Indirimbo z’urukundo zikundwa n’abagore n’abakobwa, njye nazirekeye Diamond na Alikiba- Mr Blue

Imyidagaduro - 28/04/2015 9:11 AM
Share:

Umwanditsi:

Indirimbo z’urukundo zikundwa n’abagore n’abakobwa, njye nazirekeye Diamond na Alikiba- Mr Blue

Umuhanzi wo mu gihugu cya Tanzania wamenyekanye cyane nka Mr Blue yatangaje ko indirimbo zivuga ku rukundo asanga zitakiri mu bimushishikaje muri iyi minsi ndetse ko yazirekeye Alikiba na Diamond Platnmuz.

Ni mu kiganiro umuhanzi Mr Blue yagiranye na Bongo5 aho yavugaga byinshi ku mpinduka z’umuziki we maze yemeza ko we yarekeye Diamond na Alikiba indirimbo z’urukundo kuko yazirambiwe ndetse asanga zikundwa n’abagore n’abakobwa gusa.

Ngo indirimbo z'urukundo yasanze ari iz'abagore n'abakobwa gusa

Yagize ati “Indirimbo z’urukundo ndabizi  zikundwa n’abagore n’abakobwa, ibyo njyewe rero nabivuyemo, ubu nsigaye ndirimbira abagabo. Injyana zivuga ku  rukundo nazihariye Diamond na Alikiba”.

 

Ngo aba basore nibo yahariye indirimbo z'urukundo

Uyu musore avuga kandi ko uretse n’ibyo indirimbo nk’izo ngo yarazikoze bihagije ntagikeneye gukomeza kuzirirmba ngo yarabirambiwe.

Mr Blue yamenyekanye mu myaka yahise mu ndirimbo nyinshi zitandukanye harimo iyitwa Kiss Kiss, Mapozi, n’izindi nyinshi.

Reba hano indirimbo "Mapozi" ya Mr Blue

 

Denise IRANZI


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...