Inganzo yanjye yaje kubera kugira amatsiko- Kibasumba, umusizi w'umukobwa uri gutera ikirenge mu cya Rumaga-VIDEO

Imyidagaduro - 30/08/2024 7:23 AM
Share:

Umwanditsi:

Inganzo yanjye yaje kubera kugira amatsiko- Kibasumba, umusizi w'umukobwa uri gutera ikirenge mu cya Rumaga-VIDEO

Umusizi Kibasumba Confiance uri kwigaragaza cyane muri iki gihe, yatangaje ko inganzo y'ubusizi yaganje muri we biturutse ku kuba yarakuranye amatsiko, kuko n'iyo abajije mu biserukuru bye nta musizi wigeze uba mu muryango w'iwabo.

Birumvikana nk'impano idasanzwe kuri uyu mukobwa, ariko kandi yatumye umuryango we ugira umusizi, ndetse iyo muganira kenshi avuga ko ashaka gukora ibishoboka byose akazagira uruhare mu gufasha n'abandi bakobwa kwinjira muri uyu mwuga.

Uyu mukobwa amaze igihe ari gutegura Album ye ya mbere, ni nyuma y'uko ashyinze hanze ibisigo binyuranye birimo n'ibyo yahuriyemo n'abarimo abaraperi nka Racine, Mr Kagame, umusizi Rumaga n'abandi.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Kibasumba yavuze ko nta muntu n'umwe akomoraho inganzo y' ubusizi, ahubwo kubera gukura ari umwana ugira amatsiko no gushaka kumenya byinshi byisumbuyeho cyane cyane kumenya imivugire y'ikinyarwanda n'ubusobanuro bw'amagambo amwe namwe bwamusunikiye kwisanga mu busizi.

Ati "Ababyeyi banjye nta n'umwe nkomoraho inganzo. Ntekereza ko no mu bisekuru banjye nta muntu wigeze ubusizi, uko abantu bibatungura kunyumva nsiga ni nako n'abo mu rugo bibatungura. Ntabwo baba bazi ngo biva he? Nabo bambaza nk'ibyo abandi bambaza, bati ariko ibi bintu ubikura he?"

Akomeza ati "Sinzi ko nababwira ko nakoze ubusizi kubera ko hari umusizi runaka nakundaga nkashaka kumwigana, Oya! Ahubwo wenda ubusizi akenshi iyo mbusobanura aho ubusizi bwanjye bwaturutse, bwaturutse mu matsiko, ngira amatsiko menshi cyane. Nari umwana ushaka kumenya no gushishoza buri jambo ryose rishya numvise mu matwi yanjye."

Yavuze ko kubera kubika amagambo menshi muri we binyuze mu gusoma ibitabo no gusobanura bakuru be byabaye imvano yo kumva ko yayabyazamo amagambo atondekanyije agatanga ubutumwa bugari kuri sosiyete kandi bukabagirira akamaro.

Avuga ko n'ubwo yandikaga ariya magambo ariko ntiyumvaga ko ari ubusizi. Ni urugendo avuga ko rwatangiye ubwo yigaga mu mashuri abanza n'ayisumbuye mu Karere ka Nyamagabe, kandi yibuka ko hari umwaka yigeze guserukira ishuri akitwara neza. 

Yavuze ko ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye nabwo mu Mujyi wa Kigali, yakomeje ibikorwa bye byo kuvuga imivugo mu mashuri, ndetse hari abo yagiye yandikira imivugo inyuranye.

Avuga ko mu 2020, ari bwo yamenye ko ibikorwa bye ashobora kubinyuza kuri Youtube, ndetse atangira ku gihangano yise 'Impano' yahimbiye inshuti ye yari yagize isabukuru y'amvuko.

Uyu mukobwa avuga ko iki gisigo cye cya mbere kidasanzwe muri we "kuko cyatumye menya ko mfite impano" kandi "numva ko hari ikintu kiri imbere muri njye gishobora kuntunga, kandi kikama n'ubushobozi buhoraho."

Kibasumba avuga ko iki gisigo yari yakigeneye umusore w'inshuti ye, nyuma y'ibihe bari banyuranyemo byateye kutumvikana, ahitamo kwifashisha inganzo ye kugirango babashe kwiyunga.

Ati "Ni kwa kundi uba udashaka guhomba inshuti, ukavuga uti icyo byansaba cyose nagikora ariko tugakomeza kuba inshuti. Ni njye wari wakoze amakosa, ubwo nari muri ‘studio’ rero nanditse ibyari bindimo, hanyuma mwoherereza icyo gisigo."

Yavuze ko uko uriya musore yakiriye iki gisigo byabaye n'imvano ikomeye kuri we, yo kumva ko akwiye gushyira imbaraga cyane mu busizi bwe. Urugendo rutangira ubwo.

Ati "Yari inshuti yanjye. Kandi umuntu navuga ko ari inshuti aba ari inshuti koko. Ntabwo nari umukunzi we, nari inshuti ye."

Kibasumba avuga ko uyu musore yishimiye igihangano yamukoreye "bituma numva ko noneho nshobora gukora ikindi gihangano kitavuga ku isabukuru nanone abantu bakabyishimira, ni uko nakurikijeho igisigo nise 'Rukundo'." 

Rumaga, umusizi wamutinyuye kandi yiteguye gutera ikirenge mu cye

Ku wa 23 Ugushyingo 2023, nibwo uyu mukobwa yashyize hanze igisigo yise 'Impanuro' yakoranye n'umusizi mugenzi we Rumaga. Kimaze kurebwa n'abantu barenga ibihumbi 537.

Ni igisigo avuga ko cyahinduye urugendo rwe rwo gusiga. Asobanura Rumaga nk'ishusho y'umusizi 'u Rwanda rukeneye cyangwa se u Rwanda'. Ati "Ukivuga ibisigo uhita utekereza Rumaga."

Yavuze ko Rumaga ari urugero rwiza rw'umuntu ushaka kuba umusizi, kandi byanatumye nawe amubera 'urugero nigegena nibaza ngo ndabura iki ngo ngere hano? Nkore iki ngo ngere hariya mparenge? Ngere na hariya."

Kibasumba yavuze ko Rumaga ari umuntu udatererana ubusizi, kandi buri gihe ahora amwibutsa gushyira imbaraga mu bihangano bye.

Yavuze ko igisigo bakoranye gishingiye ku babyeyi n'abana, aho kigaragaza umukobwa watwaye inda itateganyijwe, hanyuma umuhungu wamuteye inda akamwihakana.


Kibasumba Confiance yatangaje ko yahuye n'ibicantege, ariko byamusabye kurinda icyizere ku muryango we kugirango bamushyigikiye

 

Kibasumba avuga ko yatangiye kugaragaza impano y'ubusizi akiri mu mashuri yisumbuye, kandi yagiye abona abantu benshi bifuzaga kumushyigikira

 

Kibasumba yavuze ko igisigo cya mbere yahimbiye umusore wari inshuti ye, cyabaye imvano yo gukomera mu busizi 


Kibasumba yatangaje ko buri gihe agerageza gutera ikirenge mu cy'umusizi Rumaga

 

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE N'UMUSIZI KIBASUMBA

">

KANDA HANO UREBE IGISIGO KIBASUMBA YAKORANYE N'UMUSIZI RUMAGA

">

KANDA HANO UREBE IGISIGO KIBASUMBA YAKORANYE NA RACINE NA MAR KAGAME

">


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...