Yavuye ku muyoboro wa
Youtube ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 29 Kanama 2024. Ni mu gihe yari imaze kuzuza Miliyoni zirenga 4 z’abantu bamaze kuyireba kuri shene ya
Youtube ya Kevin Kade.
Imibare ya hafi igaragaza
ko iyi ndirimbo yariyo ya mbere ku rubuga rwa Youtube mu Rwanda, yari ku mwanya
wa 13 mu ndirimbo ziri kurebwa cyane muri Uganda, yari ku mwanya wa mbere mu
ndirimbo ziri kurebwa cyane mu gihugu cy’u Burundi.
Ni mu gihe yari ku mwanya
wa Kabiri mu ndirimbo zigezweho muri Tanzania binyuze ku rubuga rwa Audio Mack,
na Nimero ya mbere ku rubuga rwa Boomplay. Kandi yari imaze kwifashishwa n’abantu
barenga ibihumbi 30 ku rubuga rwa TikTok.
Umwe mu bafasha Kevin
Kade mu muziki, yabwiye InyaRwanda ko bandikiwe na Sosiyete ya ONErpm ibabwira
ko hari umuntu uvuga ko iriya ndirimbo ari iye, kandi ko mu gihe ibibazo uriya
muntu yagaragaje bitaracyemuka, indirimbo igomba gukurwa kuri Youtube.
Yavuze ko uriya muntu asanzwe akorana n’iriya sosiyete isanzwe ifasha abahanzi mu gucuruza, kwamamaza, no kurinda ibihangano byabo. Ati “Ikibazo ukuntu giteye, twebwe twakoze indirimbo, hanyuma hazabamo ikibazo cy’uko hari undi muntu waje ashyira iyi ndirimbo kuri Youtube, nk’uko ubizi bikunda kuba no ku bandi bahanzi."
Yungamo ati “ONErpm yo
yatwandikiye nk’aho iyo ndirimbo ari iy’uwo muntu, twebwe nta n’ubwo tumuzi,
ikintu cyahise kibaho rero ni uko twebwe twavuganye na ONErpm kugirango ikibazo
bagikemure, rero byakemutse, igisigaye ni ukurwana n’uko indirimbo isubiraho."
Yavuze ko iyo bimeze
gutya, habaho gutegereza igihe runaka gitangwa n’iriya sosiyete kugirango
indirimbo yongere igaruke ku murongo.
Ubwo iyi ndirimbo yajyaga hanze, Element yavuze ko yayikoze agendeye ku murishyo n’umudiho w’indirimbo ya ‘Icole’ ya Oliver N'Goma.
Hari abatekereza ko iri sosiyete isanzwe ikorana na
Olivier N’Goma, ikaba yabikoze mu rwego rwo kubanza kumenya impamvu aba bahanzi
bifashishije igihangano cye nta burenganzira yatanze.
Iyi sosiyete 'ONErpm" isobanura ko iyo ikoranye n'umuhanzi afata 85% y'ibyavuye mu miziki ye, hanyuma bo bagafata 15%.
Kandi bagaragaza ko bafasha abahanzi kubacungira ibihangano ku mbuga zirimo nka Youtube, Shazam, Deezer, Spotify, Pandara n'izindi nyinshi.
Iyi sosiyete ya ONErpm isanzwe ibarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse mu bahanzi bakorana harimo na The Ben.
Iyo unyujije amaso mu ndirimbo ye "Ni Forever" aherutse gushyira hanze, bigaragara ko iyi ndirimbo iyi sosiyete yayigizemo uruhare.
Indirimbo ‘Sikosa’
yahuriyemo The Ben, Kevin Kade na Element yakuwe kuri Youtube








