Ishyirahamwe
ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, ryatangaje ko aba bahanzi bazasusurutsa
abafana mu muhango wo gutangiza Igikombe cy’Isi cya 2026 uteganyijwe ku wa 11
Kamena 2026 kuri Stade ya Mexico City, mbere y’umukino wa mbere w’iri rushanwa
rizakurikirwa n’imbaga y’abarenga miliyari ku Isi yose.
Indirimbo
“Dai Dai” ni yo ndirimbo yatoranyijwe nk’iyemewe y’Igikombe cy’Isi cya 2026,
ikaba yaranakozwe mu rwego rwo gushyigikira gahunda ya FIFA Global Citizen
Education Fund, igamije gukusanya miliyoni 100 z’Amadolari ya Amerika azafasha
abana bo hirya no hino ku Isi kubona uburezi bufite ireme ndetse n’amahirwe yo
gukina umupira w’amaguru.
Uyu
muhango uzatangira iminota 90 mbere y’uko umukino wa mbere utangira. Uretse
Shakira na Burna Boy, hazanaseruka abandi bahanzi bafite amazina akomeye ku
rwego mpuzamahanga barimo Alejandro Fernández, Belinda, Danny Ocean, J Balvin,
Lila Downs, Los Ángeles Azules, Maná ndetse na Tyla.
Aba
bose bazaririmba indirimbo zitandukanye zigize album yihariye y’Igikombe cy’Isi
cya 2026, mu gitaramo gitegerejwe na benshi nk’ikizahuriza hamwe umuziki, umuco
n’umupira w’amaguru.
Si
ibyo gusa kuko FIFA yanemeje ko Shakira azongera kugaragara mu bikorwa bikomeye
by’iri rushanwa, aho azaba umwe mu bahanzi bazaririmba mu gice cy’umukino “Halftime
Show” wa nyuma wa Igikombe cy’Isi, uteganyijwe ku wa 19 Nyakanga 2026.
Mu
gihe ari kwitegura ibi bitaramo bikomeye, Shakira akomeje urugendo rwe
rw’ibitaramo bya Las Mujeres Ya No Lloran World Tour, rwaciye agahigo mu kwitabirwa.
Muri
Nzeri na Ukwakira uyu mwaka kandi azakorera ibitaramo 12 bikomeye ku migabane
y’u Burayi, by’umwihariko muri Espagne, aho hateganyijwe kubakwa stade yiswe
“Shakira Stadium” yamwitiriwe, mu gihe amatike arenga ibihumbi 500 yamaze
kugurishwa mbere y’igihe.
Igikombe
cy’Isi cya 2026 kizabera mu bihugu bitatu ari byo Mexico, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika
na Canada, kikaba ari cyo cya mbere gikombe cya mbere cy’Isi kizitabirwa
n’amakipe 48 aho kuba 32 nk’uko byari bisanzwe.
Ibi
bituma benshi bategerezanyije amatsiko uburyo kizaba ari kimwe mu birori
bikomeye by’imikino n’imyidagaduro byabayeho mu mateka.

Shakira na Burna Boy bagiye kuririmba ‘Dai Dai’ bwa mbere mu muhango wo gutangiza Igikombe cy’Isi 2026


