Ibi bihano byatangiwe ku mugaragaro ku wa Kane, tariki ya 20 Kanama 2026, muri pariki ya Bustanul Salatin i Banda Aceh, imbere y’imbaga y’abaturage yari yaje kubireba.
Mu gihe umwe mu bayobozi bari bashinzwe gukubita inkoni, uzwi nka algojo, yakubitaga umwe mu bagore, bigaragara ko yamugiriye impuhwe.
Yaramwegereye amwongorera amagambo amutera imbaraga. Uwo mugore, wari wambaye igitambaro cyera ku mutwe, yagaragaye arira ndetse aza kugwa hasi kubera ububabare.
Aba bantu bane bakubiswe inkoni 100 buri wese, mu gihe abantu 11 bose ari bo bahanwe uwo munsi kubera kurenga ku mategeko ya Kisilamu akurikizwa muri Aceh.
Mu bandi bahanwe harimo abantu bane bakubiswe inkoni 22 buri wese bazira imyitwarire y’ubusambanyi idakomeye, ishobora kuba irimo guhobera cyangwa gusomana.
Abandi babiri bakubiswe inkoni zirindwi buri wese kubera kuba hafi cyane y’abo batagomba kuba hafi, ibintu bishobora no kuba birimo gufatana mu ntoki. Undi mugabo we yakubiswe inkoni 20 nyuma yo guhamwa no kunywa inzoga.
Aceh ni yo ntara ya Indonesia ifite ububasha bwihariye bwo gushyira mu bikorwa amategeko akakaye ashingiye kuri Sharia. Gukubita inkoni ni kimwe mu bihano bihabwa abahamijwe ibyaha birimo ubusambanyi, gukina urusimbi no kunywa inzoga.
Ibi bihano bikorerwa imbere y’abantu benshi, rimwe na rimwe harimo n’abana. Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yakunze kunenga iki gihano, ivuga ko ari ubugome kandi butari ngombwa.
Aceh yahawe ububasha bwihariye bwo gushyira mu bikorwa Sharia nyuma y’amasezerano y’amahoro yo mu 2005 yashyizweho kugira ngo arangize imyaka 30 y’imvururu zishingiye ku gushaka ubwigenge muri iyo ntara.
Mu 2015, amategeko yo muri Aceh yaragutse ku buryo ashobora no gukurikizwa ku batari Abayisilamu batuye muri iyo ntara.




Abantu bane bakubiswe inkoni 100 bazira gusambana muri Indonesia
