Appolinaire
wakunzwe cyane muri filime “Inzira y’Umusaraba”, “Intare y’Ingore”, “Giramata”,
“Impeta Yanjye” n’izindi nyinshi ziri mu zikunzwe kuri YouTube, avuga ko iyi filime
ye nshya ayikoze agamije kongera gutanga isomo rikomeye ku muryango nyarwanda.
Yabwiye
InyaRwanda ati: “Nayikoze kugira ngo nkomeze ntange inyigisho zifasha imiryango.
Hari ibibazo biboneka kenshi aho usanga umugabo yibera mu kazi kurusha uko yita
ku rugo, bikabyara amakimbirane n’ubushukanyi.”
“Urwibanga”
ikubiye mu buzima bw’umugabo witwa Camarade (ukina Ingabire Appolinaire ubwe),
uhorana akazi ntabe mu muryango we. Mu gihe we yibereye mu kazi, umugore we
Grace (ukina Queen, wamamaye cyane muri filime za Regis) atangira kumva arushye
no kumva icyuho cy’urukundo ndetse no kutiitabwaho.
Icyo
cyuho kirushaho kwiyongera kugeza ubwo Grace aca inyuma umugabo we aryamana na
Emile (ukina Habumugisha Jean Paul, wamamaye cyane muri “Inzira y’Umusaraba”),
murumuna wa Camarade uba mu rugo.
Uyu
mubano w’amarenga urakomeza kugeza ubwo umukozi w’urugo amenye ibanga rikomeye,
ariko akaza kubizira, agahitana mu buryo butunguranye kugira ngo ibanga
rikomeze gukingirwa ikibaba. Ibyose bikorerwa mu rwihisho ku buryo Camarade
atabimenya.
Birimo
nko kutita ku mugore cyangwa umugabo, icyuho cy’urukundo no guha umwanya urugo,
ingaruka z’ubushukanyi n’ibanga rishobora gusenya umuryango wose.
“Urwibanga”
ni filime agereranya nk’isomo rirambuye ryerekana ko ibibazo by’imbere mu
muryango bitagomba kwirengagizwa cyangwa guhishwa, kuko amaherezo bigaruka ku
babirimo.
Kuva
mu 2008 ubwo yatangiraga urugendo rwe, Ingabire Appolinaire yagiye yongera
urwego rwa sinema nyarwanda mu buryo bw’imyandikire y’inkuru, uburyo bwo
kuyobora abakinnyi ndetse no gutunganya filime zifite umwimerere n’inyigisho.
Nyuma y’intsinzi ya filime ye “Inzira y’Umusaraba”, yakoze mu nganzo yongera gusohora filime “Urwibanga” ni ikimenyetso cy’uko akomeje inzira yo kuzamura ubuhanzi buvuga ku bibazo bifatika mu muryango nyarwanda.

Ingabire Appolinaire ukina ari “Camarade” muri iyi filime ye nshya ni ‘Producer’ akaba na ‘Director’ w’inararibonye. Yatangiye urugendo rwa Cinema mu 2008, akaba amaze gukora filime zakunzwe cyane

Queen ukina ari ‘Grace’, yamamaye cyane muri filime zikorwa na Regis. Ni umwe mu bakinnyi bagezweho muri sinema nyarwanda

Habumugisha Jean Paul we akina yitwa ‘Emile’, azwi cyane mu mwuga wa sinema binyuze muri filime “Inzira y’Umusaraba”

Deborah
akina yitwa ‘Debolah’, azwi cyane muri filime zitandukanye zirimo “My Story”,
ariko izamushyize ku rwego rwo hejuru ni “Inzira y’Umusaraba”
KANDAHANO UREBE IGICE GISHYA CYA FILIME ‘URWIBANGA’ YA APPOLINAIRE INGABIRE
