Indirimbo 'Tuzatsinda' [Covid-19] yahuriyemo abahanzi 13 b’ibyamamare mu Rwanda yageze hanze-VIDEO

Imyidagaduro - 22/08/2021 3:45 PM
Share:
Indirimbo 'Tuzatsinda' [Covid-19] yahuriyemo abahanzi 13 b’ibyamamare mu Rwanda yageze hanze-VIDEO

‘Tuzatsinda’, indirimbo nshya yahuriyemo abahanzi b’ibyamamare hano mu Rwanda barimo Masamba, Mbonyi n’abandi b'ingeri zitandukanye bagera kuri 13, yasohotse yatunganijwe mu buryo bw'amajwi na Bob Pro ikaba iri mu rwego rwo gutera ingabo mu bitugu muri iki gihe cya COVID-19, mu kuyirinda no kuyihashya.

Indirimbo igaruka ku buzima bwa COVID-19 yitwa 'Tuzatsinda' yahuriyemo abahanzi batandukanye bagera kuri 13 bose baririmba mu njyana zinyuranye, yageze ahanze ikaba yashyizwe kuri shene y'umuhanzi uzwi nka Andy Bumuntu.

Nk’uko bigaragazwa, ikaba yarakozwe hagamijwe guhuza abantu mu bumwe, icyizere, no kugira imbaraga kandi ko mu bufatanye igihe kizagera ibintu bikongera gusubira uko byahoze.

Abahanzi bari muri iyi ndirimbo ni Andy Bumuntu, Yvan Buravan, Peace Jolis, Mani Martin, Masamba, Kivumbi, Niyo Bosco, Mike Kayihura, Clarisse Karasira, Israel Mbonyi, Jules Sentore, Mucyosounds na Alynsano.

Iyi ndirimbo yatunganijwe mu buryo bw'amajwi na Bob Pro, iyoborwa na Cedrick Gitego ku nkunga y'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) na Mastercard Foundation.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO NSHYA 'TUZATSINDA' YAHURIYEMO IBYAMAMARE MU MUZIKI NYARWANDA

Andy Bumuntu, Niyo Bosco, na Masamba IntoreAlyn Sano ubwo hafatwaga amajwi y'indirimbo muri StudioYvan BuravanAndy BumuntuKivumbi, Mucyo Sound na Peace JolisClarisse Karasira na Niyo BoscoAndy Bumuntu, Israel Mbonyi na Mike KayihuraMucyo Sound, Peace Jolis, Mani Martin, Alyn SanoIsrael Mbonyi, Clarisse Karasira na Andy Bumuntu


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...