Infinix yamuritse telefoni ikoresha AI, MTN iyishyira muri Macye Macye, Bwiza agirwa ‘Brand Ambassador’-AMAFOTO

Ikoranabuhanga - 27/06/2025 4:58 PM
Share:

Umwanditsi:

Infinix yamuritse telefoni ikoresha AI, MTN iyishyira muri Macye Macye, Bwiza agirwa ‘Brand Ambassador’-AMAFOTO

Aho ibihe bigeze, telefoni zigezweho ni kimwe mu bikoresho by’ikoranabuhanga byoroheje ubuzima bwa muntu, ariko hakiyongeraho kuba ishobora gufata ikoranabuhanga ryihura rya 5G, kandi no kuyibona bidahenze bikaba akarusho.

Sosiyete icuruza telefoni zigezweho ya Infinix, yo yamaze kureba kure ishyira abakunzi bayo igorora, kuko kuri ubu yamaze kugeza ku isoko ry'u Rwanda telefoni ya mbere ikoresha porogaramu y'ubwenge buhangano ya DeepSeek yitwa 'Infinix Note 50,' ikoze mu buryo ibasha kubika umuriro igihe kinini, kandi no kuwushyiramo bikaba mu gihe gito.

Ni telefoni Infinix ifatanyije na MTN Rwanda bamurikiye itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Kamena 2025, hagamijwe kurushaho kuzana udushya twinshi ku isoko ry'ikoranabuhanga ry'u Rwanda.

Izi telefoni ziri kuboneka mu maduka yose ya Infinix mu Rwanda ndetse no kuri MTN Service Center zose, zinafite umwihariko w'uko zidapfa kumeka byoroshye cyangwa ngo zangizwe n'amazi.

Usibye ibyo, Infinix Note 50 ntihenze kuko kuyibona bigusaba kwitwaza 389,999 Frw, cyangwa ukanahitamo kuyishyura mu byiciro binyuze muri gahunda ya MTN yitwa 'Macye Macye,' aho ushobora kwishyura ayo mafaranga mu mezi 6 cyangwa 12.

Umukozi ushinzwe iyamamazabikorwa muri Infinix Rwanda, Bizimana Gilbert, yagize ati: "Iyi niyo telefoni ya mbere ije ku isoko ryacu ikoresha icyo bita 'DeepSeek.' Ni AI, ni ukuvuga ngo ni telefoni yaje koroshya ubuzima muri rusange.

Ni ya telefoni uzaba utunze, ikintu ukeneye gukora cyose ukayitegeka uti 'nkeneye ko unkorera iki, nkeneye ko umfatira icyumba muri hoteli runaka, unkorere ibi n'ibi', irabikora byose. Ikindi ushobora kuyibwira ngo jya kuri YouTube unkorere ibi, nk'uko tubwiza izindi porogaramu za AI, ni telefoni yaje kugira icyo ihindura."

Porogaramu y’ubwenge bw’ubukorano y’Ikigo cy’Abashinwa cya DeepSeek Inc izwi nka DeepSeek-R1 ikimurikwa, yahise ifata umwanya w’imbere mu bijyanye n’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano, ndetse yatangiye guhombya bimwe mu bigo by’ikoranabuhanga byo muri urwo rwego, aho benshi bemeza ko itanga amakuru menshi, ikanakoreshwa na buri wese kuko ari ubuntu.

Bizimana yakomeje asobanura ko iyi ariyo telefone ya mbere bashyize ku isoko ikoze muri 'Metal.' Ati: "Kwa kundi telefoni igucika ikikubita hasi, nta kibazo, ntabwo imeneka byoroshye. No mu mazi, ntabwo iba igomba kurenza iminota 30 irimo, kandi mu mazi navuga ko wenda ari nka metelo imwe n'igice. Icyo gihe nta kibazo igira."

Yavuze ko bahisemo gukorana na MTN kuko basanze 'ari ryo tumanaho mu Rwanda tubona rikwiranye n'urwego iyi telefoni yacu iriho.' Si ibyo gusa kuko ibi bigo byombi bisanzwe bihuje abakiliya cyane ndetse bimaze bimaze igihe kirekire bikorana.

Umukozi ushinzwe ubucuruzi bwa telefoni zigezweho muri MTN Rwanda, Edwin Vital, yavuze ko iyi telefoni nshya ya Infinix Note 50 ifite ikoranabuhanga rihambaye rizafasha umukiliya uyiguze kubona ibindi byinshi byiza bijyanye n'ibyifuzo bye, birenze guhamagara no kwitaba gusa.

