Indirimbo ya Babo na Ariel Wayz irimo abakobwa bambaye ubusa yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga-AMAFOTO

Imyidagaduro - 22/12/2021 9:29 AM
Share:

Umwanditsi:

Indirimbo ya Babo na Ariel Wayz irimo abakobwa bambaye ubusa yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga-AMAFOTO

Indirimbo y'abahanzikazi babiri, Babo na Ariel Wayz yatumye benshi bacika ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga ubwo hatangiraga kujya hanze integuza yayo igaragaramo abakobwa babyina mu buryo budasanzwe bambaye utwenda dutwikira imyanya y'ibanga gusa.

Nkuko bigaragara mu nteguza, iyi ndirimbo ni iya Babo yafatanyije na Ariel Wayz, ikaba yariswe 'Lose You'. Iyi ndirimbo itegerezanyijwe amatsiko menshi kuva abantu bakimara kubona integuza yayo.

Impamvu tuyigarutseho, ni ibitekerezo biyiriho harimo abanenze imyambarire y'abakobwa bayirimo babashinja kwambara ubusa ndetse n'abandi bavuze ko ari ibigezweho bashima iyi ndirimbo bavuga ko bayitegerezanyije amatsiko menshi.

Mu batanze ibitekerezo bakimara gukubita amaso ibiri muri iyi ndirimbo harimo dont_putcha_life_in_jeopardy kuri instagram wagize ati'' Mwigize abanyamerika ntana rimwe muzigera Musa nabo ayiga ngo murapfa rubiwe nabahungu nabo baraje 🤣🤣🤣🤣🤣🤣🤣 arko badihaye putin akabariwe ubayobora ko yabanksorera.''


Naho Uwamahoro8328 we ati'' Uyu siwawundi bavugagako abereye amago se? Ko mbona ubanza ariwe mugabo ahubwo''

Jeanne.mukeshimana  nawe ati''Ababyeyi bagorwa we. Reba kubona umukobwa wabyaye azunguza ibuno ryambaye ubusa

Hari n'abagiye babibona nk'ikibisanzwe barimo uyu forever_africa_rwanda wagize ati''Amanda wowe uri kapo ibidasanzwe nibiki mureke hashye wana njye nifatanyije nabo kurugamba ryogushaka cashi wana.'' Naho umurerwa22 ati'' Umva Bavuga ngo Ibere ngo nywe ehehiiii Ndagas twarigenje nnh uyuwe araturimbuye.''


Indirimbo ya Babo na Ariel Wayz yavugishije abatari bake

Ni ibitekerezo byinshi bigaruka kuri iyi ndirimbo birimo nk'ibibatera imbarga zo gukomeza gukorera amafaranga batitaye ku bantu, ariko na none harimo n'ibibabwira ko ibyo bakoze atari umuco nyarwanda.

Ku nteguza y'iyi ndirimbo handitse ko irasohoka mugihe kitarambiranye ndetse ko isaha n'isasaha yagera hanze.

Ibi bije nyuma y'inkundura y'uyu mukobwa Ariel Wayz yo gusohora integuza yamamaza EP ye nshya akamaganirwa kure kubera kugaragaza amabere ye yombi nyuma y'igihe agaragaje rimwe.

Umuhanzikazi Babo ari gukorana imbaraga muri uyu mwaka



Iyi ndirimbo igaragaramo abakobwa bambaye ubusa

Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...