Kuba umuhanga ni ikintu gikomeye ariko
bikarushaho kugira ubugi iyo bifite aho bihuriye n’inkuru nziza y’ijambo ry’Imana, kuko ariyo ihuza ibiriho hari ababyinjiramo bakaba bafite amavuta koko maze
bikabahira.
Israel Mbonyi ari muri abo kuri ubu wanavuga ko
ari igisobanuro cy’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana ufasha imitima ya
benshi, yaba mu bihe bikomeye no mu by’umunezero.
Uyu musore w’imyaka 30
ahanzwe amaso mu ijoro amurikiramo Album ebyiri, ashyigikiwe n’abahanzi nabo bahagaze
neza barimo Janet Murava, Danny Mutabazi, kimwe na James na Daniella.
Album Mbonyi agiye kumurikira hamwe zikaba
zirimo iyitwa ‘Mbwira’ na ‘Icyambu’ biza gutuma ahita agira agahigo gafite mbarwa
mu muziki nyarwanda, ko kumurika Album zigera kuri enye harimo izo amurika none n’iyo yahereyeho yitwaga ‘Number One’ na ‘Intashyo’.
N’ubwo byakugora kubona indirimbo za Israel
Mbonyi zitakunzwe ariko twagerageje kwegeranya zimwe, zitezweho guhembura imitima y’abitabira
iki gitaramo kitezweho gukubita kikuzura.
Muzo twabateguriye ku ikubitiro hariho
indirimbo ‘Ibihe’ iri mu zitajya zitakaza icyanga, n’ubu uyumvise yumva uburyohe
ifite nk’ubwo yahoranye igisohoka kubera amagambo ayigize n’uburyo irimo
inkomezi mu bihe byose bya muntu.
Hari kandi indirimbo ‘Karame’ iri mu zifite
umunyu udakayuka igaruka ku bwiza bw’Imana n’uburyo ihora ihamagarira uyizera
kuyisanga, n’ubwo yaba atejejwe ariko ko iba imwifuza ngo yongere kuba hafi y’ukuri
nyako aribwo buntu bwayo.
Indirimbo ‘Baho’ nayo ni imwe mu zitezweho
guhagurutsa benshi, iyi ikaba ari imwe mu zifite icyanga gikomeye aho Israel
Mbonyi aba yibutsa abantu agaciro kubatizwa ko ari igihango gikomeye cyo kuba
umwe na Yesu Kristo, bityo ko ari bwo buzima nta gutinya.
Iyitwa ‘Yaratwimanye’ yo ifite n’umwihariko wo
kuba iri muzo uyu muhanzi aheruka gushyira hanze, byumvikanisha ko iri bidasubirwaho
mu mitwe ya benshi bityo iza gutuma abantu barushaho kujya mu mwuka bakishimira
imurikwa ry’uruhurira rw’imizingo n’ubwo by’umwihariko ari igitaramo cy’iyitwa ‘Icyambu’
igezweho none.
Biragoye kuba watandukanya indirimbo ebyiri mu
bwiza Israel Mbonyi yahisemo kwitirira Album nshya ze ebyiri, harimo iyitwa ‘Bwira’
na ‘Icyambu’ kuko izi ndirimbo zose zanafashe imitima ya benshi gusa iyo
yitiriye izina rye rya “Mbonyicyambu " yarushijeho gukurura benshi kuko bashakaga
kumenya mu kuri ubu butumwa buyirimo.
Mu busanzwe Israel Mbonyi yabonye izuba mu 1992 mu gihugu cya Congo Kinshasa, aza kuza mu Rwanda n’umuryango we mu mwaka wa 1997.
Umuziki we watangiye kwifatira imitima ya benshi muri 2014, ubwo yigaga mu gihugu
cy’Ubuhinde.
Umuziki we ufite umwihariko wo kuba ari uwo kuramya no guhimbaza Imana, ariko uhujwe n’isi ya none [Ujyanye n’Igihe] bituma abantu b’ingeri zose bawisangamo kandi bagahora banyotewe no kumwumva.
Israel Mbonyi yitezweho igitaramo cy'amateka muri BK Arena
Ari mu bahanzi bafite igikundiro cyo hejuru yaba mu muziki usanzwe no muwo kuramya no guhimbaza Imana
KANDA HANO WUMVE UNAREBE INDIRIMBO 'ICYAMBU' N'IZINDI ZA ISRAEL MBONYI
