Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo na Santarafurika zibutse ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Imyidagaduro - 08/04/2026 8:16 AM
Share:

Umwanditsi:

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo na Santarafurika zibutse ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika ya Santarafurika no muri Sudani y’Epfo, bifatanyije n’Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda mu kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bagaruka ku mateka yayo n’inshingano zo kuyirinda kuzongera kubaho ukundi.

Muri Repubulika ya Santarafurika, iki gikorwa cyabereye mu bice bitandukanye birimo Bangui, Bria na Bossembélé, aho Ingabo z’u Rwanda zikorera mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro (MINUSCA).

Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi b’ingabo, abasirikare mu nzego zitandukanye, abakozi ba MINUSCA ndetse n’abayobozi ba Leta ya Santarafurika.

Mu bitabiriye harimo Umunyamabanga Mukuru w’Intara ya Fertit, Magloire Balepoed, wavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari igikorwa gikomeye cyo guha icyubahiro abazize Jenoside no gukomeza gusigasira ukuri ku mateka.

Yashimangiye ko ububabare bw’Abanyarwanda atari ubwabo gusa, ahubwo ari ikibazo kireba inyokomuntu yose, anasaba abayobozi n’abaturage gukomeza kwamagana ivangura iryo ari ryo ryose no kurwanya abashishikariza ivangura.

Ku ruhande rw’Ingabo z’u Rwanda, Col Muganga Dr. Christian Mukwesi, uyobora Ibitaro byo ku rwego rwa kabiri by’u Rwanda bikorera muri MINUSCA i Bria, yagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi itatunguranye muri Mata 1994, ahubwo yabanjirijwe n’imyaka myinshi y’ihohoterwa n’ivangura.

Yagize ati: “Tariki ya 7 Mata 1994 ni bwo umugambi wa Jenoside wari warateguwe igihe kirekire washyizwe mu bikorwa. Aya mateka adusigira inshingano zo kurinda ikiremwamuntu no gukora ibishoboka byose kugira ngo bitazongera ukundi.”

Yakomeje ashimangira ko Jenoside yahagaritswe n’ubutwari bw’Ingabo za RPA-Inkotanyi ziyobowe na Perezida Paul Kagame, zari ku rugamba rwo kubohora igihugu.

Uyu muhango watangijwe n’urugendo rwo kwibuka, rwahaye umwanya abitabiriye gutekereza ku mateka no kongera kwiyemeza indangagaciro z’ubumwe, amahoro no kubahiriza agaciro ka muntu.

Hagati aho, no muri Sudani y’Epfo, Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro hamwe n’Abanyarwanda bahatuye, bifatanyije n’abahagarariye imiryango mpuzamahanga mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 32.

Iki gikorwa cyabereye mu murwa mukuru Juba, mu kigo cya Loni cya Tomping, gihuriza hamwe Ingabo z’u Rwanda zikorera mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo (UNMISS), abayobozi ba Loni, abahagarariye Guverinoma ya Sudani y’Epfo ndetse n’imiryango mpuzamahanga.

Abitabiriye bibukijwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, banazirikana amasomo akomeye yasigiye Isi, by’umwihariko akamaro ko guharanira amahoro, kurwanya urwango no kubaka ubumwe.

Ibi bikorwa byabaye umwanya wo gukomeza gushimangira umuhigo wo gukumira Jenoside n’ibindi byaha byibasiye inyokomuntu, no kongera kwerekana uruhare Ingabo z’u Rwanda zigira mu kurinda abasivili no kugarura amahoro arambye aho zikorera hose ku Isi.

Amafoto y’Abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bwa UN bwo kugarura amahoro muri Repubulika ya Santarafurika bafatanyije n’abari muri iki gihugu kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994


 
 

Amafoto y’Ingabo z'u Rwanda ziri mu butumwa bw'amahoro n'Abanyarwanda baba muri Sudani y’Epfo, bafatanyije n’abahagarariye Umuryango mpuzamahanga mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...