Ariko nanone umuntu ashobora kwibaza ati “Ese nakwigirira icyizere nte?”. Dore inama 10 wakurikiza maze ukarushaho kwigirira icyizere mubyo ukora byose.
1.Kwiyemera.
Abenshi iri jambo barigereranya n’ubwirasi cyangwa ubwibone ariko siko biri ahubwo ibi ni ukwemere uwo uri we no kwemera ko ibyawe bifite agaciro mu bandi. Ni byiza ko wiga kumenya kuvuga icyo utekereza, icyo wifuza ndetse n’amarangamutima yawe. Niba uvuze ibikurimo irinde kubivugana ubwibone ahubwo ubivuge wiyakiriye wumva neza ko aribyo kandi ubisobanure ku buryo abakumva babashe kubyuma uko washatse ko babyumva.
2.Kumenya iby’ingenzi mu buzima bwawe.
Iga kumenya ibyo ukeneye mu buzima, tekereza ku mishinga y’ubuzima bwawe bw’ejo hazaza. Ni iki kigufitiye akamaro, ni iki ukeneye cyane kurusha ibindi, umenye guhitamo ibyakugirira akamaro karambye atari ibyishimo by’akanya gato. Ibi bizagufasha kwirinda gushidikanya, umenye gufata ibyemezo mu buzima.
3.Kora urutonde rw’indangagaciro zikuyobora.
Menya kandi wite cyane ku ndangagaciro zawe mu buzima bwawe bwa buri munsi(kwiyubaha, gukunda umurimi, kwitegeniriza,…) mbese ugire urutonde ruhamye rw’imiterere ushaka ko ihora ikuranga mu buzima bwawe bwa buri munsi.Ibi bizagufasha kumenya iby’ingenzi mu buryo isura yawe igomba kugaragarira rubanda kandi wirinde ko byasenywa n’utuntu duto duto witekerezaho cyangwa se abandi bakuvugaho.
4. Menya imico myiza yawe.
Buri muntu agira uruhande rubi n’uruhande rwiza, ibi bibasha guhinuka uko iminsi igenda ishira. Si byiza ko uhora ureba ibib byawe, gerageza urebe ibyiza ugira. Bikorere urutonde rwanditse kandi ujye ugerageza kurushaho gutuma ruba rurerure. Mu gihe bitakoroheye kubyikorera wowe ubwawe kuko wenda wumva wakurikiza amarangamutima yawe cyangwa waritakarije icyizere ukaba wumva nta byiza ugira, baza inshuti zawe n’abo mubana kenshi bakubwire ibyiza bakubonaho.
5.Irinde guhora ureba uruhande rubi mu bibazo n’ibyago.
Akenshi iyo umuntu agize ikibazo yihutira kureba ibintu bibi, ibindi bibazo bivuka kuri icyo, ingaruka mbi bizana, amahirwe bimubujije n’ibindi nk’ibyo ari naho umuntu aherako atangira kwiganyira no kwiheba bikomeye. Si byiza na gato. Burya buri kintu kitubayeho sibyiza kugaragaza ko byaturusha imbaraga ahubwo tujye tubigaragariza ko natwe dukomeye maze mu mwanya wo kwiganyira no gutekereza ko byose birangiye duhite dushaka uburyo bwo kubirwanya no kubikemura. Mu gihe ugize ikibazo nibyo jya ureba ingaruka cyagutera ariko ntukabitindeho ahubwo ujye ureba niba hari uruhande rwiza cyaba gifite unahereko ushake uburyo bwihuse bwo kugikemura.
6.Itere akanyabugabo.
Buri munsi umuntu akora uko ashoboye ngo abe mwiza kurusha uko yari ari ejo hashize ni byiza ko wiha akanyabugabo ukumva ko ubishoboye, ishimire ibyiza wagezeho maze muri wowe wiyemeze ko uzagera kure cyane.
7. Ha agaciro buri ntambwe uteye niyo yaba igaaragara ko ari nto cyane.
Abantu twibwira ko ibyo tugomba kwishimira ari ibintu bikomeye binagaragarira amaso ya buri wese nko gutsinda ikizamini gikomeye, kuzamurwa mu ntera mu kazi, gukora ubukwe bwiza n’ibinti nk’ibyo ariko buri ntabwe uteye mu buzima jya uyishimira kandi uyihe agaciro. Urugero niba wabashije guteka neza ikintu cyari cyarakunaniye guteka, niba wamenye kwandikisha mudasobwa wihuta n’utundi tuntu wumva ko ari utworoheje jya utwishimira kuko burya agato kabyara akanini.
8.Irinde kwicira urubanza.
Sibyiza kwica intege no kumva ko udashoboye. Niba ubonye amahirwe runaka hari ubwo wibwira muri wowe uti “Sinjye wagombye kubona aya mahirwe”, “ubwo ari njye ntibizaramba”, “nyamara sinzabibasha”. Izi manza wicira ntacyo zishobora kukugezaho ziguca intege gusa mu mwanya wazo, fata umwanya wishimire ibyiza ubonye muri ako kanya maze ubonereho n’imbaraga zo gutuma birushaho kuba byiza.
9.Ikuremo ibitekerezo bigusenya.
“Sindi umuhanga”, “Sindi umunyebakwe”, Ntabumenyi buhagije mfite”, “Ndi gato cyane” n’ibindi bitekerezo nk’ibyo ni bimwe mu bisenya buhoro buhoro imitekerereze y’umuntu kugeza aho yumva ntacyo amaze. Kugira ngo ubashe kwigirira icyizere jya uyirinda.
10. Hindura imico yawe mibi mo imyiza.
Emera kandi wakire intege nke zawe ndetse n’imico mibi ikurangwaho. Yirebe kandi uyisuzume udaci ye kuruhande, reba ikibigutera unige utajenjetse uburyo bwo kuzigira imbaraga. Nta kidahinduka icy’ingenzi ni ukubishyiraho umutima n’ubushake bwose. Aho ubona ko hari intege nke hashobora kuzaba ariho hari imbaraga mu minsi iri imbere.
Denise IRANZI