Indirimbo imwe y’umuhanzi nyarwanda niyo igaragara ku rutonde rw’izo Ange Kagame akunda kumva

Imyidagaduro - 25/02/2015 4:16 PM
Share:

Umwanditsi:

Indirimbo imwe y’umuhanzi nyarwanda niyo igaragara ku rutonde rw’izo Ange Kagame akunda kumva

Nyuma y’aho agaragarije ko akurikiranira hafi umupira w’amaguru, kuri ubu umukobwa w’umukuru w’igihugu Nyakubahwa Paul Kagame, akaba n’umwana we wa kabiri, Ange Kagame, yashyize hanze urutonde rw’indirimbo yumva zikamugwa neza mbere yo gutangira umunsi we. Kuri uru rutonde hagaragaraho indirimbo imwe rukumbi y’umunyarwanda.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Ange Kagame yagaragaje indirimbo 9 akunda kumva mbere yo gutangira umunsi we. Kuri uru rutonde hagaragaraho indirimbo 8 z’abahanzi bo mu gihugu ya Nigeriya ndetse  n’indirimbo ‘Yantumye’ y’umuhanzi King James.

 Urutonde

Uru nirwo rutonde rw'indirimbo Ange Kagame yagaragaje ko akunda kumva

Ange Kagame asanzwe agaragaza ko akurikiranira hafi imyidagaduro muri rusange ndetse n’imikino , aho mu gikombe cya Afrika giheruka kubera muri Equatorial Guinea yafanaga ikipe y’igihugu ya Cote d’Ivoire, yaje no kucyegukana.

Kanda hano urebe indirimbo 'Yantumye' imwe mu zo Ange Kagame akunda kumva

 

R.Christophe


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...