Iyi
ndirimbo nshya yasubiwemo na Inganzo Ngari yashyizwe hanze ku mugoroba wo kuri
uyu wa Gatatu tariki ya 13 Gicurasi 2026, mu gihe iri torero rikomeje imyiteguro
yo kwizihiza imyaka 20 rimaze rikora ibikorwa byo guteza imbere umuco
nyarwanda.
Mu
kiganiro na InyaRwanda, Umuyobozi wa Inganzo Ngari, Serge Nahimana yavuze ko
bahisemo gusubiramo ‘Urunyenyeri’ kubera ubusobanuro ifite mu rugendo rw’iri
torero ndetse n’umwanya iyi ndirimbo ifite mu mateka y’indirimbo gakondo.
Yagize
ati: “Twasubiyemo iyi ndirimbo kuko iri mu ndirimbo twagiye dukoresha kuva kera
mu mbyino, twumvanye ababyeyi na ba nyogokuru nk’indirimbo za kera tugomba
gusigasira.”
Yakomeje
asobanura ko bafite intego yo gutuma indirimbo za gakondo zongera kugera ku
rubyiruko mu buryo bugezweho ariko zidatakaje umwimerere wazo.
Ati:
“Ni byiza ko izi ndirimbo zigaruka mu buryo bucurangitse neza abantu
bakazikunda, yemwe n’urubyiruko rubyiruka rukajya rubasha kuziyumvamo.”
Serge
Nahimana yavuze kandi ko iki gikorwa kiri mu murongo mugari wo kwizihiza imyaka
20 Inganzo Ngari imaze ibungabunga umuco nyarwanda, aho bifuza ko ibihangano
bya cyera bidakomeza kuzimira uko imyaka ishira.
Ati:
“Muri iyi minsi twitegura kwizihiza imyaka 20, ni bimwe mu bikorwa nabyo
bigomba gukomeza bijyanye no gusigasira ibihangano bya kera rimwe na rimwe
tutamenya na ba nyirabyo, ariko biba bitagomba kuzimira kuko byahimbwe mu bihe
bidafite uko byiyandikishwaho.”
Uyu
muyobozi yashimangiye ko gusubiramo ibihangano by’abandi bidakwiye kujyana no
kubyiyitirira, ahubwo ko bagamije kubiha ubuzima bushya banubahiriza ba
nyirabyo.
Ati: “Ikindi tugasubiramo indirimbo tutahimbye tukanabivuga kuko kwiyitirira ibitari
ibyawe byo ni amakosa. Ariko n’izo twahimbye tukazivuga kuko dufite abahanzi.”
Inganzo
Ngari ni rimwe mu matorero amaze igihe agaragara nk’inkingi ikomeye mu
gusigasira no guteza imbere umuco nyarwanda binyuze mu mbyino, indirimbo
gakondo n’ibindi bikorwa by’umuco. Ryashinzwe mu 2006, rikaba rimaze imyaka 20
rikora ibikorwa bitandukanye byubakiye ku muco nyarwanda.
Mu
rugendo rwaryo, iri torero ryagiye rikora ibitaramo bikomeye byasize amateka mu
ruganda rw’umuco n’imyidagaduro mu Rwanda. Mu 2009 bakoze igitaramo ‘Inganzo
Twaje’, mu 2010 bakora ‘Umuco kagozi ka Bugingo kabuza u Rwanda gucika’, mu
2011 bakora ‘Bwiza bwa Mashira budashira irora n’irongorwa’, naho mu 2013
bakora ‘Inzira ya Bene u Rwanda’.
Mu
2015 bakoze ‘Ruganzu I Bwimba’, mu 2018 bakora ‘Urwamazimpaka’, mbere y’uko ku
wa 8 Kanama 2023 bakora igitaramo gikomeye bise ‘Ruganzu II Ndoli Abundura u
Rwanda’, cyitabiriwe n’abakunzi benshi b’umuco nyarwanda.
Igitaramo
giheruka cy’iri torero ni ‘Tubarusha Inganji’ cyabereye muri Kigali Conference
and Exhibition Village hazwi nka Camp Kigali tariki 1 Kanama 2025, gihurirana
n’Umunsi w’Umuganura.
Mu
gihe Inganzo Ngari ikomeje urugendo rwo kwizihiza imyaka 20, gusubiramo
‘Urunyenyeri’ bishobora kuba intangiriro y’indi mishinga myinshi igamije
kongera kuzamura no kwegera urubyiruko indirimbo za cyera zari zigiye kuzimira
buhoro buhoro.

KANDA HANO UBASHE KUREBA INDIRIMBO ‘URUNYENYERI’ YASUBIWEMO NA INGANZO NGARI
