Hari
mu kiganiro Sunday Choice Live aho hishimirwaga ko channel ya The Choice Live
yagarutse nyuma hafi y’imyaka ibiri iyi channel yari yaravuyeho aho Phil Peter
avuga ko ibura ry’iyi channel ryatewe n’umwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda.
Bruce
Melodie yavuze ko indirimbo ye na Diamond ndetse na Brown Joel izajya hanze
gusa abazwa niba ari mbere y’uko uyu mwaka urangira nawe avuga ko ari umushinga
munini bisaba ubwitonzi.
Yagize
ati “Izaza vuba. Ni umushinga munani uri kumfata ingufu ntabwo byoroshye kuba
nahuriza abahanzi batatu mu ndirimbo ngo ize vuba.”
Niba
yazasohoka mbere y’uyu mwaka, Bruce Melodie yageze ati “Indirimbo yo izasohoka
naho gushyiraho igihe ntabwo byoroshye kubera ko irimo abantu benshi.”
Abajijwe
icyo yaba ahomba mu gihe indirimbo ye na Diamond Platnumz itasohoka, Bruce
Melodie yasubije aca ku ruhande ati “Ubundi se musanze atari nawe twakoranye?”
Iyi ndirimbo “Pom Pom” yamaze gufatirwa amajwi n’amashusho aho igice kimwe cyafatiwe muri Tanzania ikindi gice gifatirwa mu Rwanda ndetse byari byitezwe ko yajya hanze mu mpeshyi y’uyu mwaka ariko irinze yirenga nta bimenyetso by’uko iyi ndirimbo ijya hanze.
Bruce Melodie yavuze ko indirimbo ye na Diamond Platnumz izajya hanze ariko atakwemeza igihe izagira hanze
Pom Pom yatangiye gukorwaho tariki ya 06 Mata 2025