kwinjira bikaba byari ubuntu. Ni igitaramo bafatiramo amashusho y’indirimbo zabo nshya zigize album ya gatanu bari gutegura.
Korali Injili Bora ibarizwa mu itorero Eglise Presbytérienne au Rwanda (E.P.R), Paruwase ya Gikondo/Karugira, yatangiye umurimo w’ivugabutumwa mu 1997, ikaba imaze imyaka myinshi ikorera Imana binyuze mu muziki.
Intego nyamukuru ya Injili Bora ni ukwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo no guhindura imitima y’abantu binyuze mu ndirimbo zomora imitima, zitanga ihumure kandi zihimbaza Imana.
Injili Bora ifite album enye ziri hanze ari zo: “Abayoborwa n’Umwuka”, “Amaraso ya Yesu ni ay’agaciro”, “Mana Ndaje” na “Nzakambakamba”, ndetse ikaba iri mu myiteguro yo gushyira hanze album ya gatanu.
Umunyamabanga wa Injili Bora, Ndayisenga Désiré, yabwiye inyaRwanda ko bishimira cyane kubona ibihangano byabo bikomeza guhembura benshi.
Yagize ati: “Turishimira kubona ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo bugera ku bantu benshi, bukabahindura imitima, bukababera isoko y’ihumure n’icyizere.”
Injili Bora izwi cyane mu Rwanda kubera ubuhanga mu miririmbire, umwimerere wihariye mu ndirimbo, n’udushya tugaragara mu bitaramo byayo. Indirimbo yabo “Shimwa” ni imwe mu zayigize ikomeye ku rwego rw’igihugu.
Mu mwaka wa 2019, Injili Bora yakoze igitaramo gikomeye cyiswe “Nzakambakamba Live Concert” cyabereye kuri Bethesda Holy Church, batumira andi matsinda akomeye arimo Gisubizo Ministries, True Promises na Healing Worship Team, kikaba cyaragize uruhare rukomeye mu kumenyekanisha ibikorwa byabo mu Rwanda no mu karere.



Injili Bora yashyize hanze indirimbo nshya yise “Mpora Nkubona”
REBA INDIRIMBO NSYA "MPORA NKUBON" YA INJILI BORA
