Ingengo y’imari ya miliyari 49 Frw igenewe guteza imbere urubyiruko izakoreshwa ite?

Ubukungu - 30/07/2025 10:09 AM
Share:

Umwanditsi:

Ingengo y’imari ya miliyari 49 Frw igenewe guteza imbere urubyiruko izakoreshwa ite?

Leta y’u Rwanda, binyuze muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Ubugeni (MoYA), yatangije gahunda y’imyaka itanu (2024–2029) igamije kuzamura imibereho y’urubyiruko.

Iyi gahunda izatwara miliyari 49 z’Amafaranga y’u Rwanda, igamije kugabanya ubushomeri, guteza imbere ubushabitsi, kongerera urubyiruko ubumenyi ngiro, kuborohereza kubona serivisi z’imari, ubuvuzi, ndetse no guteza imbere impano n’uruhare rwabo mu iterambere ry’igihugu.

Intego ni uguhanga imirimo no kugabanya ubushomeri

Iyi gahunda igamije kugabanya ubushomeri mu rubyiruko buvuye kuri 20.8% bukagera kuri 10.85% mu 2029. Abatari ku isoko ry’umurimo, batari mu mashuri cyangwa amahugurwa (NEET) bazagabanuka bave kuri 32.9% bagere kuri 20.4%. Binyuze muri iyi gahunda, hazajya hahangwa nibura imirimo 200 buri mwaka, hanazamurwe umubare w’urubyiruko rubona inguzanyo bave kuri 16% bagere kuri 32%.

John Bosco Kalisa, Visi Perezida w’Inama y’Igihugu y’Ibigo Bito n’Ibiciriritse (CSMER), yavuze ko urubyiruko rukwiye gushishikarizwa kwihangira imirimo cyane cyane mu nzego zifite ejo hazaza nko mu bugeni, ubuhinzi bw’imbuto n’indabo, imyenda, ubudozi n’ubukerarugendo.

Kwagura ubumenyi ngiro no kuzamura umubare w’abiga imyuga

Urubyiruko ruzahabwa amahugurwa y’imyuga, rwongererwe ubushobozi mu ikoranabuhanga, ndetse hashyirwe imbaraga mu mashuri ya tekiniki na za TVET. Umubare w’abayigamo uzazamuka uvuye kuri 43% ugere kuri 60%, naho ababona akazi nyuma yo kuyirangiza bave kuri 62% bagere kuri 72%. Buri mwaka, abarenga 15,000 bazahabwa amahugurwa y’ubumenyingiro, bavuye ku 10,688.

Kwita ku buzima bwiza n’imibereho myiza

Iyi gahunda iteganya kugabanya ubwandu bwa SIDA mu rubyiruko buvuye kuri 2.4% bukagera kuri 0.6%, ndetse n’abaterwa inda batarageza ku myaka y’ubukure bave kuri 5% bagere kuri 2.5%. Abari munsi y’umurongo w’ubukene bazagabanuka bavuye kuri 29.6% bagere kuri 20%.

Guteza imbere ikoranabuhanga n’imirimo ishingiye kuri digitale

Mu rwego rwo gushishikariza urubyiruko kwinjira mu bukungu bushingiye ku ikoranabuhanga, hazahangwa nibura imirimo 1,500 mu ikoranabuhanga mbere ya 2029. Urubyiruko ruzagira ubumenyi mu ikoranabuhanga ruzava kuri 13.1% rugere kuri 63%.

Gushyira imbaraga mu buhinzi, kurengera ibidukikije no guteza imbere inganda nto n'iziciriritse

Hazatezwa imbere ubuhinzi bugezweho burimo ubuhinzi bw’indabo n’imbuto zoherezwa mu mahanga (horticulture), kongera ubumenyi mu bworozi binyuze mu guhugura abajyanama 5,250 mu gutera intanga, no guha amahugurwa abasaga 12,000 mu gukoresha ikoranabuhanga mu kurinda amatungo.

Hanateganyijwe imishinga 228 y’ubucuruzi burengera ibidukikije, n’abasaga 4,800 bazahugurwa mu buryo bwo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Guteza imbere impano, ubuhanzi n’imikino

Hazubakwa ibigo bine bishya by’ubuhanzi, byunganira ishuri rya Nyundo, hagamijwe gufasha abahanzi bato kuzamura impano no kuzibyaza inyungu. Abahanzi 812 bazashyigikirwa binyuze mu bikorwa binyuranye. Hanitezwe ko 5% by’imirimo yose izaba ishingiye ku buhanzi, bitange 2% by’umusaruro mbumbe w’igihugu (GDP).

Mu mikino, ibikorwa remezo ku bigo by’urubyiruko biziyongeraho 15%, hanatezwe imbere abakinnyi 250 bafite impano kugira ngo babone amahirwe y’amasezerano ku rwego mpuzamahanga.

Kunoza imiyoborere n’ubwitabire bw’urubyiruko

Hazakomeza gahunda za YouthConnekt, aho abazitabira bazava ku 36,892 bakagera kuri 51,000, ndetse abakorerabushake mu bikorwa bitandukanye bazaba barenga miliyoni 1.67.

Ubufatanye n’ibigo by’imari n’ishoramari

Hagiye gushyirwaho Youth Investment Facility (YIF) izafasha urubyiruko kubona inguzanyo ku nyungu nkeya, iborohereze kubona ingwate no kugira ubumenyi mu micungire y’imari. Buri mwaka abasaga 22,000 bazahabwa amahugurwa ku kwihangira imirimo.

Ingengo y’imari izakoreshwa

Iyi gahunda izatwara miliyari 49 Frw mu gihe cy’imyaka itanu, igabanyijwe ku buryo bukurikira: Miliyari 8 Frw mu mwaka wa mbere, 8.8 mu wa kabiri, 9.8 mu wa gatatu, 10.7 mu wa kane, na miliyari 11.6 mu mwaka wa nyuma (2029).

Leta y’u Rwanda yashyizeho ingengo y’imari ya miliyari 49 Frw igenewe guteza imbere urubyiruko mu gihe cy’imyaka itanu





Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...