Vex Prince aherutse kugirana ikiganiro kirambuye na BBC cyamaze iminota 26 n'amasegonda 29. Yatangiye iki kiganiro aririmba zimwe mu ndirimbo ze, mbere yo kwakirwa nk’umwe mu bahanzi bashya bo muri Afurika bakomeje kuvugisha benshi kubera uburyo budasanzwe yitwara ku rubyiniro ndetse n’imyambarire ye ikurura amaso.
Uyu muhanzi uzwiho guhanga udushya mu myambarire, yavuze ko ku bahanzi b’iki gihe atari ijwi gusa rifite akamaro, ahubwo ko n’uburyo umuntu yigaragaza ari ingenzi.
Yagize ati: "Ndabizi ko abantu bakurikira amashusho y’indirimbo zanjye babona uko mba ngaragara. Imyambarire yanjye iba yihariye kandi ni kimwe mu bintu nitaho cyane kuko bifasha abantu kumenya uwo ndi we nk’umuhanzi."
Mu bihe bitandukanye, Vex Prince yagiye agaragara yambaye imyambaro idasanzwe yateguwe n’abahanga mu myambarire bo mu Rwanda, harimo amakote manini yihariye, amakanzu yavanze n’imisusire igezweho ndetse n’amakote arimbishijwe amasaro n’indabo.
Kimwe mu byagarutsweho cyane muri iki kiganiro ni iserukiramuco rikomeye rya MASA (Marché des Arts du Spectacle Africain) ryabereye muri Côte d’Ivoire muri Mata 2026.
Vex Prince yavuze ko iki gitaramo cyamubereye urubuga rukomeye rwo kumenyekanisha umuziki we, cyane cyane ko amatike y’ibitaramo bye yashize hakiri kare.
Yavuze ko yatunguwe n’urukundo yeretswe n’abafana bo muri Abidjan. Ati: "Abantu bari bafite imbaraga nyinshi cyane. Baririmbanaga nanjye, babyina buri ndirimbo. Byaramfashije cyane kwitwara neza kuri stage. Bakunda kubyina kandi byari ibintu byiza cyane."
Uyu muhanzi yavuze ko hari itandukaniro hagati y’abafana bo muri Côte d’Ivoire n’abo mu Rwanda. Ati: "Abafana bo mu Rwanda bakunda umuziki cyane, ariko ntabwo bazi kubyina nk’abo muri Abidjan.
Nubwo wabazanira icyamamare gikomeye ku Isi, akenshi baba bakureba bari kuri stage, bumva indirimbo ariko ntibabyine cyane nk’abafana bo hano."
Album "Levitation" ivuga urugendo rwo kwimenya no kuzamuka
Vex Prince yasobanuye ko umuziki we uvanga injyana zitandukanye zirimo Afrobeats, Afro Fusion, R&B na Amapiano. Yagarutse cyane kuri album ye ya mbere yise "Levitation" yashyize hanze mu 2025.
Yavuze ko iri zina risobanura kuzamuka mu mitekerereze no mu marangamutima. Ati: "Levitation ni ukumva wazamutse mu buryo bwo gutekereza no kwiyumva. Ni urugendo rwo kwimenya, gukura no kwizera ubushobozi bwanjye. Iyi album ni njye nyakuri. Yaturutse ku mutima wanjye, haba mu magambo, mu buryo numvaga ibintu no mu butumwa nashakaga gutanga."
Album "Levitation" igizwe n’indirimbo 12 zirimo Wahala, Laler, Somebody, Holy Water, Make You Mine, Money, Normally, Swear, Turn Up n’izindi. Yahawe umwanya na BBC, agenda avuga kuri buri ndirimbo ye, aho yakuye inganzo yayo ndetse n'ubutumwa burimo.
Indirimbo zamugejeje ku rwego mpuzamahanga
Mu ndirimbo zamufashije kugera ku isoko mpuzamahanga harimo "Laler" yakoranye n’umuhanzi wo muri Côte d’Ivoire Fior 2 Bior ndetse na "Money" yakoranye na Dorty. Vex Prince yavuze ko gukorana n’abahanzi bavuga Igifaransa byamufashije kugera ku bafana bashya no gusangira umuco hagati y’ibihugu.
Yasobanuye ko amashusho y’izo ndirimbo yafatiwe mu Rwanda, ibintu byafashije kumenyekanisha igihugu ndetse n’umuziki nyarwanda. Yavuze kandi ko imwe muri izo ndirimbo imaze kurebwa n’abarenga miliyoni imwe kuri YouTube ndetse ikanacurangwa kuri televiziyo zikomeye zirimo Trace Africa na Rwanda TV.
Vex Prince yanditse indirimbo zirenga 500
