Iri tegeko rihurije hamwe
ingingo zari zisanzwe zibarizwa mu mategeko atandukanye harimo iryo mu mwaka wa
2013 rijyanye n’ubwishingizi ku makosa y’abaganga n’irindi ryo mu 2016
ryarebaga ubuzima bw’imyororokere, rishyirwamo n’amahame mashya ajyanye
n’igihe, harimo ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu buvuzi n’uburyo bushya bwo
kuvura abantu batabyara.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr.
Sabin Nsanzimana, yasobanuye ko iri tegeko ryitezweho gukuraho inzitizi
abanyarwanda bahuraga na zo mu kubona serivisi z’ubuvuzi, by’umwihariko
urubyiruko, abashakanye batabyara, abarwayi bakeneye serivisi zihuse
n’abakenera gukurikiranwa hifashishijwe ikoranabuhanga.
Serivisi
10 nshya zikubiye mu itegeko:
1. Serivisi z’ubuzima bw’imyororokere ku rubyiruko
Urubyiruko rufite kuva ku myaka 15 kuzamura rwemerewe kujya kwa muganga gusaba
serivisi zijyanye n’ubuzima bw’imyororokere nko kubona amakuru nyayo,
ibikoresho birinda inda zitateganyijwe n’inama, bitabaye ngombwa ko babanza
gusaba uruhushya rw’ababyeyi. Ibi byitezweho kugabanya umubare w’inda ziterwa
abangavu, zasagaga 22,000 mu 2023 na 2024.
Nubwo bimeze bitya ariko, abadepite
bagaragaje impungenge ku ngingo yo kwemerera abana bafite imyaka 15 kwifatira
ibyemezo kuri serivisi z’ubuvuzi harimo no kuboneza urubyaro, bavuga ko
byakongera umubare w’abandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
2. Ubuvuzi bufasha abafite ikibazo cy’uburumbuke
Itegeko ryemeje ubuvuzi bwo gufasha abashakanye batabyara, nk’uburyo bwa
In-Vitro Fertilization (IVF). Ubu buvuzi buzajya bukorwa gusa mu bigo byemewe,
bukurikiranwe n’inzego z’ubuzima kandi hajyeho komite igenzura ubunyamwuga,
uburenganzira bw’abatanga intanga n’abababyarirwa.
3. Kubyarirwa n’undi ku masezerano (Surrogacy)
Abantu bafite ibibazo by’uburwayi bibabuza kubyara bashobora gukoresha serivisi
yo kubyarirwa n’abandi, hakoreshejwe amasezerano yemewe n’amategeko. Ibi
bizakorwa gusa hagati y’abantu bashakanye kandi bifashishijwe ibizamini
by’ubuvuzi. Itegeko riraburira abantu bose ko ibi bidakwiye guhinduka ubucuruzi (commercial surrogacy).
4. Ubuvuzi bwifashishije ikoranabuhanga (Telemedicine)
Itegeko ryemera ko dosiye z’ubuvuzi zibitswe mu buryo bw’ikoranabuhanga (amateka
y’umurwayi, amashusho, n'amajwi) zifite agaciro nk’inyandiko
zisanzwe. Ibi bizafasha abarwayi cyane cyane abo mu byaro, kubona serivisi vuba
na bwangu ndetse no mu gihe inzobere zitari hafi.
5. Serivisi z'ubuvuzi bwihutirwa
Itegeko ryashyizeho uburyo busobanutse bw’uko abarwayi bahabwa ubutabazi
bwihuse mu gihe cy'impanuka, indwara zidasanzwe n’ibindi bibazo bibashyira mu
kaga. Abarwayi batabasha gutanga uburenganzira bwo kuvurwa, abaganga batatu
bashobora kubifataho umwanzuro, byose bigakorwa mu nyungu zo kuramira ubuzima.
6. Ubuvuzi buhambaye (Tertiary Care)
Iri tegeko risobanura ubuvuzi bukomeye busaba ubushobozi buhanitse
n’ikoranabuhanga rirenze urwego rw’ibitaro by’ibanze n’iby'Akarere. Harimo
nk’ubuvuzi bwa kanseri, imikurire y’ingingo z’imbere n’ibindi bikomeye.
7. Ubwishingizi bw’ingaruka z’umwuga ku baganga bose
Abaganga n’ibigo by’ubuvuzi bose bazaba bafite inshingano zo kugira
ubwishingizi bubafasha kwishyura abarwayi bagizweho ingaruka n’amakosa mu
buvuzi. Ibi bizongera umutekano w’abagana serivisi z’ubuvuzi no gushyiraho
igipimo cy’ubunyamwuga.
8. Ubunyamwuga n’ubuziranenge mu buvuzi
Abatanga serivisi z’ubuvuzi bazajya babanza kwemezwa n’inzego zibishinzwe kandi
basabwe kuba bafite impamyabumenyi zujuje ibisabwa. Ibi bigamije kurinda ko
habaho abakora ubuvuzi batabifitiye ubushobozi cyangwa uburenganzira.
9. Abajyanama b’ubuzima bemejwe nk’abafatanyabikorwa bemewe
Abajyanama b’ubuzima bo mu midugudu bashyizwe mu rwego rw’abatanga serivisi za
mbere z’ubuvuzi. Bazakomeza guhabwa amahugurwa n’ubushobozi bujyanye n’uruhare
rwabo, rugomba gusobanurwa mu mabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima.
10.Uruhare rw’umurwayi mbere yo kuvurwa (Informed
Consent)
Nta murwayi wemerewe kuvurwa atabanje gusobanurirwa imiterere, ibyiza,
n’ibishobora guterwa n’ubuvuzi ahabwa. Umuganga afite inshingano yo gutanga
amakuru yuzuye mbere yo gutangira serivisi. Ibi bizajyana no kubahiriza
uburenganzira bw’umurwayi nk’ishingiro ry’ubuvuzi bugezweho.