Infinix yashyize ku isoko telephone za Hot 60 Pro MTN iyishyira muri Macye Macye

Kwamamaza - 24/07/2025 2:14 PM
Share:

Umwanditsi:

Infinix yashyize ku isoko telephone za Hot 60 Pro MTN iyishyira muri Macye Macye

Uruganda rwa Infinix rumaze imyaka 10 rukorera mu Rwanda rukaba rukorera mu bihugu birenga 40, yashyize ku isoko telephone z'uruhererekane za Hot 60 Pro+ zikoranye ubuhanga buhanitse.

Ni mu birori byabereye kuri M Hotel ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu byitabirwa n'abarimo abakozi ba MTN, abanyamakuru,abakoresha imbuga nkoranyambaga n'abandi.

Izi telephone za Infinix Hot 60 zizanye ikoranabuhanga ridasanzwe mu Rwanda n'ahandi ku Isi harimo kuba iyi telephone ishobora guhamagara nta ma-inite arimo ahubwo ikoresheje Bluetooth. Ibi bikora kuri telephone z'uruhererekane za Infinix Hot 60 Pro+ kandi mu ntera itarenze 1.5km.

Uretse ibyo, izi telephone zikoze mu buryo zitwarika neza cyane aho ifite umubyimba wa 5.95mm biyigira telephone ya mbere ifite umubyimba muto cyane kandi itaremereye.

Izi telephone zifite umwihariko wo kurambya umuriro mu gihe cy'iminsi ibiri ndetse na camera yayo ikaba ifite ishusho ryiza dore ko Infinix yakoranye n'uruganda rwa Sony kuri camera y'iyi telephone.

Umuyobozi wa Infinix, Peter Shi yashimiye abantu bose byumwihariko abakiriya ba Infinix ahamya ko ibyo bakora byose baba bagamije kubashimisha no kubaha ibicuruzwa bifite ubwiza utasanga ahandi.

Umukozi wa MTN ushinzwe service, Edwin Vita yavuze ko bagiranye ubufatanye na Infinix kuri izi telephone nshya aho biyemeje korohereza abazagura iyi telephone yaba mu buryo bwo kuyishyura ndetse n'ibyo MTN izajya iguhana n'izi telephone.

Ku muntu uzajya ugura iyi telephone, azajya ahabwa 15Gb ndetse n'iminota 300 yo guhamagara kandi ikaba iri muri Macye Macye. Yagize ati "Twahisemo gufasha abakiriya bacu kubona izi telephone kuko zikoranye ikoranabuhanga buri muntu yagakwiye kuba akoresha."

Shema Gilbert ushinzwe ibikorwa by'ubucuruzi muri Infinix yavuze ko izi telephone z'inshuti y'urubyiruko zihura amafaranga atarenga 337,999Frw. Hot 60 Pro+ igura 337,999Frw, 273,999Frw kuri Hot 60 Pro na Hot 60i igura 184,999Frw.

Kuva kuri uyu wa Kane, izi telephone zageze ku isoko aho Infinix ikorera hose mu gihugu ndetse uyu munsi akaba aribwo ibiciro byo kwishyura macye macye bijya hanze. Wayishyura mu mezi 6 cyangwa 12.

MTN yashyizeho uburyo bwo kwishyura mu byiciro telephone za Infinix Hot 60 Pro zagiye ku isoko kuri uyu wa kane 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...