Indirimbo "Isi" ya Jean Mopao ni imwe mu nziza zisoza umwaka - VIDEO

Imyidagaduro - 31/12/2023 8:22 PM
Share:

Umwanditsi:

Indirimbo "Isi" ya Jean Mopao ni imwe mu nziza zisoza umwaka - VIDEO

Umuhanzi Jean Mopoa yashyize hanze indirimbo nshya nk'impano yafasha abakunzi be kuryoherwa n'iminsi mikuru.

Umuhanzi Jean Mopao afite indirimbo nshya yise "isi". Ni ndirimbo nziza bijyanye n'aho umuzika nyarwanda ugeze bitewe nuko ifite umwimerere. Ububanga bw'uyu musore ari kuzamuka neza mu muzika nyarwanda bukaba bwaratumye iryohera amatwi.

Mu kiganiro Jean Mopao aheruka kugirana Goodrich Tv, yavuze ko apfundikiriye agaseke abakunzi be umwaka utaha wa 2024, ndetse icyo gihe niho yabajijwe uko yiyumva iyo ari gutaramira abantu avuga ko bimushimisha iyo ataramira abantu bakanezerwa.

Yagize ati: "Biranshimisha cyane iyo ndi gutaramira imbere y'abantu bakanezerwa binyongerera imbaraga bigatuma numva ko ndi aho nkwiye kuba ndi".

Uyu muhanzi Jean Mopao usanzwe ufite izindi ndirimbo zirimo: agafaya, cyane, sana ndetse love love mu rwego rwo kwishimana no gutaramana n'abakunzi be, yabateguriye igitaramo kiba mu ijoro ryo kuwa 31 Ukuboza 2023, ndetse no mu ijoro ryo kuwa 1 Mutarama 2024, kikabera I Gatunga ahazwi nk'i Nduba muri Grand Rumba Bar.


Mopao yateguye guha ibyishimo abafana be


Mopao yashyize hanze indirimbo yise Isi

REBA INDIRIMBO "ISI" YA JEAN MOPAO



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...