Indirimbo ya Shakira na Burna Boy y’Igikombe cy’Isi yanditse amateka kuri Billboard Hot 100

Imyidagaduro - 29/07/2026 7:41 AM
Share:

Umwanditsi:

Indirimbo ya Shakira na Burna Boy y’Igikombe cy’Isi yanditse amateka kuri Billboard Hot 100

Hari indirimbo ziba iz’ibihe, hakabaho n’izandika amateka. Iyo uvuze "Dai Dai (FIFA World Cup Official Song 2026)", uba uvuga imwe mu ndirimbo zitari zarateganyijwe gusa kuzamura ibyishimo by’abakunzi b’umupira w’amaguru, ahubwo yahinduye amateka y’indirimbo zose zabaye izemewe n’Igikombe cy’Isi.

Iyi ndirimbo yahuriyemo icyamamare Shakira n’umuhanzi w’Umunya-Nigeria Burna Boy, yakomeje kwerekana imbaraga zayo ku isi yose, aho ubu yamaze kuba indirimbo y’Igikombe cy’Isi yageze ku mwanya wo hejuru kurusha izindi zose muri Billboard Hot 100.

Mu cyumweru cya Billboard cyo ku wa 1 Kanama 2026, "Dai Dai" yazamutse iva ku mwanya wa 42 igera ku wa 17, iba indirimbo ya mbere yemewe n’Igikombe cy’Isi yinjiye muri ‘Top 20’ ya Billboard Hot 100.

Ibi byatumye ishyira ku ruhande amateka yari amaze imyaka 16 afitwe na Shakira ubwe, kuko indirimbo ye "Waka Waka (This Time for Africa)" yakoranye na Freshlyground, yari yarageze ku mwanya wa 38 mu 2010 ubwo habaga Igikombe cy’Isi muri Afurika y’Epfo.

Mu gihe cy’icyumweru cyo kuva tariki 17 kugeza ku ya 23 Nyakanga 2026 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, iyi ndirimbo yakusanyije: Miliyoni 8.6 z’aba-‘stream’ (izamuka rya 69%), Abantu miliyoni 13.9 bayumvise kuri radiyo (izamuka rya 11%), Kopi 7,000 zaguzwe mu buryo bwemewe (izamuka rya 322%).

Iyi mibare igaragaza uburyo "Dai Dai" yakomeje gukundwa cyane nyuma y’imikino ya nyuma y’Igikombe cy’Isi. Kimwe mu byafashije iyi ndirimbo gukomeza kuzamuka ni uko yabaye igice cy’ibihe bibiri bikomeye byaranze Igikombe cy’Isi cya 2026.

Ku wa 11 Kamena 2026, Shakira na Burna Boy bayiririmbye mu muhango wo gufungura iri rushanwa wabereye muri Stade Azteca i Mexico City, imbere y’abarenga ibihumbi 80.

Nyuma yaho, ku wa 19 Nyakanga 2026, yongeye kumvikana mu gitaramo cya mbere cyigeze gikorwa mu karuhuko ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi, cyabereye muri MetLife Stadium muri Leta ya New Jersey.

Iki gitaramo cyahuje amazina akomeye arimo Shakira, Burna Boy, Justin Bieber, BTS na Madonna, ibintu byongeye gutuma "Dai Dai" yongera gukundwa ku rwego rwo hejuru.

Nta wundi muhanzi umaze kugira uruhare rukomeye mu ndirimbo z’Igikombe cy’Isi nka Shakira.

Mu 2010, "Waka Waka" yabaye imwe mu ndirimbo zakunzwe cyane mu mateka y’iri rushanwa. Nyuma y’imyaka 16, yongeye kwandika amateka mashya abikesha "Dai Dai", agaragaza ko agifite ubushobozi bwo gukora indirimbo zihuza siporo n’umuziki bigakora ku mitima y’abatuye isi.

Kubera "Dai Dai", Shakira ubu yujuje indirimbo 13 zimaze kugera muri ‘Top 40’ ya Billboard Hot 100, mu rugendo rumaze hafi imyaka 25. Ku ruhande rwa Burna Boy, iyi ni indirimbo ye ya kabiri yinjiye muri ‘Top 40’, ndetse ni yo ya mbere ayoboye nk’umuhanzi mukuru.

Kuva FIFA yatangira kugira indirimbo zemewe z’Igikombe cy’Isi mu 1990, ni indirimbo nke cyane zabashije kwitwara neza muri Billboard Hot 100.

"Dai Dai" ntabwo yabaye gusa indirimbo yakunzwe ku mbuga zicururizwaho umuziki no kuri Radiyo, ahubwo yanabaye iya mbere igeze ku rwego rwo hejuru kurusha izindi zose zabanje.

Ibi birushaho kwerekana ko umuziki ugenda uba kimwe mu bice bikomeye byongera ubukana n’ubwamamare bw’Igikombe cy’Isi, aho indirimbo nziza ishobora gukomeza kubaho no gukundwa igihe amarushanwa yarangiye.

Mu gihe amateka menshi yanditswe mu kibuga n’abakinnyi barimo Lionel Messi, Kylian Mbappé na Cristiano Ronaldo, no hanze y’ikibuga Shakira na Burna Boy na bo basize izina ryabo mu mateka y’umuziki, aho "Dai Dai" yabaye indirimbo ya mbere y’Igikombe cy’Isi igeze aho nta yindi yari yarigeze igera kuri Billboard Hot 100.


Indirimbo y'Igikombe cy'Isi cya 2026 yitwa ‘Dai Dai’ y'umuhanzi w'Umunya-Nkigeria, Burna Boy, n'Umunya-Colombia, Shakira, yabaye iya mbere y’igikombe cy’Isi igeze kuri ‘Billboard Hot 100’


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...