Indirimbo imwe irimo abahanzi icyenda: Khalfan yateguje EP itariho The Ben

Imyidagaduro - 06/10/2026 9:25 AM
Share:

Umwanditsi:

Indirimbo imwe irimo abahanzi icyenda: Khalfan yateguje EP itariho The Ben

Umuraperi Khalfan Govinda ari mu myiteguro yo gushyira hanze EP nshya yise ‘My Way’, igizwe n’indirimbo eshanu zirimo imwe yahurijemo abahanzi icyenda, mu gihe The Ben wari mu bahanzi bamwe bari bitezweho kugaragaramo atayirimo.

Khalfan Govinda ni umwe mu bahanzi bamaze igihe mu muziki nyarwanda, akaba ari no mu bafite amateka yihariye yo gukorana n’abahanzi batandukanye, yaba mu kwandika indirimbo, kuzitunganya cyangwa kuzifasha kugera ku bafana.

Kuri iyi nshuro, agiye gushyira hanze EP yise ‘My Way’, izaba igizwe n’indirimbo eshanu, aho yagerageje guhuza impano n’ubuhanga bw’abahanzi batandukanye ndetse n’abantu yagiranye na bo amateka mu rugendo rwe rwa muzika.

Muri izi ndirimbo harimo ‘Babiri Babiri’, indirimbo yahuriyemo abahanzi icyenda ari bo Davis D, Passy Kizito, Marina, Alto, Bull Dogg, Okkama, Papa Cyangwe, Social Mula na Uncle Austin. Iyi ndirimbo yakozwe mu buryo bw’amajwi na Iyzo.

Hari kandi ‘Sabine’, Khalfan yakoranye na Karambazi, ikaba yaratunganyijwe mu buryo bw’amajwi na Hervis Beats.

Izindi ndirimbo zigize iyi EP ni ‘My Way’ yakozwe na Tell Dem, ‘Kuno Kuno’ yakozwe na Crack Beats ndetse na ‘Wine’ yakozwe na Hervis Beats.

Khalfan yavuze ko yahisemo kwita iyi EP ‘My Way’ kuko yashakaga kugaragaza ko buri muntu akwiriye kugira inzira ye, aho gukurikira ibyo abandi bakoze gusa.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Khalfan yavuze ko iri zina rifite aho rihuriye n’indirimbo iri kuri iyi EP, ndetse ko hari ubutumwa bwihariye yashakaga kugeza ku bantu.

Ati “Impamvu nayise ‘My Way’ cyangwa se inzira yanjye ni uko usanga hari abantu bigana abandi, ugasanga bagendera ku byo abandi bakoze. Nahisemo iri zina rero mu kumvikanisha n’uburyo bwanjye cyangwa se inzira yanjye.”

Yongeyeho ko indirimbo ‘My Way’ ifite ubutumwa bujyanye n’umuntu ugera aho yumva ananiwe ariko agakomeza gufata ibyemezo bikomeye.

Ati “Hari n’indirimbo iri kuri EP yitwa gutya, ifite ubutumwa bwumvikanisha ko nk’umusirikare ndushye cyangwa se naniwe, aho abantu babona ko byanze njye niho mfata icyemezo kidasanzwe, kubera ko abasirikare ari bo bantu bafite umutima ukomeye, bitanga kandi bafite icyo barwanira kigirira akamaro abandi bantu.”

Khalfan yavuze ko ari na yo mpamvu yahisemo iri zina, kuko yumva rihagarariye uburyo bwe bwo gukora umuziki no gufata ibyemezo.

Ati “Ni yo mpamvu rero nayise kuriya, kuko nkora ibintu mu buryo bwanjye, kandi nkakotana.”

Khalfan yavuze ko abahanzi yahisemo gukorana na bo kuri iyi EP atari abo yahisemo ku bw’amahirwe, ahubwo ko buri umwe afite impamvu yihariye yamushyize ku rutonde.

Davis D ni umwe mu bahuriye kuri iyi EP, aho Khalfan yavuze ko bafitanye amateka kuva mu gihe bari muri ‘Label’ imwe ya Bagenzi Bernard yitwaga Incredible. Bombi banakoranye indirimbo bise ‘Mfashe Vola’.

Marina na we ari mu bahanzi Khalfan yavuze ko bafitanye amateka y’imikoranire, kuko bamaze gukorana indirimbo zitandukanye.

Hari kandi Passy Kizito, ndetse na Alto, Khalfan yavuze ko yamufashije cyane mu bikorwa bye bya studio.

Umwe mu bafite umwanya wihariye mu rugendo rwa Khalfan ni Bull Dogg, uwo afata nk’umubyeyi we mu muziki.

