Uyu
mukobwa wagaragaye abyina yishimye ubwo yambikwaga impeta, yashyize amafoto
kuri Instagram ye agaragaza ibyishimo by’iki gikorwa, yandikaho amagambo agira
ati “Navuze Yego” ndetse anongeraho “Uwanjye iteka ryose”, ashimangira icyemezo
yafashe cyo gutangira urugendo rushya rw’ubuzima bw’urugo.
Bombi
batangaje ko ubukwe bwabo buzaba hagati ya tariki ya 20 Nzeri kugeza ku ya 27
Nzeri 2025, ariko ntibatangaje aho buzabera cyangwa uko gahunda izaba iteye.
Ingabire
Diane yabaye icyamamare mu 2020 ubwo yitabiraga Miss Rwanda, agahabwa ikamba
ry’umukobwa wagaragaje ubumuntu n’ubushobozi bwo kubana neza n’abandi. Yari afite
umushinga ugamije kurwanya inda zitateguwe ku bangavu.
Nyuma
y’irushanwa, Ingabire yari amaze igihe atigaragaza cyane, ariko yongeye
kugaruka mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane mu kwamamaza
ibikoresho by’ikoranabuhanga.
Ndetse
yari aherutse gutangira urugendo rwo gukina filime. Aherutse kubwira
InyaRwanda, ko yakabije inzozi zo kwinjira muri Sinema nyuma y’uko afashijwe
n’umukinnyi wa filime Rukundo Arnold wamamaye nka Shaffy kuva ubwo atangira
kugaragara mu bihangano binyuranye.
Uyu
mukobwa yavuze ko gukabya inzozi zo gukina filime byaturutse ku kwitinyuka no
gutera intambwe ya mbere agasaba Shaffy ko yamufasha gutangira Paji nshya mu
rugendo rwe rw’ubuzima bwe.
Ati: “Mu busanzwe Shaffy ni inshuti yanjye. Naramwandikiye mubwira ko mfite impano
yo gukina filime ubundi ampa gahunda turahura ankoresha isuzuma (Casting),
abona ndashoboye. Ni uko yamfashije kwinjira muri Cinema."
Uyu
mukobwa asobanura ko gukina muri filime ya Shaffy byatumye yizerwa n’abandi
bafite filime, batangira kumwiyambaza muri filime z’abo.
Kuri
we, avuga ko byanatumye umubano we n’abandi bakinnyi waguka, kandi agira
n’ubumenyi bwamufashije kuvamo uwo ariwe muri iki gihe.
Avuga
ko umunsi wa mbere akina muri filime atorohewe no kwitwara neza imbere ya
Camera. Ati “Buri muntu wese ugiye mu kintu gishya agira ubwoba cyane kuri
Camera gusa kuko nakoraga ibintu nkunze kandi niyumvamo nanashoboye,
byaranyoroheye guhita ngendana n’abandi kuko nari mfite ubushake."
Ingabire
Diane avuga ko inzozi ze zitagarukira ku kugukina muri filime z’abandi, ahubwo
arashaka gukora ku buryo azagera aho nawe azaba afite filime ye bwite.
Yavuze
ko ashaka no kugira uruhare mu gufasha abakobwa bagenzi be bashaka kuzavamo
abakinnyi ba filime b’ejo hazaza.
Asobanura
ko umukobwa ushaka kwinjira muri Sinema akwiye kugira intekerezo zagutse, kandi
akumva ko yiteguye kugerageza amahirwe yose yabona.
Hejuru
y’ibi, akwiye kwiyumvamo ko ashoboye, kandi akirinda ibicantege. Ati “Niba uri
umwana w’umukobwa ukaba wiyumvamo impano yo gukina filime ugomba kugira
intekerezo zagutse, ukumva ko byose bishoboka, ukitinyuka, ukumva ko ibyo
ugiyemo bizagutunga ukabikorana umutwe kandi ubikunze."
Yungamo ati “Ukurinda abaguca intege, kuko iyo winjiye muri Cinema amagambo aba menshi ku bantu batandukanye yaba ukubwiza ukuri cyangwa nabi, wowe kurikira inzozi zawe kandi ukore."
Yamubajije,
aramubwira Yego
Ibihe
byuzuye urukundo, amarangamutima n’ibyishimo by’ukuri
Impeta y’urukundo, intangiriro y’urugendo rushya
Ingabire Diane wambitswe impeta asanzwe ari umukinnyi wa filime kuko agaragara muri filime 'Bamenya' yamamaye
Ingabire
yavuze ko akimara kuva muri Rwanda 2020, yatangiye urugendo rwo gukabya inzozi
zo kwinjira muri filime