Ingabire Appolinaire wakoze filime ‘Intare y’Ingore’ yamamaye yasohoye filime nshya ‘Urwibanga- VIDEO

Imyidagaduro - 20/11/2025 10:05 AM
Share:

Umwanditsi:

Ingabire Appolinaire wakoze filime ‘Intare y’Ingore’ yamamaye yasohoye filime nshya ‘Urwibanga- VIDEO

Nyuma y’imyaka irenga 15 mu ruganda rwa sinema nyarwanda, Ingabire Appolinaire, uzwi cyane nka Producer, umwanditsi wa filime n’umukinnyi w’umwuga – yongeye kugaruka mu ruhando ashyira hanze filime nshya yise “Urwibanga”, igaruka ku rucantege rwo kutita ku muryango, ikerekana uburyo ingaruka z’ibanga riturutse mu rukundo rutanoze rushobora gusenya byose.

Appolinaire wakunzwe cyane muri filime “Inzira y’Umusaraba”, “Intare y’Ingore”, “Giramata”, “Impeta Yanjye” n’izindi nyinshi ziri mu zikunzwe kuri YouTube, avuga ko iyi filime ye nshya ayikoze agamije kongera gutanga isomo rikomeye ku muryango nyarwanda.

Yabwiye InyaRwanda ati: “Nayikoze kugira ngo nkomeze ntange inyigisho zifasha imiryango. Hari ibibazo biboneka kenshi aho usanga umugabo yibera mu kazi kurusha uko yita ku rugo, bikabyara amakimbirane n’ubushukanyi.”

“Urwibanga” ikubiye mu buzima bw’umugabo witwa Camarade (ukina Ingabire Appolinaire ubwe), uhorana akazi ntabe mu muryango we. Mu gihe we yibereye mu kazi, umugore we Grace (ukina Queen, wamamaye cyane muri filime za Regis) atangira kumva arushye no kumva icyuho cy’urukundo ndetse no kutiitabwaho.

Icyo cyuho kirushaho kwiyongera kugeza ubwo Grace aca inyuma umugabo we aryamana na Emile (ukina Habumugisha Jean Paul, wamamaye cyane muri “Inzira y’Umusaraba”), murumuna wa Camarade uba mu rugo.

Uyu mubano w’amarenga urakomeza kugeza ubwo umukozi w’urugo amenye ibanga rikomeye, ariko akaza kubizira, agahitana mu buryo butunguranye kugira ngo ibanga rikomeze gukingirwa ikibaba. Ibyose bikorerwa mu rwihisho ku buryo Camarade atabimenya.

Birimo nko kutita ku mugore cyangwa umugabo, icyuho cy’urukundo no guha umwanya urugo, ingaruka z’ubushukanyi n’ibanga rishobora gusenya umuryango wose.

“Urwibanga” ni filime agereranya nk’isomo rirambuye ryerekana ko ibibazo by’imbere mu muryango bitagomba kwirengagizwa cyangwa guhishwa, kuko amaherezo bigaruka ku babirimo.

Kuva mu 2008 ubwo yatangiraga urugendo rwe, Ingabire Appolinaire yagiye yongera urwego rwa sinema nyarwanda mu buryo bw’imyandikire y’inkuru, uburyo bwo kuyobora abakinnyi ndetse no gutunganya filime zifite umwimerere n’inyigisho.

Nyuma y’intsinzi ya filime ye “Inzira y’Umusaraba”, yakoze mu nganzo yongera gusohora filime “Urwibanga” ni ikimenyetso cy’uko akomeje inzira yo kuzamura ubuhanzi buvuga ku bibazo bifatika mu muryango nyarwanda.


Ingabire Appolinaire ukina ari “Camarade” muri iyi filime ye nshya ni ‘Producer’ akaba na ‘Director’ w’inararibonye. Yatangiye urugendo rwa Cinema mu 2008, akaba amaze gukora filime zakunzwe cyane


Queen ukina ari ‘Grace’, yamamaye cyane muri filime zikorwa na Regis. Ni umwe mu bakinnyi bagezweho muri sinema nyarwanda


Habumugisha Jean Paul we akina yitwa ‘Emile’, azwi cyane mu mwuga wa sinema binyuze muri filime “Inzira y’Umusaraba”


Deborah akina yitwa ‘Debolah’, azwi cyane muri filime zitandukanye zirimo “My Story”, ariko izamushyize ku rwego rwo hejuru ni “Inzira y’Umusaraba”

KANDAHANO UREBE IGICE GISHYA CYA FILIME ‘URWIBANGA’ YA APPOLINAIRE INGABIRE


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...