Zimwe mu ngaruka ni uko bwa
mbere ugisomaho,urwego rw’imitekerereze mizima wari ufite ruhita
rugabanuka,ukibwira ko wahisemo neza kandi ubushobozi bwo gutekereza neza
wamaze kubutakaza.
Benshi bibaza impamvu bigorana kureka ibiyobyabwenge
igihe cyose wamaze kubyishoramo,ariko ntibibukeko kugarura ubwenge bwatakaye
bigora cyane iyo wabwigeze.
Umuntu watakaje ubwenge akuze,ahabanye cyane n’umwana
utaragira ubwenge kubera akiri muto n’igihe kitaragera.Kwangiriza
ubwonko,bishobora kwihuta ariko kubugarura mu muronko muzima bigafata imyaka n’imyaka cyangwa bikaba byanarang9ira bidakunze.
Urumogi ni igihingwa cyamenyekanye mu bihugu by’Abarabu harimo na Morocco, Misiri , Afghanistan, Pakistan, India, Nepal, Iran, Lebanon n’ibindi bihugu bitandukanye .
Urumogi rwakoreshejwe na benshi bavuga ko rwongera
ibyishimo,rukabamara agahinda n’umubabaro baterwa n’ibintu
bitandukanye,kwirekura no gutinyuka ndetse no kugaragara nk’umuntu udasanzwe
Ikiyobyabwenge cy’urumogi cyangiza abagera kuri 75%
ku Isi higanjemo urubyiruko,ndetse umurongo w’ubuzima bwabo ukarangira
burundu,abenshi bagahinduka abagizi ba nabi n’abiyahuzi kubera gutakaza
ubushobozi bwo gutekereza neza no gukora icyiza.
Umunyamerika, Dr. Nora Volkow,akaba n’umuyobozi
w'ikigo gishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge, atangaza ko buri mwaka hagaragazwa imibare y’abana
bangirijwe no kunywa ibiyobyabwenge cyane cyane urumogi.
Avuga ko zimwe mu ngaruka bahura nazo harimo
guhinduka abagizi ba nabi kubera batakaje umutimanama,kwangiza ahazaza
habo,kurwara indwara zo mu mutwe,indwara z’ubuhumekero,kwiburira icyizere mu gihe
batabinyweye n’ibindi.
Yatangaje ko ibyishimo bakura mu kunywa urumogi
bishira mu kanya gato,bagasubira mu gahinda bahungaga,ahubwo ko buri wese
akwiye kwiga guhangana no gukemura ibibazo ahura nabyo aho kwishora mu
biyobyabwenge.
Zimwe mu ndwara ziterwa n’urumogi harimo akayi k’inkorora
idakira,guhumeka nabi,kugaragara nk’uwavangiwe,guhunga abandi bantu ukaba
wenyine,gutakaza ubushobozi bwo guhamgana n’ibibazo ndetse bigenda bishira iyo
habayeho kuganirizwa n’abaganga bita ku ndwara zo mu mutwe.
Iminsi y’ubu, abana bakiri bato bazonzwe no kwishora
mu biyobyabwenge harimo no kunywa urumogi,nyamara akenshi biterwa n’ubuzima
babayemo bananiwe kwakira nko kuvukira mu muryango utarangwamo amahoro,ubukene,kwishora
mu bigare cyangwa inshuti mbi,bigatuma abana batakaza ahazaza habo n’icyizere
cy’umuryango.
Igihe uhuye n’umuntu wabaswe n’ibiyobyabwenge birimo
urumogi,ukwiye kumwegera,ukamuganiriza,ukamushakira umuganga wamufasha ndetse
agahabwa ibyo yabuze byatumye yiyahuza ibiyobyabwenge nk’urukundo rw’umuryango,inama
nzima n’ibindi.