Iyi
ndirimbo iri muri ‘Remix’ eshatu Mbosso yakoze afatanyije n’abahanzi
batandukanye bo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, mu rwego rwo kuyagura
isoko ryayo no kuyihesha ubwamamare burenze imipaka ya Tanzania.
Pawa
yasohotse bwa mbere mu 2025, iri kuri EP ya Mbosso yise “Room Number 3”. Iyi EP
igizwe n’indirimbo zirindwi zirimo: Pawa, Nusu Saa, Tena, Asuumani n’izindi.
Zose
zicuranzwe mu njyana zitandukanye zirimo Bongo Flava, Afrobeat, Amapiano na
RnB, zigaragaza ubuhanga bwa Mbosso mu kuvanga amajwi agezweho n’amarangamutima
akunzwe n’abakunzi b’umuziki wa Afurika y’Iburasirazuba.
Mu
ndirimbo Pawa, Mbosso aba aririmba ku rukundo rufite imbaraga, aho amagambo
n’injyana byubakiye ku marangamutima asaba umukunzi kudacika intege.
Mbosso
yahisemo kuyikoramo ‘remix’ eshatu zitandukanye, buri imwe ayihuza n’abahanzi
bafite izina rikomeye mu gihugu cyabo: Pawa yakoranye na The Ben wo mu Rwanda. ‘Pawa’
yakoranye na Bien Aime na Khaligraph Jones bo muri Kenya, ndetse na ‘Pawa’
yakoranye na Billnass, G Nako na Darassa bo muri Tanzania
Muri
izi zose zakozwe, iya Mbosso yahuriyemo na The Ben ni yo yabanje kugera kuri
miliyoni imwe y’inshuro yarebye kuri Youtube.
Iya
Kenya yakoranye na Bien-Aimé Baraza na Khaligraph Jones iri hafi kugeza ibihumbi
700, mu gihe iyo yakoranye na Billnass, G Nako na Darassa iri hafi kugeza ibihumbi
400.
Kuri
The Ben, iyi ni indi ntambwe ikomeye mu rugendo rwe rwo gukomeza kwagura izina
rye mu karere. Kuba ‘remix’ yahuriyemo na Mbosso ari yo ya mbere yujuje
miliyoni ya ‘views’, ni ikimenyetso cy’uko abafana bo mu Rwanda no mu bindi
bihugu bakiriye neza ubufatanye bw’aba bahanzi bombi.
Abakurikiranira
hafi umuziki bavuga ko guhuza imbaraga hagati y’abahanzi bo mu karere ari imwe
mu nzira zitanga umusaruro mu kugera ku isoko rinini, cyane cyane mu bihe
imbuga nkoranyambaga na YouTube bigira uruhare runini mu kumenyekanisha
indirimbo.
Iyi
ntsinzi ya Pawa Remix irongera kugaragaza ko ubufatanye hagati y’abahanzi bo mu
Rwanda, Kenya na Tanzania bushobora kuba igicumbi cy’imiziki ihuza akarere,
ikagera kure kurushaho binyuze mu mbaraga z’abafana no gukoresha neza urubuga
rwa YouTube.
Mbosso
ni umwe mu bahanzi bagezweho muri Tanzania no muri Afurika y’Iburasirazuba,
wiyubatse mu muziki wa Bongo Flava abinyujije mu ndirimbo ziganjemo urukundo
n’amarangamutima.
Mbosso
yatangiye kumenyekana cyane ari mu itsinda rya Yamoto Band ryakunzwe mu myaka
ya 2013–2015. Iri tsinda ryari rifite indirimbo zakunzwe cyane muri Tanzania,
rimufasha kubaka izina no kugira abafana.
Nyuma
y’isenyuka rya Yamoto Band, Mbosso yasinye muri WCB Wasafi, inzu ifasha
abahanzi iyobowe na Diamond Platnumz. Aha ni ho yatangiriye urugendo rwe
nk’umuhanzi ku giti cye, asohora indirimbo zakunzwe cyane zamushyize ku rwego
rwo hejuru mu karere.
Mu
ndirimbo zamufashije gukomera harimo: Hodari, Nadekezwa, Maajab, Tamu, na Haijakaa
Sawa.
Mbosso
yashyize hanze album nka Definition of Love, ndetse na EP nka Room Number 3,
igizwe n’indirimbo zirimo Pawa, Nusu Saa, Tena n’izindi. Muri iyi mishinga
agaragaza kuvanga Bongo Flava na Afrobeat, RnB ndetse na Amapiano.
Yakoranye
n’abahanzi batandukanye bo mu karere barimo The Ben, Bien-Aimé Baraza n’abandi,
ibintu byamuhesheje kumenyekana no hanze ya Tanzania. ‘Remix’ ya Pawa ni
urugero rw’uburyo akoresha ubufatanye mu kwagura umuziki we.
Aririmba
cyane ku rukundo n’amarangamutima. Afite ijwi rituje kandi ryumvikanamo intimba
n’ukuri, ndetse ashyira imbere amagambo yoroshye ariko akora ku mutima.
Mbosso
azwiho kwirinda cyane ibijyanye n’amakimbirane mu itangazamakuru, akibanda ku
muziki n’imishinga ye. Ibi byatumye yubaka izina rishingiye ku gihangano
kurusha ku nkuru z’imyidagaduro zishingiye ku buzima bwe bwite.
Muri rusange, urugendo rwa Mbosso rugaragaza uko umuhanzi ashobora kuva mu itsinda akiyubaka wenyine, akifashisha ubufatanye, imbuga nkoranyambaga n’imishinga iteguye neza, kugeza ubwo aba umwe mu bafite ijambo rikomeye muri Bongo Flava.

Mbosso ni umwe mu bahanzi ba Bongo Flava bageze kure mu muziki wa Afurika y’Iburasirazuba, aho yigaragaje mu ndirimbo z’urukundo zirimo Hodari, Nadekezwa na Pawa, zatumye aba umwe mu bafite abafana benshi ku mbuga za YouTube

Ubufatanye
bwa The Ben n’abahanzi bo mu karere, barimo Mbosso, bugaragaza intambwe amaze
gutera mu kwagura izina rye muri Afurika y’Iburasirazuba, by’umwihariko binyuze
mu mishinga igaragara kuri YouTube
KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO MBOSSO YAKORANYE NA THE BEN
