Indirimbo ya Werrason yahagaritswe muri RDC

Imyidagaduro - 24/03/2022 12:51 PM
Share:

Umwanditsi:

Indirimbo ya Werrason yahagaritswe muri RDC

Indirimbo “Protéger base " y’umuhanzi w’umunyabigwi mu muziki Noël Ngiama Makanda wamamaye nka Werra Son, yahagaritswe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) kuko yumvikanamo ‘amagambo y’urukozasoni’.

Ku wa 17 Werurwe 2022, ni bwo "Werrason" yashyize hanze amashusho y’iyi ndirimbo ku rubuga rwe rwa Youtube no ku zindi mbuga acururizaho umuziki. Imaze kurebwa n’abantu barenga ibihumbi 300, iherekejwe n’ibitekerezo birenga 1500.

Ku wa Mbere, Urwo rwego rushinzwe ubugenzuzi bwa muzika muri RDC, rwasohoye itangazo rivuga ko iyi ndirimbo “Protéger base " ya Werrason ihagaritswe gucurangwa kuko irimo “amagambo y’urukozasoni."

Mbere y’uko isohoka, inzu ifasha abahanzi ya Wenge Musica Maison Mère ya Werrason yari yabanje kuyishyikiriza uru rwego rwo ngo ruyikorere isuzuma.

Umuyobozi Mukuru w’uru rwego, Didi Kelokelo yavuze ko, basabye iyi nzu ya Wenge Musica Maison Mère ya Werrason ko mbere y’uko iyi ndirimbo isohoka bagomba kubanza gukuramo amagambo y’urukozasoni yumvikanamo.

Didi Kelokelo yakomeje avuga ko bagiranye ibiganiro by’umwanya munini n’abashinzwe umuziki wa Werrason bemeranya ko ayo magambo akurwa mu ndirimbo. Batungurwa no kubona iyi ndirimbo kuri Televiziyo no kuyumva kuri Radio ikirimo y’amagambo basabye ko akurwamo.

Uyu muyobozi yavuze ko bimaze kuba umuco mu bahanzi gukora indirimbo zijejeta urukozasoni. Avuga ko izi ndirimbo zigira ingaruka mbi ku rubyiruko, bityo ko iyi ndirimbo ya Werrason ihagaritswe, kandi ‘n’ubwo yayivugurura ntitwayemera’.

Umuyobozi w’inzu ifasha abahanzi abahanzi ya Wenge Musica Maison Mère, yavuze ko nta magambo y’urukozasoni yumvikana muri iyi ndirimbo nk’uko bivugwa n’uru rwego.

Umuhanzi Werrason wakunzwe mu ndirimbo zinyuranye, avuga nta magambo cyangwa amashusho y’urukozasoni ari muri iyi ndirimbo. Akavuga ko uru rwego ‘rurimo kwica umuco wa Congo ku busa’.

Uyu mugabo usanzwe ari Ambasaderi w’amahoro akaba n’umurezi, yabwiye Radio Okapi ko nta munsi n’umwe yigeze atekereza gukora indirimbo irimo amagambo abangamiye uburezi cyangwa umuco w’abantu.

Werrason yavuze ko abantu bashobora kuba barumvise nabi ubutumwa yashakaga gutanga muri iyi ndirimbo, ahanini bitewe n’uko ururimi rw’i Lingala ‘rurakennye’ ku buryo hari amaambo amwe n’amwe atoroshye kuyahindura, ku buryo yumvikana “nk’ikibi."

Muri iyi ndirimbo, uyu muhanzi aririmba asaba buri wese kurengera/kwita ku bintu by'agaciro afite. Werrason w’imyaka 56 ni umunyamuziki ubimazemo igihe kinini. Yavutse ku wa 15 Ukuboza 1965, mu gace ka Moliembo mu Ntara ya Kwilu mu Burengereza bwa RDC.

Umwibuke mu ndirimbo zirimo 'Kala yi boeing' yo mu 1993, 'Diemba' yo mu 2017, 'Zenith' n'izindi.

Indirimbo ya Noël Ngiama Makanda benshi bazi ku izina ry’ubuhanzi rya Werrason yagaritswe muri RDC

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO ‘PROTEGER BASE’ YA WERRASON

"> 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...