Mu gihe isi igeze ku muvuduko udasanzwe mu ikoranabuhanga, ubwenge buhangano ‘’Artificial Intelligence (AI)’’ bukomeje guhindura imikorere y’akazi n’ubuzima bwa buri munsi. Ibi bituma benshi bibaza ejo hazaza h’isoko ry’umurimo.
AI ni iki? Ni ikoranabuhanga rituma imashini cyangwa mudasobwa zigira ubushobozi bwo gukora ibintu byasaga n’ibigenewe abantu gusa, nko gutekereza, kwiga, gufata ibyemezo no gusobanukirwa ururimi. Mu magambo yoroshye, AI ni “ubwenge” bwinjizwa mu mashini bugatuma zikora nk’umuntu cyangwa zikanamurusha mu bice bimwe na bimwe.
Uyu munsi, AI ishobora gukora ibintu byinshi bitangaje birimo: Gukora raporo y’ubucuruzi, kwiga imishinga; Gusesengura amakuru menshi mu gihe gito cyane kandi mubikorwa bitandukanye; Gukora amashusho n’amajwi (videos & voice generation);
Gufasha mu buvuzi nko gusuzuma indwara; Gufasha mu buhinzi, ubucuruzi n’imiyoborere; Gufasha mw’ikoranabuhanga no Gukora imirimo y’imbaraga nko mu ganda. Ibi byose bituma imirimo imwe n’imwe itangira kugenda isimburwa cyangwa igahindura imiterere.
Kuva mu ntangiriro za 2024 kugeza ubu muri 2026, isoko ry’umurimo ku isi ryahuye n’ihindagurika rikomeye rishingiye ku kwaguka kw’ubwenge bw’ubukorano (AI).
Ibigo bikomeye by’ikoranabuhanga n’ubucuruzi byatangiye kwirukana abakozi mu buryo budasobanutse, aho imibare igaragaza ko abasaga 200,000 bamaze gutakaza akazi mu myaka ibiri ishize.
Ibi bigo bivuga ko bikeneye kugabanya abakora imirimo imenyerewe kugira ngo bishore imari muri AI ishobora gukora akazi nk’abantu benshi mu gihe gito kandi ku kiguzi gito."Ibigo byirukanye abakozi benshi kurusha ibindi (2024-2026):
1. Oracle: Ni cyo kigo cyaje ku isonga mu kwirukana abakozi benshi, aho abagera ku 30,000 bakuwe mu mirimo yabo mu ntangiriro za 2026 kugira ngo amafaranga yakoreshwaga ku mushahara ashorwe mu kubaka ibigo by’ikoranabuhanga (Data Centers).
2. Amazon: Cyirukanye abakozi barenga 30,000 mu nzego zitandukanye, cyane cyane mu bijyanye n’ubuyobozi n’ubugenzuzi bw’imirimo isanzwe, kuko ubu AI ari yo isigaye igenzura imirimo imwe n’imwe.
3. Intel: Iki kigo cy’ibyuma by’ikoranabuhanga (Chips) cyirukanye abakozi bagera ku 25,000, mu rwego rwo kwihinduranya ngo kibashe guhangana ku isoko rishya rya AI.
4. Citigroup: Cyerekanye ko kigiye kugabanya abakozi 20,000 mu myaka iri imbere, kuko AI isigaye ikora akazi k’isesengura ry’imari no kwita ku bakiriya mu mabanki.
5. Meta (Facebook/Instagram): Nubwo bari barasanzwe bagabanya abakozi, muri 2026 bongeye kwirukana abandi basaga 8,700 kugira ngo bashobore guhemba inzobere nshye mu bya AI.
6. Klarna: Iki kigo cy’imari cyatangaje ko cyashoboye gusimbuza abakozi bacyo 700 bo mu rwego rwo kwita ku bakiriya (Customer Support) bakoresheje robots (AI bots).
Abakomeye ku isi bakomeje gutanga gasopo
Jensen Huang ni muyobozi wa NVIDIA, umwe mu bakomeye mu bijyanye na AI ku isi, yigeze kuvuga amagambo akomeye akomeje gutuma benshi batekereza cyane: “AI ntabwo izatwara akazi kawe, ahubwo umuntu uzi gukoresha AI ni we uzagatwara.”
Yongeyeho ko mu myaka iri imbere, ubumenyi bwo gukoresha AI buzaba ari ingenzi nk’uko kumenya gusoma no kwandika byari bimeze mu bihe byashize.
Na Bill Gates na we ntiyigeze ahisha impungenge ze. Yavuze ko “AI ni impinduramatwara ikomeye kurusha izindi zabayeho mu myaka 40 ishize. Izahindura uburyo twigisha, dukora ubuvuzi n’uko tubaho muri rusange.”
