Indirimbo 'Godly' ikora ku mutima wa Ange Kagame ikomeje guhesha ikuzo nyirayo Omah Lay

Imyidagaduro - 11/06/2021 12:50 PM
Share:

Umwanditsi:

Indirimbo 'Godly' ikora ku mutima wa Ange Kagame ikomeje guhesha ikuzo nyirayo Omah Lay

Indirimbo “Godly " yakunzwe n’abatari bake barimo na Ange Kagame wagaragaje ko imukora ku mutima bigatuma ayumva buri gitondo, yujuje Miliyoni 30 y'abamaze kuyireba kuri Youtube.

“Godly " yagiye hanze tariki 18 Ukuboza 2020. Mu gihe gito imaze igiye hanze yahesheje icyubahiro Omah Lay mu ruhando rwa muzika imutumbagiriza ubwamamare muri Africa no hanze yayo. Kugeza ubu iracyakomeje kumuhesha ishema kuko magingo aya yujuje miliyoni 30 y’abamaze kuyireba kuri Youtube.


Omah Lay ni umuhanzi ugezweho muri Afrika 

Mu kwezi kwa kabiri, Ange Kagame umukobwa wa Perezida Paul Kagame, yagaragaje kunyurwa nayo. Ku gicamunsi cyo kuwa Kabiri tariki 2 Gashyantare 2021, yanyuze kuri Twitter agaragaza ko ari mu mubare w'abayikunda byimazeyo. Yanditse agira ati "Kumva indirimbo “Godly " ya Omah Lay ni ibintu maze kumenyera buri gitondo’’.

Uyu muhanzi uri mu bagenzweho muri Nigeria yavuze ko iyi ndirimbo ye ishima Imana yayikoze ayishimira nyuma y'uko EP ye ya kabiri yise "What have We Dane " igiye hanze igakundwa bitandukanye n’iya mbere yari yarakoze ntiyakirwe neza.


Uyu muhanzi usanzwe ari n’umu producer yanejejwe n’agahigo indirimbo ye yagize agaragaza ibyishimo anyuze kuri konte ye ya Instagram ashyiraho amashusho agaragaza ko iyi ndirimbo ye yujuje miliyoni 30 z'abamaze kuyireba.


REBA HANO INDIRIMBO GODLY YA OMAH LAY



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...