Iki
gitaramo kije mu gihe Inganzo Ngari yizihiza imyaka 19 imaze ishinzwe, ikaba
yaratangijwe mu 2006. Ni rimwe mu matorero y’icyitegererezo yabyaye abahanzi,
abaririmbyi n’ababyinnyi bagiye bigaragaza mu ruhando mpuzamahanga, bakaba
bagaragaza isura nshya y’umuco nyarwanda.
Mu
kiganiro n’abanyamakuru cyabereye kuri Hotel des Mille Collines kuri uyu wa Gatatu tariki 30
Nyakanga 2025, ubuyobozi bwa Inganzo Ngari bwatangaje ko bahisemo izina
“Tubarusha Inganji” nk’ubutumwa bufite imizi mu mateka y’u Rwanda n’iterambere
rwagezeho.
Nahima
Serge, Umuyobozi w’itorero, yavuze ko ari uburyo bwo guhuriza hamwe urugendo
rw’itorero n’urwa sosiyete bagenda batsinda inzitizi, bagashaka ibisubizo
byubaka igihugu.
Yagize ati “Igitaramo kizahuza amateka y’igihugu n’ibyo Abanyarwanda bagezeho. Ku
Muganura wa kera, Abanyarwanda baraganuraga ibyagezweho mu buhinzi, ubworozi
n’umutekano. Ubu turaganura impinduka nziza twagezeho mu bice byose
by’iterambere: umuco, uburezi, ikoranabuhanga, ubumwe n’ubwiyunge. Ni na byo
tuzagaragaza ku rubyiniro binyuze mu mbyino, indirimbo n’imivugo.”
Yakomeje
avuga ko icyo gitaramo kizaba ku rwego rurenze ibyakozwe mbere. Akomeza agira ati “Urwego
ubushize twariho ntabwo ari ko tumeze ubu, yaba mu mitegurire, mu myambarire, no
mu buryo igitaramo kizanyuzwa imbere y’abanyarwanda. Ntabwo uzabibona tubivuze
gusa, uzabibona uhageze.”
Itorero
ryatangaje ko amatike yo kwinjira mu gitaramo yamaze kujya ku isoko, hakabaho
ibyiciro bitatu: Indende: 10,000 Frw, Inyamarere: 20,000 Frw, ndetse n’Abaterambabazi:
30,000 Frw
Aha
buri cyiciro cyagenewe inyito ishingiye ku buhanga bw’itorero mu gukoresha
amagambo y'umuco nyarwanda yuje ubusobanuro.
Umuganura
ni umunsi ufite amateka akomeye mu mibereho y’Abanyarwanda, aho baganuraga
imyaka, amatungo n’ibihe by’iterambere ry’imiryango n’igihugu.
Uyu
munsi wanahindutse ishingiro ry’umwanya wo gusigasira umuco n’indangagaciro, no
gusuzuma aho igihugu kigeze mu rugendo rw’ubwigenge n’iterambere.
Mu
nyito “Tubarusha Inganji”, Inganzo Ngari ishaka kwerekana ko n’ubwo “twahuye
n’amateka akomeye, Abanyarwanda bashoboye kwikura mu nzitizi no gutsinda
ibikomeye.”
Icakanzu
Contente, umwe mu bagize b’Itorero Inganzo Ngari uba muri Leta Zunze
Ubumwe za Amerika, yavuze ko umuco wa kinyarwanda ugomba kugera no kuri Diaspora,
bityo bagafata iya mbere mu gutegura ibitaramo bizagera no mu mahanga.
Ati
“Turatekereza uko twagera ku Banyarwanda bose, yaba abari mu gihugu cyangwa
hanze. Twifuza kwagura ibitaramo byacu tukagera ku mitima y’Abanyarwanda bose.”
Iki gitaramo kizagaragaza amateka, intambwe yatewe mu guharanira ubumwe n’amahoro, ibyagezweho mu iterambere ndetse n’inshingano zo gukomeza gusigasira umuco wacu. Hazaba hari imbyino z’umuco, indirimbo, imivugo ndetse n’amakuru y’amateka azahuzwa n’imyiyereko ya kijyambere.
Serge
Nahimana, Umuyobozi wa Inganzo Ngari, asobanura ibikubiye mu gitaramo
“Tubarusha Inganji” kizaba ku munsi w’Umuganura.
Nahimana
yavuze ko iki gitaramo kizaba ku rwego rwo hejuru ugereranyije n'ibyabanje,
kikaba kizagaragaza ibigwi by’Igihugu binyuze mu muco.
Mu
kiganiro n’abanyamakuru, Serge yagaragaje ko intego nyamukuru ari ugufasha
Abanyarwanda gusubiza amaso inyuma no kwishimira aho bageze
Icakanzu Contente, umwe mu bahagarariye Inganzo Ngari muri Diaspora, yagaragaje ko bafite gahunda yo kugeza ibitaramo byabo ku Banyarwanda baba mu mahanga
Hilde
Cannoodt, umaze imyaka ari umwe mu bagize Inganzo Ngari, yagaragaye mu
myiteguro y’igitaramo “Tubarusha Inganji.”
Hilard
yemeza ko umuco nyarwanda wamwinjiyemo mu buryo bwimbitse, akaba yarahisemo
kuwusangira n’abandi biciye mu mbyino
Ababyinnyi b’Itorero Inganzo Ngari barimo Patrick na Gasigwa bataramiye abanyamakuru mu rwego rwo kugaragaza aho bageze imyiteguro
Umubyinnyi akaba n'umutoza, Patrick yagaragaje ko bageze kure imyiteguro y'iki gitaramo bazakorera muri Camp Kigali
Iki gitaramo kizabera muri Camp Kigali kuri uyu wa Gatanu tariki 1 Kanama 2025 mu rwego rwo kwizihiza Umunsi w'Umuganura
KANDA HANO UREBE IBYARANZE IKIGANIRO N'ITANGAZAMAKURU
KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'NKUNDIRA' Y'ITORERO INGANZO NGARI