Khalfan yavuze ko amateka ye na Bull Dogg ari maremare, ndetse ko hari indirimbo bakoze yatumye arushaho kubona icyerekezo mu muziki.

Ati “Urumva Bull Dogg ni umuntu dufitanye amateka. Indirimbo twakoranye yitwa ‘Uvutse ni nde?’ yanaririmbyemo Fireman, ni yo yatumye ngira inzira nziza muri uyu muziki. Rero navuga ko Bull Dogg ari umuntu ntabasha gusobanura mu muziki.”

Yakomeje ati “Nabaye umuririmbyi we mu gihe cya Primus Guma Guma Super Stars, umuryango we ni nk’uwanjye.”

Khalfan yavuze ko Okkama yagize uruhare mu kwandika inkikirizo y’indirimbo bahuriyemo, mu gihe gukorana na Papa Cyangwe byo byaturutse ku bucuti bamaze igihe bafitanye.

Yavuze ko ubucuti bwe na Papa Cyangwe bwakomeje gukura kuva bakorana indirimbo ‘Mama Cyangwe’, ndetse ko Papa Cyangwe yanagize uruhare mu guhitamo bamwe mu bahanzi bagaragara kuri iyi EP.

Social Mula na we ari mu bahanzi Khalfan yahisemo gushyira kuri uyu mushinga, akaba yavuze ko ari inshuti ye y’igihe kirekire kandi ko bamaze gukorana indirimbo zakunzwe n’abazikurikirana.

Mu bandi bahanzi bari kuri EP ye harimo Uncle Austin, na we wahurijwe muri uyu mushinga.

The Ben ntiyagaragaye kuri EP, Khalfan avuga ko umubano wabo utubakiye ku muziki gusa

Muri uyu mushinga, hari abari bategereje ko The Ben na we azagaragaramo, bitewe n’umubano ukomeye afitanye na Khalfan ndetse n’amateka y’imikoranire yabo.

Khalfan yavuze ko kuba The Ben atagaragara kuri iyi EP bidakwiye gufatwa nk’ikimenyetso cy’uko hari ikibazo cyabaye hagati yabo.

Yasobanuye ko The Ben ari umuntu afata nk’umuvandimwe na Mukuru we, kandi ko gukorana kwabo bidashingiye ku kuba buri mushinga ugomba kubahuza.

Ati “Ni umuvandimwe ni mukuru wanjye, igihe nikigera tuzakorana, ariko mu gihe cyose kitaragera si itegeko. Niba indirimbo itarashoboka, ntabwo umubano wanjye na we wahagarara.”

Yongeyeho ati “Kuko ntabwo umubano wanjye na we ushingiye ku iterambere ry’umuziki gusa.”

Khalfan kandi yavuze ko umubano we na The Ben utagarukira ku gukorana indirimbo, ahubwo ko banagirana ibiganiro ku buzima busanzwe kandi bagafashanya mu bibazo bitandukanye.

Mu gusobanura uburyo umubano we na The Ben ukomeye, Khalfan yavuze ko hari indirimbo z’uyu muhanzi yagizemo uruhare mu iyandikwa.

Yavuze ko izirimo ‘Plenty Love’, ‘Inshallah’, ‘Ni Forever’ na ‘True Love’ ari zimwe mu ndirimbo za The Ben yagizemo uruhare.

Ati “Ni umuntu no mu buzima busanzwe, nshobora kuganiriza akamfasha kugikemura. Nanjye turaganira, hakaba hari icyo mufasha gukemura.”

Khalfan yavuze ko EP ‘My Way’ ari umushinga yashyizemo igitekerezo cye, amateka ye n’abantu bagize uruhare mu rugendo rwe rwa muzika, aho kuba igikorwa cyo gukusanya amazina y’abahanzi gusa.

Uyu mushinga kandi uza ukurikira ibikorwa bitandukanye Khalfan amaze gukorana n’abahanzi bagenzi be, akaba asanga igihe kigeze ngo ashyire hanze umuziki ugaragaza “inzira ye” n’uburyo bwe bwihariye bwo gukora umuziki.

Khalfan yatangaje ko agiye gushyira hanze EP nshya yise ‘My Way’, igizwe n’indirimbo eshanu, harimo ‘Babiri Babiri’ yahuriyemo abahanzi icyenda


Khalfan Govinda yavuze ko kuba The Ben atari kuri EP ye nshya ‘My Way’ bidafite aho bihuriye n’umubano wabo, kuko amufata nk’umuvandimwe n’umukuru we


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...