Indirimbo ze zomoye ibikomere benshi! Danny Mutabazi yamuritse Album ya Kabiri nyuma y’imyaka 11

Imyidagaduro - 07/03/2026 6:59 AM
Share:

Umwanditsi:

Indirimbo ze zomoye ibikomere benshi! Danny Mutabazi yamuritse Album ya Kabiri nyuma y’imyaka 11

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Danny Mutabazi, yamuritse Album ye ya kabiri yise “Waranzuye”, igaruka ku butumwa bw’umusaraba n’urukundo rwa Kristo, nyuma y’imyaka 11 amaze mu rugendo rw’ivugabutumwa ahuje n’umuziki.

Ibirori byo kumurika iyi Album byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Werurwe 2026, bibera kuri Dove Hotel mu Mujyi wa Kigali, aho uyu muhanzi yabanje kuganira n’itangazamakuru asobanura byinshi ku rugendo rwe n’icyo iyi Album igamije.

Danny Mutabazi yavuze ko Album “Waranzuye” igizwe n’indirimbo zirindwi (7), kandi ko yazikoze mu gihe gito kitageze ku mezi abiri.

Yavuze ko yayise “Waranzuye” ashingiye ku butumwa bukubiye mu ndirimbo ziyigize, cyane cyane izigaruka ku rukundo rwa Yesu Kristo n’umusaraba.

Ati: “Ubutumwa buyigize cyane ni ubutumwa nkunda gutanga bw’umusaraba n’urukundo rwa Kristo. Indirimbo eshanu muri zirindwi ziri kuri iyi Album zivuga ku rukundo rwa Kristo. ‘Waranzuye’ bisobanuye ko twapfanye na Kristo tukazukana na we, kuko yaducunguye akoresheje amaraso ye.”

Uyu muhanzi yavuze ko mu rugendo rwe amaze gusohora indirimbo 16 zitabariwemo iziri kuri iyi Album nshya, kandi ko akunda kwakira ubutumwa bwinshi bw’abakunzi b’umuziki we bamubwira uburyo ibihangano bye byabakomeje mu bihe bikomeye.

Yavuze ko hari abantu bamwandikiye bamubwira ko indirimbo ze zabafashije kureka umugambi wo kwiyahura, abandi bakavuga ko zababereye impamvu yo kwegera Imana.

Ati: “Nta mezi menshi ajya ashira ntabonye ubutumwa nk’ubwo. Byabaye cyane ku ndirimbo ‘Impamba y’urugendo’ na ‘Ufite uwo mwana’. Hari n’uwambwiye ati ‘Njye nakijijwe nta Pasiteri unsengeye, ni indirimbo yawe yatumye negera Imana.’”

Mutabazi yavuze kandi ko indirimbo ye “Amarira y’ibyishimo” nayo yagize uruhare mu guhindura ubuzima bwa benshi, aho bamwe mu bayumvise bagiye bamubwira ko yakiriye agakiza nyuma yo kuyumva.

Yasobanuye ko urugendo rwe rwo kwandika indirimbo rwatangiye mu buryo budasanzwe mu 2013, ubwo yumvaga agize ihishurirwa ryo gutangira kwandika indirimbo zigamije kwamamaza ubutumwa bwiza.

Avuga ko buri ndirimbo akora ayisengera mbere yo kuyisangiza abantu, kuko yemera ko ubutumwa bwayo bugira imbaraga bitewe n’uko umuhanzi yayitangiye mu masengesho.

Danny Mutabazi yaherukaga gusohora Album ye ya mbere yise “Calvary” mu 2019, nayo yamurikiye kuri Dove Hotel i Kigali.

Uretse gukora umuziki, uyu muhanzi azwi kandi nk’umwe mu bahanga mu kwandika indirimbo, aho hari izo yandikiye abandi bahanzi mu muziki wa Gospel mu Rwanda.

Album “Waranzuye” ije ikurikira iyitwa “Calvary”, mu gihe Danny Mutabazi akomeje urugendo rw’imyaka irenga 11 mu muziki w’ivugabutumwa, aho akomeje kugaragaza ko indirimbo ze zidakora ku matwi gusa ahubwo zikora ku mitima ya benshi. 

Danny Mutabazi yamuritse Album ye ya kabiri yise “Waranzuye” mu birori byabereye kuri Dove Hotel i Kigali, nyuma y’imyaka 11 amaze mu muziki w’ivugabutumwa

Album “Waranzuye” igizwe n’indirimbo zirindwi, aho Danny Mutabazi yavuze ko nyinshi muri zo zigaruka ku butumwa bw’umusaraba n’urukundo rwa Yesu Kristo

Danny Mutabazi yavuze ko indirimbo ze zafashije bamwe kureka kwiyahura, nyuma yo kwakira ubutumwa bw’abamubwiye ko ibihangano bye byabagaruriye ibyiringiro by’ubuzima

Indirimbo nka “Impamba y’urugendo”, “Ufite uwo mwana” na “Amarira y’ibyishimo” ni zimwe mu zo Danny Mutabazi avuga ko zakoreye benshi ku mutima mu rugendo rwe rw’imyaka irenga icumi mu muziki

Danny Mutabazi yavuze ko yatangiye kwandika indirimbo mu 2013, nyuma yo kumva agize ihishurirwa ryo gutangira ubutumwa bw’ivugabutumwa binyuze mu muziki

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'SINZARIMBUKA' YA DANNY MUTABAZI



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...