Vex Prince yavuze ko yatangiye gukora umuziki akiri mu mashuri yisumbuye, ariko ko yatangiye kubikora kinyamwuga mu 2019, akaba akunda "kwandika ku buzima bwe n'ibyo anyuramo."
Yavuze ko urugendo rwe rwahindutse mu 2022 ubwo yajyaga muri studio bwa mbere ari kumwe n’inshuti ze. Ati: "Nagiye kureba uko studio ikora. Ni bwo nahuye na producer wanjye wa mbere Mandex, dutangira gukorana."
Uyu muhanzi yavuze ko Mandex yamufashije cyane mu ntangiriro z’urugendo rwe anahishura ko mu myaka 3 gusa yari amaze kwandika indirimbo 500. Ati: "Twafashe indirimbo nyinshi cyane. Mu myaka itatu nanditse indirimbo zirenga 500."
Nyuma yaho yatangiye kuririmba mu tubari, mu bitaramo bitandukanye ndetse atangira no gusohora indirimbo ze ku mugaragaro.
KOKO Productions yahinduye ubuzima bwe
Vex Prince yavuze ko umwaka wa 2024 wabaye impinduka ikomeye mu mwuga we nyuma yo gusinyira inzu ifasha abahanzi ya KOKO Productions.
Ati: "Nabonye ikipe nziza. Yahinduye ubuzima bwanjye n’umwuga wanjye. Turumvikana kandi dufite icyerekezo kimwe. Iyo mbahaye igitekerezo baranyumva, nanjye nkumva ibitekerezo byabo."
Yavuze ko ibi ari byo afata nk’ipfundo ry’iterambere rye kugeza ubu.
Yahamagariye isi gushora imari mu muziki nyarwanda
Mu butumwa yatanze binyuze kuri BBC, Vex Prince yavuze ko umuziki nyarwanda uri kwaguka ku rwego mpuzamahanga. Yavuze ko abahanzi nyarwanda bafite umwihariko wo kuvanga injyana zigezweho nka Afrobeats n’umuziki gakondo nyarwanda, ibintu bikomeje kubaha umwimerere.
Yasabye abashoramari bakomeye kuza mu Rwanda bagashora imari mu muziki w'u Rwanda. Ati: "Mu Rwanda hari impano nyinshi cyane. Abahanzi bafite ubushobozi bwo kugera ku rwego mpuzamahanga. Ndahamagarira abashoramari kureba amahirwe ari mu muziki nyarwanda no kuwushoramo imari."
KANDA HANO WUMVE IKIGANIRO VEX PRINCE YAGIRANYE NA BBC
Vex Prince yavuze ko mu ndirimbo zose zigize album ye ya mbere, "Somebody" ari yo akunda kurusha izindi. Ku ndirimbo ye nshya "Falling", aherutse kubwira inyaRwanda ko yishimiye cyane uburyo yakiriwe n’abakunzi b’umuziki.
Iyi ndirimbo yakozwe na Element EleéeH, umwe mu ba Producer bafite izina rikomeye mu Rwanda. Vex Prince yavuze ko yahisemo kuyikorera amashusho ya Visualizer nyuma y’uko abakunzi be bakomeje kuyamusaba kubera uburyo bari bamaze gukunda amajwi yayo.
Arateganya iserukiramuco rikomeye muri 2027
Mu minsi ishize, Vex Prince yakiriwe na Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr. Jean Nepo Abdallah Utumatwishima, baganira ku mishinga y’umuziki ateganya gukora mu myaka iri imbere.
Muri ibyo biganiro, yamugejejeho umushinga w’iserukiramuco rikomeye ateganya gutegura muri Kanama 2027, rigamije guteza imbere umuziki nyarwanda no kuwumenyekanisha ku rwego mpuzamahanga.
Uyu muhanzi avuga ko ubu ari gukora kuri album ye ya kabiri, yatangijwe n’indirimbo "Falling", ndetse ko ari gutunganya n’andi mashusho mashya.
Yavuze ko adakunda kwihutira gusohora ibihangano bye, kuko intego ye ari ugukora umuziki ushobora guhangana ku rwego mpuzamahanga no guhagararira neza u Rwanda ku ruhando rw’Isi.

Vex Prince ukomeje kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga arateganya iserukiramuco rikomeye muri 2027

Vex Prince yanditse indirimbo zirenga 500 mu myaka itatu gusa

Vex Prince aherutse kwakirwa mu Biro na Minisitiri Utumatwishima

Vex Prince yavuze ko mu muziki ari ingenzi cyane kwita ku myambarire n'uko ugaragara kuri stage
REBA INDIRIMBO "MONEY" YA VEX PRINCE FT DORTY