Gates akomeza avuga ko nubwo AI izakora byinshi, hari ibintu idashobora gusimbura byoroshye, cyane cyane bijyanye n’imibanire y’abantu, impuhwe n’ubumenyi busaba gutekereza byimbitse.
Imirimo ishobora kuzimira n’iyitezwe kuvuka
Raporo ya World Economic Forum igaragaza ko mu gihe gito kiri imbere, imirimo irenga miliyoni 85 ishobora kuzimira, cyane cyane:
- Abinjiza amakuru (Data Entry)
- Abakora serivisi z’abakiriya zisanzwe
- Abakora imirimo idasaba gutekereza cyane
Ariko kandi, iyo raporo igaragaza ko hazavuka indi mirimo mishya irenga iyo izabura, cyane cyane ishingiye ku ikoranabuhanga, AI no guhanga udushya.
Erik Brynjolfsson, umuhanga mu bukungu muri Kaminuza ya Stanford, we agaragaza ko “AI ntizaza gusimbura abantu bose, ahubwo izatuma abantu bakorana n’imashini. Uzatsinda ni uzamenya kuyikoresha neza no kuyobora ibyo ikora.”
Yongeyeho ko ubumenyi bwo gusesengura (critical thinking) no gufata ibyemezo bizaba ari ingenzi cyane kurusha gukora imirimo isanzwe.
Icyo wakora kugira ngo utazahomba

Niba ushaka gukomeza guhangana ku isoko ry’umurimo, hari intambwe z’ingenzi ugomba gutangira gufata:
Menya kandi ukoreshe AI: Wige gukoresha ibikoresho bya AI nka ChatGPT, Claude na Gemini. Ibi bizagufasha gukora akazi vuba kandi neza.
Ongera ubumenyi bw’ikoranabuhanga(Soft Skills): Gutekereza byimbitse, gukemura ibibazo, ubuyobozi n’imibanire myiza n’abandi ni ibintu bizakomeza gukenerwa cyane.
Jya wiga ubudahwema: Isi irahinduka buri munsi, bityo ugomba guhora wiyongera ubumenyi binyuze mu mahugurwa, amasomo mashya n’ubushakashatsi.
Dore imyuga mishya n'amahirwe y'akazi ari kuvuka muri iki gihe, niyo yitwa "Imyuga y'Igihe kizaza" (Jobs of the Future) kuko ishingiye ku gukoresha no kugenzura AI aho kuyihunza:
Inzobere mu kuyobora AI (AI Prompt Engineers)
Uyu ni umwe mu myuga ihemba amafaranga menshi cyane muri iki gihe. Akazi kabo ni ukumenya uburyo bwo kubaza cyangwa guha amabwiriza (prompts) AI kugira ngo itange umusaruro mwiza kandi w’ukuri. Bisaba kumenya neza ururimi n’uburyo imashini zitekereza.
Abagenzuzi b’imyitwarire ya AI (AI Ethicists & Compliance Officers)
Kuba AI ishobora kwibeshya cyangwa ikagaragaza ubusumbane, ibigo bikeneye abantu bayigenzura kugira ngo itica amategeko cyangwa igatanya abantu. Uyu mwuga ukeneye abantu bazi amategeko n'imibanire y'abantu.
Inzobere mu bijyanye n’Amakuru (Data Scientists & Analysts)
AI ikora neza ari uko ifite amakuru (data) menshi kandi meza. Hari akazi kenshi k’abantu bakusanya ayo makuru, bakayasukura, bakayakuramo ubutumwa bufasha ibigo gufata imyanzuro.
Abashinzwe Umutekano w’Ikoranabuhanga (Cybersecurity Analysts)
Uko AI ikura, ni nako abajura bo kuri murandasi (hackers) bayikoresha biba. Ibigo birimo gushaka abakozi benshi cyane bazi kurinda amakuru n'imashini hakoreshejwe AI kugira ngo batibwa.
Abashinzwe kwigisha imashini (Machine Learning Engineers)
Aba ni abahanga mu bya mudasobwa bubaka gahunda (algorithms) zituma AI ishobora kwiga ibintu bishya idafashijwe n'umuntu buri kanya. Ni akazi gakomeye mu bigo by’ikoranabuhanga n’inganda.
Abahuza AI n’Abantu (AI Solutions Architects)
Uyu muntu akazi ke ni ugufasha ibigo bisanzwe (nk'amavuriro, amashuri, cyangwa inganda) kumenya uburyo bakoresha AI mu mirimo yabo ya buri munsi kugira ngo barushaho gukora neza.
Inzobere mu ikoranabuhanga zivuga ko mu mwaka wa 2030 abakozi 4 mu 10 bazaba barabuze akazi kubera AI

Kuva mu ntangiriro za 2024 kugeza ubu muri 2026, isoko ry’umurimo ku isi ryahuye n’ihindagurika rikomeye rishingiye ku kwaguka kuri AI
