Khalfan Govinda ni umwe mu bahanzi bamaze igihe mu muziki
nyarwanda, akaba ari no mu bafite amateka yihariye yo gukorana n’abahanzi
batandukanye, yaba mu kwandika indirimbo, kuzitunganya cyangwa kuzifasha kugera
ku bafana.
Kuri iyi nshuro, agiye gushyira hanze EP yise ‘My Way’,
izaba igizwe n’indirimbo eshanu, aho yagerageje guhuza impano n’ubuhanga
bw’abahanzi batandukanye ndetse n’abantu yagiranye na bo amateka mu rugendo rwe
rwa muzika.
Muri izi ndirimbo harimo ‘Babiri Babiri’, indirimbo
yahuriyemo abahanzi icyenda ari bo Davis D, Passy Kizito, Marina, Alto, Bull
Dogg, Okkama, Papa Cyangwe, Social Mula na Uncle Austin. Iyi ndirimbo yakozwe
mu buryo bw’amajwi na Iyzo.
Hari kandi ‘Sabine’, Khalfan yakoranye na Karambazi, ikaba
yaratunganyijwe mu buryo bw’amajwi na Hervis Beats.
Izindi ndirimbo zigize iyi EP ni ‘My Way’ yakozwe na Tell
Dem, ‘Kuno Kuno’ yakozwe na Crack Beats ndetse na ‘Wine’ yakozwe na Hervis
Beats.
Khalfan yavuze ko yahisemo kwita iyi EP ‘My Way’ kuko
yashakaga kugaragaza ko buri muntu akwiriye kugira inzira ye, aho gukurikira
ibyo abandi bakoze gusa.
Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Khalfan yavuze ko iri
zina rifite aho rihuriye n’indirimbo iri kuri iyi EP, ndetse ko hari ubutumwa
bwihariye yashakaga kugeza ku bantu.
Ati “Impamvu nayise ‘My Way’ cyangwa se inzira yanjye ni uko
usanga hari abantu bigana abandi, ugasanga bagendera ku byo abandi bakoze.
Nahisemo iri zina rero mu kumvikanisha n’uburyo bwanjye cyangwa se inzira
yanjye.”
Yongeyeho ko indirimbo ‘My Way’ ifite ubutumwa bujyanye
n’umuntu ugera aho yumva ananiwe ariko agakomeza gufata ibyemezo bikomeye.
Ati “Hari n’indirimbo iri kuri EP yitwa gutya, ifite
ubutumwa bwumvikanisha ko nk’umusirikare ndushye cyangwa se naniwe, aho abantu
babona ko byanze njye niho mfata icyemezo kidasanzwe, kubera ko abasirikare ari
bo bantu bafite umutima ukomeye, bitanga kandi bafite icyo barwanira kigirira
akamaro abandi bantu.”
Khalfan yavuze ko ari na yo mpamvu yahisemo iri zina, kuko
yumva rihagarariye uburyo bwe bwo gukora umuziki no gufata ibyemezo.
Ati “Ni yo mpamvu rero nayise kuriya, kuko nkora ibintu mu buryo
bwanjye, kandi nkakotana.”
Khalfan yavuze ko abahanzi yahisemo gukorana na bo kuri iyi
EP atari abo yahisemo ku bw’amahirwe, ahubwo ko buri umwe afite impamvu
yihariye yamushyize ku rutonde.
Davis D ni umwe mu bahuriye kuri iyi EP, aho Khalfan yavuze
ko bafitanye amateka kuva mu gihe bari muri ‘Label’ imwe ya Bagenzi Bernard
yitwaga Incredible. Bombi banakoranye indirimbo bise ‘Mfashe Vola’.
Marina na we ari mu bahanzi Khalfan yavuze ko bafitanye
amateka y’imikoranire, kuko bamaze gukorana indirimbo zitandukanye.
Hari kandi Passy Kizito, ndetse na Alto, Khalfan yavuze ko
yamufashije cyane mu bikorwa bye bya studio.
Umwe mu bafite umwanya wihariye mu rugendo rwa Khalfan ni
Bull Dogg, uwo afata nk’umubyeyi we mu muziki.
Khalfan yavuze ko amateka ye na Bull Dogg ari maremare,
ndetse ko hari indirimbo bakoze yatumye arushaho kubona icyerekezo mu muziki.
