Muri iki gihe abakobwa batwara inda bakazitwita ndetse bakibaruka ni bake cyane. Bamwe mu bakobwa twaganiriye batubwiye impamvu zibatera gukuramo inda . Uwitwa Chantal agira ati “ Umusore murakundana akagukubakuba, mukaryamana. Wamubwira ko yaguteye inda , akakwigarika. Iyo ubona nawe utakwishoboza kumurera uhitamo kuyikuramo. Uretse ko hari n’abasore bagusaba ndetse bakagufasha kuyikuramo kuko baba batiteguye kurera”. Undi twaganiriye yadusabye ko tutangaza amazina ye. Twamwise izina rya Mariya . Agira ati “ Burya erega abakobwa bose mubona hanze aha basambana ariko ntibatwite bafite uko babigenza. Akenshi baratwita hanyuma bakazikuramo. Mwahura ntuzarabukwe. Abenshi barashize rwose ni ukubabona bagenda ”.
Gukuramo inda ubwabyo ni icyaha cyo kwica n’ubwo abakobwa basigaye babikora nkaho ari ikintu cyoroshye.
N'ubwo hari impamvu nyinshi zituma abakobwa bakuramo inda zitateganyijwe, harimo ahanini kwanga guseba, hari ingaruka nyinshi mbi zishobora guturuka ku gukuramo inda harimo no kuviramo uwayikuyemo kutazongera kubyara ukundi nk'uko gukunda.com yabitangarijwe na Birahira Williams umuganga mukuru wo muri Polyclinique de l’Etoile iherereye imbere ya kiliziya Ste famille-Kigali.

Birahira Williamswo mu ivuriro Polyclinique de l’Etoile
Dr Williamas yadusobanuriye ko gukuramo inda , ukagerekaho kuyikuramo ku buryo bwa magendu, hari igihe umukobwa aba yibwira ko yishakiye igisubizo cy’ibibazo yari afite, ahubwo agasanga yiteye ibibiruta bikaba byanamukurikirana kugera asezeye kuri iy’ isi.
Ingaruka zo gukuramo inda ku bushake ku bantu batabyigiye :
1.Kuva cyane bishobora kuviramo uwakuyemo inda urupfu
Iyo umukobwa akuyemo inda ashobora kuva cyane amaraso ku buryo bishobora no kumuviramo urupfu.
2.Gukurwamo nyababyeyi
Iyo umukobwa akuyemo inda ku buryo bwa magendu, hashobora gukorwa amakosa hanyuma bigatuma nyababyeyi yangirika, ipfumuka cyangwa hakabaho ubwandu(Infection) zitera ubundi burwayi nka endometrite,septicemie. Nyuma yo gukuramo inda ku buryo bwa magendu ,hari abakobwa bagana abaganga babyigiye , bikaba ngombwa ko muganga afata icyemezo cyo kumukuramo nyababyeyi. Ingaruka ni uko aba atazashobora kubyara ubuzima bwe bwose.
3.Kwangirika kw’ inkondo y’umura
Iyo inkondo y’umura yangiritse , hari igihe uwakuyemo inda kongera gutwita biba bitagishobotse ukundi, naho bikunze ukabyara umwana atagejeje igihe cy’amavuko cyangwa zikavamo.
4.Kwangirika kw’imisemburo
Ingaruka ziyongeraho nyuma y’ ibi ni uko mu gukuramo inda, imiti iba yakoreshejwe hari igihe ituma umugore atongera kubyara na rimwe, kuko hari igihe iba yarangije imisemburo imwe n’ imwe.
4.Guheranwa n’agahinda
Umukobwa wakuyemo inda hari aho agera akumva nta muntu n’ umwe umukunda kubera ikosa aba yishinja, nyuma agaheranwa n’ agahinda kadasanzwe(depression) ku buryo byamuviramo no kwiyahura. Habaho kandi no kwitera icyizere, gutakaza apetit, kugira ubwoba bukabije (anxiété), kubura ibitotsi ndetse no kurota ashikagurika abona amashusho y’umwana imbere ye.
Dr Williams yongeyeho ko ku bakobwa batwara inda z’ indaro nyuma abazibateye bakazanga bagahitamo kuzikuramo, bibasigira igikomere gikomeye twafata nk’ ikinya kiba cyaratewe ku mutima we.
5.Kutazongera kujya mu mihango
Gukuramo inda bishobora kuviramo umukobwa wayikuyemo kutazongera kujya mu mihango
Ingaruka mbi zo gukuramo inda zitateganyijwe ni nyinshi. Izi ni zimwe murizo Dr Birahira Williams yashoboye kutubwira gusa avuga ko ziba ari nyinshi bitewe n’uburyo inda yakuwemo.
Asoza ikiganiro twagiranye, Dr Birahira Williams asaba abakobwa kubanza bakamenya ingaruka mbi zo kwishora mu busambanyi , bagahitamo kwirengera ingaruka zose zavuka harimo no gutwara inda zitateganyijwe. Ku bwa Dr Willliams asanga buri mukobwa ufata icyemezo cyo gukuramo inda yakabanje kumenya n’ingaruka mbi zimutegereje.
Abwirwa benshi akumva bene yo. Ubutumwa bwawe kuri iyi nkuru turabwakira. Niba ufite ikibazo ushaka kubaza muganga, ohereza ubutumwa bwawe kuri gukunda3@yahoo.fr
R. Christophe
