Ineza yangiriye nzayitura abandi - Juno Kizigenza kuri Bruce Melodie wamuciriye inzira mu muziki (VIDEO)

Imyidagaduro - 27/07/2026 3:03 PM
Share:

Umwanditsi:

Ineza yangiriye nzayitura abandi - Juno Kizigenza kuri Bruce Melodie wamuciriye inzira mu muziki (VIDEO)

Juno Kizigenza ni umwe mu bahanzi bake b'u Rwanda bavuga badashidikanya abantu bagize uruhare rukomeye mu rugendo rwabo rw'umuziki. N'ubwo uyu munsi amaze kubaka izina rye no kwihagararaho nk'umuhanzi wigenga, avuga ko hari umuntu atazigera yibagirwa kubera uburyo yamufunguriye amarembo y'umuziki ari we Bruce Melodie.

Uyu muhanzi watangiye kumenyekana nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye, yinjiye mu muziki anyuze muri Igitangaza Music Label, inzu itunganya umuziki yashinzwe na Bruce Melodie. Iyi Label ni na yo yamubereye urubuga rwa mbere rwamufashije kwigaragaza, ndetse ahahurira n'abahanzi barimo Kenny Sol.

Mu gihe yakoreraga muri Igitangaza Music Label, Juno yasohoye indirimbo zamufashije kubaka izina rye, anagirana imikoranire ya hafi na Bruce Melodie. Bombi bahuriye mu ndirimbo zitandukanye zirimo Igitangaza, yakoranyemo na Kenny Sol, kimwe mu bihangano byakiriwe neza n'abakunzi b'umuziki.

Nyuma y'igihe, Juno yafashe umwanzuro wo gutangira urugendo rushya nk'umuhanzi wigenga, ava muri Igitangaza Music Label. Kuri ubu akorana na Nando usanzwe ari umujyanama we, ndetse yanashinze Huha Records, sosiyete yifuza gukuzamo impano nshya no gufasha abandi bahanzi nk'uko nawe yigeze gufashwa.

Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa icyo cyerekezo, Huha Records isanzwe ikorana n'umuhanzikazi France Mpundu, mu gihe Juno akomeza no guteza imbere ibikorwa bye bwite.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na InyaRwanda, Juno yavuze ko iyo asubije amaso inyuma, ahora ashimira Bruce Melodie ku ruhare rukomeye yagize mu gutuma yinjira neza mu muziki.

Yagize ati: "Bruce Melodie yashyize itafari rinini cyane ku rugendo rwanjye. Kuko mu rugendo rwanjye cyane cyane mu kuza kwanjye yabigizemo uruhare kugirango iyo ntsinzi ibeho. Numva rero yarangiriye akamaro, kandi akamaro yangiriye nifuza kuzakitura abandi."

Aya magambo agaragaza ko n'ubwo buri muhanzi aba afite inzozi ze, hari abantu baba bafite uruhare rukomeye mu kuzubaka. Kuri Juno Kizigenza, Bruce Melodie si uwo bakoranye gusa, ahubwo ni umwe mu bantu bafunguye amarembo y'urugendo rwamugejeje ku rwego ariho uyu munsi.

Ni na yo mpamvu uyu muhanzi avuga ko intego ye atari ugutsinda wenyine, ahubwo ari ugukomeza guha amahirwe abandi banyempano. Yemeza ko nk'uko Bruce Melodie yamubaye hafi akamwizeramo, nawe yifuza kuzagira uruhare mu kuzamura abandi bahanzi binyuze muri Huha Records.

Mu gihe umuziki nyarwanda ukomeje kubona impano nshya, amagambo ya Juno Kizigenza agaragaza ko gufashanya no guhererekanya amahirwe bishobora kuba imwe mu nkingi zituma uru ruganda rurushaho gukomera no gutanga umusaruro urambye.


Juno Kizigenza yatangaje ko Bruce Melodie yubatse urugendo rwe rw’umuziki, kandi azahora amushimira


Juno Kizigenza yavuze ko ineza yagiriwe na Bruce Melodie yiteguye kuzayitura abandi

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA JUNO KIZIGENZA


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...