Ati “Urumva Bull Dogg ni umuntu dufitanye amateka. Indirimbo
twakoranye yitwa ‘Uvutse ni nde?’ yanaririmbyemo Fireman, ni yo yatumye ngira
inzira nziza muri uyu muziki. Rero navuga ko Bull Dogg ari umuntu ntabasha
gusobanura mu muziki.”
Yakomeje ati “Nabaye umuririmbyi we mu gihe cya Primus Guma
Guma Super Stars, umuryango we ni nk’uwanjye.”
Khalfan yavuze ko Okkama yagize uruhare mu kwandika
inkikirizo y’indirimbo bahuriyemo, mu gihe gukorana na Papa Cyangwe byo
byaturutse ku bucuti bamaze igihe bafitanye.
Yavuze ko ubucuti bwe na Papa Cyangwe bwakomeje gukura kuva
bakorana indirimbo ‘Mama Cyangwe’, ndetse ko Papa Cyangwe yanagize uruhare mu
guhitamo bamwe mu bahanzi bagaragara kuri iyi EP.
Social Mula na we ari mu bahanzi Khalfan yahisemo gushyira
kuri uyu mushinga, akaba yavuze ko ari inshuti ye y’igihe kirekire kandi ko
bamaze gukorana indirimbo zakunzwe n’abazikurikirana.
Mu bandi bahanzi bari kuri EP ye harimo Uncle Austin, na we
wahurijwe muri uyu mushinga.
The Ben
ntiyagaragaye kuri EP, Khalfan avuga ko umubano wabo utubakiye ku muziki gusa
Muri uyu mushinga, hari abari bategereje ko The Ben na we
azagaragaramo, bitewe n’umubano ukomeye afitanye na Khalfan ndetse n’amateka
y’imikoranire yabo.
Khalfan yavuze ko kuba The Ben atagaragara kuri iyi EP
bidakwiye gufatwa nk’ikimenyetso cy’uko hari ikibazo cyabaye hagati yabo.
Yasobanuye ko The Ben ari umuntu afata nk’umuvandimwe na Mukuru
we, kandi ko gukorana kwabo bidashingiye ku kuba buri mushinga ugomba kubahuza.
Ati “Ni umuvandimwe ni mukuru wanjye, igihe nikigera
tuzakorana, ariko mu gihe cyose kitaragera si itegeko. Niba indirimbo
itarashoboka, ntabwo umubano wanjye na we wahagarara.”
Yongeyeho ati “Kuko ntabwo umubano wanjye na we ushingiye ku
iterambere ry’umuziki gusa.”
Khalfan kandi yavuze ko umubano we na The Ben utagarukira ku
gukorana indirimbo, ahubwo ko banagirana ibiganiro ku buzima busanzwe kandi
bagafashanya mu bibazo bitandukanye.
Mu gusobanura uburyo umubano we na The Ben ukomeye, Khalfan
yavuze ko hari indirimbo z’uyu muhanzi yagizemo uruhare mu iyandikwa.
Yavuze ko izirimo ‘Plenty Love’, ‘Inshallah’, ‘Ni Forever’
na ‘True Love’ ari zimwe mu ndirimbo za The Ben yagizemo uruhare.
Ati “Ni umuntu no mu buzima busanzwe, nshobora kuganiriza
akamfasha kugikemura. Nanjye turaganira, hakaba hari icyo mufasha gukemura.”
Khalfan yavuze ko EP ‘My Way’ ari umushinga yashyizemo
igitekerezo cye, amateka ye n’abantu bagize uruhare mu rugendo rwe rwa muzika,
aho kuba igikorwa cyo gukusanya amazina y’abahanzi gusa.
Uyu mushinga kandi uza ukurikira ibikorwa bitandukanye
Khalfan amaze gukorana n’abahanzi bagenzi be, akaba asanga igihe kigeze ngo
ashyire hanze umuziki ugaragaza “inzira ye” n’uburyo bwe bwihariye bwo gukora
umuziki.


Khalfan Govinda yavuze ko kuba The Ben atari kuri EP ye
nshya ‘My Way’ bidafite aho bihuriye n’umubano wabo, kuko amufata
nk’umuvandimwe n’umukuru we