Yakomeje agira ati: "Mu gufasha abakiliya, twabashyiriyeho 'bundle' za interineti zigera kuri 50G ndetse n'iminota 300 yo guhamagara bizakoreshwa mu gihe cy'amezi atatu, ndetse tukongeraho n'indi bonus yo kuvuga ngo nugura amayinite ukoresheje Mobile Money, uzabona bonus y'amayinite waguze igera kuri 20%."

Yasobanuye ko mu rwego rwo korohereza abifuza kuyigura, MTN yashyizeho uburyo bwo kwishyura mu byiciro, aho uyikeneye azajya yitwaza SIM Card ya MTN iri muri Mobile Money maze ababishinzwe bakamwereke ibiciro bya telefoni, hanyuma we akihitiramo niba yishyura yose cyangwa akazayishyura buhoro buhoro mu byiciro byagenwe bijyanye n'ubushobozi ndetse n'amahitamo ye. 

Ku bijyanye no kuba iyi telefoni ya Infinix Note 5o ifite ubushobozi bwo gukoresha ikoranabuhanga rigezweho rya 5G, Edwin yavuze ko uzajya ayigura azajya abasha gukoresha iri koranabuhanga mu gihe cyose ari mu gace ryamaze kugeramo kuko muri rusange ritaragera mu gihugu hose kugeza ubu.

Ati: "Murabizi ko twasohoye ikoranabuhanga rya 5G mu byumweru bishize. Rero iyi telefoni twayikoreye isuzuma, ifata 5G, ikoraho neza nta kibazo, aho uzagera hose ubona hari 5G kuko ntabwo turagira 5G mu gihugu hose, twayigejeje mu bice 51, ariko intego ni uko tugera mu gihugu cyose."

Kimwe mu bindi bintu by'umwihariko kuri iyi telefoni, ni uko uyitunze ashobora guhindura ijwi bitewe n'uko ashaka kumvikana muri ako kanya, ndetse ikaba ikoresha ibimenyetso byihariye aho gusona nk'uko ku zindi bigenda iyo uhamagawe, uhawe ubutumwa, n'ibindi.

Ku bijyanye no kuba hari abafatirana iri koranabuhanga ryo guhindura ijwi bakiyirira abandi batuburira abantu, Edwin yavuze ko 'iyi ari ingingo ikwiye kwitonderwa, ariko icyo tuzakora nka MTN ni uko imirongo ya MTN yo guhamagaraho irafunguye, ku muntu wese wazahura n'icyo kibazo yahamagara.

Ariko, turaza gushyiraho izindi ngamba zo kwinjira muri icyo kintu cy'amajwi, twari tumenyereye ko abenshi boherezaga SMS cyangwa se bakaguhamagara bakubwira ngo Mobile Money yawe bayifunze, ariko iyo y'ijwi ngira ngo ni akantu tuza kwigaho."

Sosiyete ya Infinix yafunguye imiryango mu 2013 ubu ikorera mu bihugu birenga 70 ku Isi byiganjemo ibyo ku mugabane wa Afurika, Amerika y’Epfo, Aziya ndetse no mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo hagati.

Infinix ku bufatanye na MTN Rwanda, yashyize ku isoko telefoni nshya ikoranye ikoranabuhanga rihambaye ya Infinix Note 50

Iyi telefoni ifite ubushobozi bwo gukora ibitangaza kuko ikoresha ubwenge bw'ubukorano bwa DeepSeek 

Bizimana Gilbert ushinzwe iyamamazabikorwa muri Infinix yasobanuye ko iyi telefoni ije koroshya ubuzima

Yasabye abantu kwihutira kuzigura hakiri kare kuko ari nke ku isoko

Edwin Vita ushinzwe ubucuruzi bwa telefoni zigezweho muri MTN Rwanda, yemeje ko telefoni nshya za Infinix Note 50 zifite ubushobozi bwo gukoresha ikoranabuhanga ryayo rya 5G

Yatangaje ko abashaka gutunga izi telefoni MTN yaborohereje kuzishyura mu byiciro

Umuhanzikazi Bwiza ni we 'Brand Ambassador' wa Infinix Note 50

Umwe mu bafotozi babigize umwuga mu Rwanda, Cyuzuzo Beyonce nawe ari kwamamaza iyi telefoni

Infinix Note 50 yamaze kugera ku isoko ry'u Rwanda kandi ku giciro gito


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...