Ariko hari n’urukundo rutungurana, ukibona umuntu ukamukunda yewe n’ubwo waba nta handi muziranye ariko ukumva umufitiye amarangamutima akomeye cyane. Ushobora kwibaza rero niba koko urwo ari urukundo cyangwa niba ari ibyihitira nimutandukana biza gushira ariko nanone ukumva birakurusha imbaraga.
Ni gute rero wamenya ko umuntu wagiriye amarangamutima akomeye ku nshuro ya mbere ukimubona waba wamukunze nyabyo.
1. Murushaho kwegerana.
Hagati yawe nawe uba wagira ngo harimo rukuruzi. Mukunda guhurira ahantu henshi. Uko iminsi igenda yigira imbere aho kugira ngo mwibagiranwe ahubwo mugenda murushaho kwegerana nubwo mwaba mutabiteganyaga. Iyo hagize ushaka kugira gahunda ashyira hagati yanyu mukamurakarira cyane. Gusa ku rundi ruhande mugakomeza kwibaza igituma bimeze bityo kandi mudakundana.
2. Uhora ushaka ko akwitaho.
Muri bene uru rukundo ntibijya byoroha ko mubonana ngo mwerekane amarangamutima mufitanye. Ibi rero bituma iyo mugize amahirwe make yo kugira aho muhurira buri gihe usanga ushaka kumwereka ko umwitayeho cyane. Hakaba n’igihe umubwiye n’ibyo utateguye kumubwira kugira ngo akurebe gusa. Ushobora no kumubwira ibiterekeranye ariko uko byaba bimeze kose imbaraga zigusunikira kugira icyo umubwira cyangwa umwereka ziba ari nyinshi.
3. Ukunda kumwitegereza cyane.
Nubwo guhuza nawe amaso kuri wowe biba bitoroshye, iyo ugize amahirwe akaba atakureba ukunda kumwitegereza cyane. Nubwo muri wowe uba wumva wifuza ko yamenya ko muri wowe umufitiye amarangamutima akomeye akenshi iyo utekereje ko yaba yabibonye umutima uva mu gitereko ariko ibyo ntibikubuza gukomeza kwitegereza ndetse rimwe na rimwe ukagira ibice bye by’umubiri ukunda kureba kurusha ibindi.
4. Ubwoba
Iyo umuboye umutima uva mu gitereko. Nubwo uba wumva ubishaka cyane iyo muhuje amaso, iyo akuvugishije cyangwa akagusekera umutima wawe urateraguzwa ukumva umusatsi ugushize ku mutwe.
5. Ubushyuhe bukabije
Kubera uburyo umubona cyangwa umwumva umutima ugatera vuba cyane ibi iyo bikubayeho wumva ugize ubushyuhe bukabije ndetse rimwe na rimwe ugasanga wabize icyuya nko mu ntoki, mu birenge cyangwa n’ahandi.
6. Kwiyitaho
Nubwo ku bandi bantu ukunda bitajya bikubaho, gukunda uyu muntu biraguhindura mu buryo utazi ukajya wumva ushaka kuba mwiza kurushaho. Uhora wumva warushaho kumutunganira mbeshe uba ushaka icyatuma akwiyumvamo nk’uko umwiyumvamo.
7. Kudatuza
Kubera guhora wumva yakwitaho ugeraho ugasa n’ibata ye ariko kandi kuko uba utabona imbarga zo kumwerurira ngo umubwira ikikurimo hari ibintu byinshi ukora ibyinshi bitanerekeranye hakaba n’igihe winyuzemo cyangwa ukivamo akaba yanakuvumbura. Urugero nko kumubona buri gihe ibyo wari urimo bikakunanira kubikora ahubwo ukajya ucishamo ukamutera akajisho ahasigaye ugakinisha nk’isaha wambaye, imisatsi se cyangwa se no kwishima mu mutwe cyangwa mu ijosi buri kanya.
8.Kongorera iyo muvugana
Nubwo kuri uru rugero rw’urukundo uba wumva nta kintu kiremereye wamubwira ariko iyo ugize amahirwe yo kumuvugisha uba usohora umwuka muke cyane ndetse n’ijwi riba ryoroshye cyane. Uba uvugira hasi cyane.
9.Indoro yuzuye imvugo nyinshi
Nubwo guhuza amaso nawe biba ari nk’inzozi kuri wowe ndetse uba unashaka kubibona kenshi ukomeza umwitegereza ariko yahindukira ngo akurebe ukaba utatinyuka gukomeza kumureba igihe kirekira nubwo umutima uba uguhatira kubikora ndetse n’amasegonda make murebanye ukaba ugaragaza ko mu mutima wawe
10. Uba wumva atakuva iruhande
Nubwo kubana nawe bikuvuna cyane kubera ibyo bitera umubiri wawe n’umutima muri wowe imbere uba wumva wamuhora iruhande iteka. Iyo ugize amahirwe akaguha umwanya mukavugana ubona amasaha arimo kwiruka n’igihe cyo gusezera kikakuvuna cyane.
Denise IRANZI