Sosiyete icuruza telefoni
zigezweho ya Infinix, yo yamaze kureba kure ishyira abakunzi bayo igorora, kuko
kuri ubu yamaze kugeza ku isoko ry'u Rwanda telefoni ya mbere ikoresha
porogaramu y'ubwenge buhangano ya DeepSeek yitwa 'Infinix Note 50,' ikoze mu
buryo ibasha kubika umuriro igihe kinini, kandi no kuwushyiramo bikaba mu gihe
gito.
Ni telefoni Infinix
ifatanyije na MTN Rwanda bamurikiye itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki 27
Kamena 2025, hagamijwe kurushaho kuzana udushya twinshi ku isoko
ry'ikoranabuhanga ry'u Rwanda.
Izi telefoni ziri kuboneka mu maduka yose ya Infinix mu Rwanda ndetse no kuri MTN Service Center zose, zinafite umwihariko w'uko zidapfa kumeka byoroshye cyangwa ngo zangizwe n'amazi.
Usibye ibyo, Infinix Note 50 ntihenze kuko kuyibona bigusaba kwitwaza
389,999 Frw, cyangwa ukanahitamo kuyishyura mu byiciro binyuze muri gahunda ya
MTN yitwa 'Macye Macye,' aho ushobora kwishyura ayo mafaranga mu mezi 6 cyangwa
12.
Umukozi ushinzwe iyamamazabikorwa muri Infinix Rwanda, Bizimana Gilbert, yagize ati: "Iyi niyo telefoni ya mbere ije ku isoko ryacu ikoresha icyo bita 'DeepSeek.' Ni AI, ni ukuvuga ngo ni telefoni yaje koroshya ubuzima muri rusange.
Ni ya telefoni uzaba utunze,
ikintu ukeneye gukora cyose ukayitegeka uti 'nkeneye ko unkorera iki, nkeneye
ko umfatira icyumba muri hoteli runaka, unkorere ibi n'ibi', irabikora byose.
Ikindi ushobora kuyibwira ngo jya kuri YouTube unkorere ibi, nk'uko tubwiza
izindi porogaramu za AI, ni telefoni yaje kugira icyo ihindura."
Porogaramu y’ubwenge
bw’ubukorano y’Ikigo cy’Abashinwa cya DeepSeek Inc izwi nka DeepSeek-R1
ikimurikwa, yahise ifata umwanya w’imbere mu bijyanye n’ikoranabuhanga
ry’ubwenge buhangano, ndetse yatangiye guhombya bimwe mu bigo by’ikoranabuhanga
byo muri urwo rwego, aho benshi bemeza ko itanga amakuru menshi, ikanakoreshwa
na buri wese kuko ari ubuntu.
Bizimana yakomeje
asobanura ko iyi ariyo telefone ya mbere bashyize ku isoko ikoze muri 'Metal.'
Ati: "Kwa kundi telefoni igucika ikikubita hasi, nta kibazo, ntabwo
imeneka byoroshye. No mu mazi, ntabwo iba igomba kurenza iminota 30 irimo,
kandi mu mazi navuga ko wenda ari nka metelo imwe n'igice. Icyo gihe nta kibazo
igira."
Yavuze ko bahisemo
gukorana na MTN kuko basanze 'ari ryo tumanaho mu Rwanda tubona rikwiranye
n'urwego iyi telefoni yacu iriho.' Si ibyo gusa kuko ibi bigo byombi bisanzwe
bihuje abakiliya cyane ndetse bimaze bimaze igihe kirekire bikorana.
Umukozi ushinzwe
ubucuruzi bwa telefoni zigezweho muri MTN Rwanda, Edwin Vital, yavuze ko iyi
telefoni nshya ya Infinix Note 50 ifite ikoranabuhanga rihambaye rizafasha
umukiliya uyiguze kubona ibindi byinshi byiza bijyanye n'ibyifuzo bye, birenze
guhamagara no kwitaba gusa.
Yakomeje agira ati:
"Mu gufasha abakiliya, twabashyiriyeho 'bundle' za interineti zigera kuri
50G ndetse n'iminota 300 yo guhamagara bizakoreshwa mu gihe cy'amezi atatu,
ndetse tukongeraho n'indi bonus yo kuvuga ngo nugura amayinite ukoresheje
Mobile Money, uzabona bonus y'amayinite waguze igera kuri 20%."
Yasobanuye ko mu rwego
rwo korohereza abifuza kuyigura, MTN yashyizeho uburyo bwo kwishyura mu
byiciro, aho uyikeneye azajya yitwaza SIM Card ya MTN iri muri Mobile Money
maze ababishinzwe bakamwereke ibiciro bya telefoni, hanyuma we akihitiramo niba
yishyura yose cyangwa akazayishyura buhoro buhoro mu byiciro byagenwe bijyanye
n'ubushobozi ndetse n'amahitamo ye.
Ku bijyanye no kuba iyi
telefoni ya Infinix Note 5o ifite ubushobozi bwo gukoresha ikoranabuhanga
rigezweho rya 5G, Edwin yavuze ko uzajya ayigura azajya abasha gukoresha iri
koranabuhanga mu gihe cyose ari mu gace ryamaze kugeramo kuko muri rusange
ritaragera mu gihugu hose kugeza ubu.
Ati: "Murabizi ko
twasohoye ikoranabuhanga rya 5G mu byumweru bishize. Rero iyi telefoni
twayikoreye isuzuma, ifata 5G, ikoraho neza nta kibazo, aho uzagera hose ubona
hari 5G kuko ntabwo turagira 5G mu gihugu hose, twayigejeje mu bice 51, ariko
intego ni uko tugera mu gihugu cyose."
Kimwe mu bindi bintu
by'umwihariko kuri iyi telefoni, ni uko uyitunze ashobora guhindura ijwi bitewe
n'uko ashaka kumvikana muri ako kanya, ndetse ikaba ikoresha ibimenyetso
byihariye aho gusona nk'uko ku zindi bigenda iyo uhamagawe, uhawe ubutumwa,
n'ibindi.
Ku bijyanye no kuba hari abafatirana iri koranabuhanga ryo guhindura ijwi bakiyirira abandi batuburira abantu, Edwin yavuze ko 'iyi ari ingingo ikwiye kwitonderwa, ariko icyo tuzakora nka MTN ni uko imirongo ya MTN yo guhamagaraho irafunguye, ku muntu wese wazahura n'icyo kibazo yahamagara.
Ariko, turaza gushyiraho izindi ngamba
zo kwinjira muri icyo kintu cy'amajwi, twari tumenyereye ko abenshi boherezaga
SMS cyangwa se bakaguhamagara bakubwira ngo Mobile Money yawe bayifunze, ariko
iyo y'ijwi ngira ngo ni akantu tuza kwigaho."
Sosiyete ya Infinix
yafunguye imiryango mu 2013 ubu ikorera mu bihugu birenga 70 ku Isi byiganjemo
ibyo ku mugabane wa Afurika, Amerika y’Epfo, Aziya ndetse no mu bihugu byo mu
Burasirazuba bwo hagati.