Indoro, inseko n’imyambarire bidasanzwe byiganje mu mashusho y’indirimbo ya Charly & Nina na Big Fizzo-VIDEO

Imyidagaduro - 01/12/2015 10:08 AM
Share:
Indoro, inseko n’imyambarire bidasanzwe byiganje mu mashusho y’indirimbo ya Charly & Nina na Big Fizzo-VIDEO

Itsinda rya Charly & Nina ryashyize hanze amashusho y’indirimbo “Indoro " ryakoranye na Big Fizzo w’i Burundi nyuma y’igihe kitari gito rishyize hanze amajwi yayo. Iyi ndirimbo yiganjemo indoro, inseko n’imyambarire bidasanzwe.

Charly & Nina ndetse na Big Fizzo bagaragara mu myambaro y’umweru bamwenyurirana mu ndoro idasanzwe mu kugaragaza ko buri umwe yishimiye undi. Bagaragara kandi basangira ndetse banishimana mu buryo butandukanye.

Indoro

Nina na Big Fizzo mu ndoro idasanzwe igaragaza uburyo buri umwe yishimiye undi

Muri iyi ndirimbo hari aho bagera bakavuga ko gusekera umukunzi wawe mu ndoro nziza ukamwereka inyinya, byamufasha cyane kuryoherwa no kugubwa neza umunsi wose kabone n'ubwo ngo byatera benshi kugira umuhari(kutabyishimira) bakabagirira ishyari.

Fatuma Muhoza uzwi nka Nina yabwiye inyarwanda.com ko iyi ndirimbo bayise indoro kuko iyo witegereje mu maso y’umuntu ngo ubonamo ibintu byinshi, akaba ari ubundi buryo bwiza bwo kuvugana n’umukunzi wawe. Ubutumwa burimo ngo ni ukwishimira umuntu muri kumwe binyuze mu ndoro n’inseko bikora k’umutima y’uwo ukunda.

Nyuma yo gushyira hanze “Indoro” Nina yavuze ko bagiye kwinjira mu bundi buzima butandukanye. Charlotte Rulinda uzwi nka Charly yavuze ko bifuza gukorana n’abandi bahanzi bakomeye mu karere, ibyo bikaba biri mu mihigo yabo  y’umwaka wa 2016.

AMWE MU MAFOTO YA CHARLY & NINA NA BIG FIZZO MURI IYI NDIRIMBO

Indoro By Charly na Nina

Nina na Big Fizzo bagaragara bishimana mu ndoro n'inseko bidasanzwe

Indoro By Charly na NinaIndoro By Charly na Nina

Indoro By Charly na Nina

Ikanzu Nina yambaye nayo ntisanzwe, imyambarire n'indoro byiganje muri iyi ndirimbo ngo bifitanye isano

Indoro By Charly na Nina

"Inseko yawe ishobora gutuma umukunzi wawe akwiyumvamo cyane" Nina

Indoro By Charly na Nina

Big Fizzo nyuma y'ibizazane byinshi yahuye nabyo,yagaragaye muri iyi ndirimbo

Indoro By Charly na Nina

Charly yakira ifunguro amaze guhabwa na Big Fizzo

REBA HANO INDIRIMBO "INDORO"YA CHARLY & NINA NA BIZ FIZZO

 

 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...