Uyu muhanzikazi kuri ubu yamaze gushyira hanze amashusho y'iyi ndirimbo yatangaje ko ari iya nyuma mbere yuko yisubira ngo yongere gutangaza ko azajya akora amashusho y'indirimbo. Marina ashyize hanze amashusho y'iyi ndirimbo ye 'Karibu' nyuma y'amasaha make avuye mu gihugu cy'Ubugande aho yakoze igitaramo cye cya mbere yakoreye hanze y'igihugu.
Marina
Amashusho y'indirimbo 'Karibu' ya Marina yafashwe anatunganywa na Meddy Saleh, kuri ubu hakaba hitezwe ko nyuma y'iyi ndirimbo uyu muhanzikazi agiye gutangira gukora indirimbo mu buryo bw'amajwi gusa ntagukora amashusho kugeza igihe azaba yisubiriye.
REBA HANO AMASHUSHO Y'IYI NDIRIMBO NSHYA 'KARIBU' YA MARINA
