Ingaruka zikomeye zo kunywa urumogi benshi birengagiza

Ubuzima - 02/08/2023 3:36 PM
Share:

Umwanditsi:

Ingaruka zikomeye zo  kunywa urumogi benshi birengagiza

Uretse kuba bizwi ko kunywa urumogi bitera ingaruka nyinshi zirimo no kwangiza imyanya y’ubuhumekero,imikorere y’umutima,ibihaha,kwangiza mu kanwa n’ibindi,bivugwako uwasomye ku rumogi wese ananirwa kurureka akisanga yabaye imbata yarwo.

Zimwe mu ngaruka ni uko bwa mbere ugisomaho,urwego rw’imitekerereze mizima wari ufite ruhita rugabanuka,ukibwira ko wahisemo neza kandi ubushobozi bwo gutekereza neza wamaze kubutakaza.

Benshi bibaza impamvu bigorana kureka ibiyobyabwenge igihe cyose wamaze kubyishoramo,ariko ntibibukeko kugarura ubwenge bwatakaye bigora cyane iyo wabwigeze.

Umuntu watakaje ubwenge akuze,ahabanye cyane n’umwana utaragira ubwenge kubera akiri muto n’igihe kitaragera.Kwangiriza ubwonko,bishobora kwihuta ariko kubugarura mu muronko muzima bigafata imyaka n’imyaka cyangwa bikaba byanarang9ira bidakunze.

Urumogi ni igihingwa cyamenyekanye mu bihugu by’Abarabu harimo na Morocco, Misiri , Afghanistan, Pakistan, India, Nepal, Iran, Lebanon n’ibindi bihugu bitandukanye .

Urumogi rwakoreshejwe na benshi bavuga ko rwongera ibyishimo,rukabamara agahinda n’umubabaro baterwa n’ibintu bitandukanye,kwirekura no gutinyuka ndetse no kugaragara nk’umuntu udasanzwe

Ikiyobyabwenge cy’urumogi cyangiza abagera kuri 75% ku Isi higanjemo urubyiruko,ndetse umurongo w’ubuzima bwabo ukarangira burundu,abenshi bagahinduka abagizi ba nabi n’abiyahuzi kubera gutakaza ubushobozi bwo gutekereza neza no gukora icyiza.

Umunyamerika, Dr. Nora Volkow,akaba n’umuyobozi w'ikigo gishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge, atangaza ko  buri mwaka hagaragazwa imibare y’abana bangirijwe no kunywa ibiyobyabwenge cyane cyane urumogi.

Avuga ko zimwe mu ngaruka bahura nazo harimo guhinduka abagizi ba nabi kubera batakaje umutimanama,kwangiza ahazaza habo,kurwara indwara zo mu mutwe,indwara z’ubuhumekero,kwiburira icyizere  mu gihe batabinyweye n’ibindi.

Yatangaje ko ibyishimo bakura mu kunywa urumogi bishira mu kanya gato,bagasubira mu gahinda bahungaga,ahubwo ko buri wese akwiye kwiga guhangana no gukemura ibibazo ahura nabyo aho kwishora mu biyobyabwenge.

Zimwe mu ndwara ziterwa n’urumogi harimo akayi k’inkorora idakira,guhumeka nabi,kugaragara nk’uwavangiwe,guhunga abandi bantu ukaba wenyine,gutakaza ubushobozi bwo guhamgana n’ibibazo ndetse bigenda bishira iyo habayeho kuganirizwa n’abaganga bita ku ndwara zo mu mutwe.

Iminsi y’ubu, abana bakiri bato bazonzwe no kwishora mu biyobyabwenge harimo no kunywa urumogi,nyamara akenshi biterwa n’ubuzima babayemo bananiwe kwakira nko kuvukira mu muryango utarangwamo amahoro,ubukene,kwishora mu bigare cyangwa inshuti mbi,bigatuma abana batakaza ahazaza habo n’icyizere cy’umuryango.

Igihe uhuye n’umuntu wabaswe n’ibiyobyabwenge birimo urumogi,ukwiye kumwegera,ukamuganiriza,ukamushakira umuganga wamufasha ndetse agahabwa ibyo yabuze byatumye yiyahuza ibiyobyabwenge nk’urukundo rw’umuryango,inama nzima n’ibindi.

 

Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...