Indwara 5 warwara uhagaritse gukora imibonano mpuzabitsina igihe kirekire

Ubuzima - 30/11/2021 10:01 AM
Share:

Umwanditsi:

Indwara 5 warwara uhagaritse gukora imibonano mpuzabitsina igihe kirekire

Gutandukana, ingendo z’akazi za kure, kwiga, ni bimwe mu mpamvu zinyuranye zishobora gutuma umara igihe udakora imibonano. Nyamara kandi na none hari igihe bitwara igihe kinini utagikora imibonano, ibi bikaba bigira ingaruka zitari nziza ku buzima n’ubwo benshi batabitekerezaho cyangwa se batari babizi.

Imibonano mpuzabitsina ni kimwe mu bintu bigirira umubiri akamaro mu gihe ikozwe neza kandi igakorwa n’abayemerewe (imyaka, abashakanye). Ikinyamakuru gitanga inama ku buzima,  Medical News Today cyagaragaje ingaruka ku buzima zigera ku bigeze kuyikora nyuma bakayihagarika.

1. Urushaho kugaragaza kudatuza

Imibonano ituma abantu barushaho gutuza. Ubushakashatsi bugaragaza ko kudakora imibonano bituma umuntu atabasha kuvugira mu ruhame neza, ugereranyije n’uba yaraye abikoze cyangwa se byibuze yarabikoze muri icyo cyumweru. Ibi bituruka ku kuba mu gihe cy’imibonano ubwonko burekura imisemburo ya endorphin na oxytocin ituma umubiri utuza, ukagira akanyamuneza.

2. Ku bagabo byongera ibyago bya kanseri ya porositate

Iyo uretse gukora imibonano uba uri kwiyongerera ibyago byo kurwara kanseri ya porositate. Impamvu ni uko iyo usohoye porositate iruhuka ibyari biyirimo, dore ko amasohoro aba agizwe n’amatembabuzi amwe muri yo ava muri porositate.

3. Ubudahangarwa buragabanyuka

Ubusanzwe gukora imibonano byibuze rimwe cyangwa kabiri mu cyumweru bizamura ku rugero rwa 30% igipimo cya immunoglobulin A, ikaba izwiho kurinda umubiri indwara ziterwa na virusi nk’ibicurane. Rero iyo udakora imibonano, uba ufite ibyago byinshi byo kurwara ibicurane n’inkorora.

4. Byongera ibyago byo kubura ubushake bw'imibonano

Hari imvugo yo mu cyongereza ivuga iti “Use it or lose it ", tugenekereje twabihuza na ya yindi yo mu Kinyarwanda ngo: “Icyuma kidakora kizana ingese ". Abagabo bamaze igihe badakora imibonano baba bafite ibyago byikubye kabiri, byo kugira ikibazo cyo kudashyukwa ugereranyije n’ababikora byibuze rimwe mu cyumweru. Biterwa n’uko igitsina cy’umugabo gikozwe n’imikaya, kuyikoresha kenshi bituma irushaho kugira ingufu no gukomera.

5. Byongera ibyago byo kurwara indwara zituruka kuri stress

Stress ubwayo ni ikibazo, kandi noneho inaba isoko y’indwara zinyuranye cyane cyane ku gitsinagore. Muri zo twavuga umutwe udakira, ibibyimba mu mabere, endometriosis, imisemburo itaringaniye, n’izindi zinyuranye. Mu masohoro dusangamo melatonin, serotonin na oxytocin iyi yose ikaba imisemburo itera umugore akanyamuneza.

Icyitonderwa

Imibonano ivugwa ni imibonano idakingiye, ni ukuvuga hagati y’abashakanye. Rero gerageza urebe ko wakirinda ibi byose ukora byibuze imibonano rimwe mu cyumweru, kuzamura.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...